RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’amateka y’umugani “Arigiza Nkana”

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/02/2017 8:21
0


Imvugo ‘Arigiza Nkana’ ni umugani wamamaye mu Rwanda rwo hambere kugeza n’ubu. Arigiza nkana ni umugani baca iyo hagize umuntu wangirira ikintu ku bushake nk’aho atakizi, akakireba kikangirika, nibwo bagira bati: ”Arigiza Nkana!“ Wakomotse kuri Nkana ya Rumanzi mu Cyingogo (Gisenyi), ahagana mu w’1600.



Nkana ya Rumanzi wabaye imvano y’uwo mugani, iwabo kavukire hari mu ishyamba rya Cyingogo cya Kageyo. Se Rumanzi yari umuhigi, akagira imbwa z’intozo cyane. Uwo mwana Nkana abyiruka akunda guhiga nka se, akica ibirura, inzibyi, imondo n’izindi nyamaswa, impu akazitura abatware bakamuha inka.

Rumanzi amaze gusaza, Nkana azungura se, aba umutware w’umuryango we, ariko muri ubwo butware bwe ntiyareka umuhango w’iwabo wo guhiga, arawukomeza. Ubwo hari ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera.

Rimwe rero Nyamuheshera ajya mu Cyingogo gutanga ibibanza. Abo muri icyo gihugu, baza kumubyukurukiriza, haza inka z’imbyeyi nyinshi cyane zirimo iz’uwo muhigi Nkana. Nyamuheshera abonye inka za Nkana arazishima cyane, bituma abaririza nyirazo.

Abanyacyingogo bati ”Ni iza Nkana.“ Nyamuheshera ahamagaza Nkana, araza ati ”Nyagasani nditabye !” Nyamuheshera ati ”Ni wowe nde?” Undi ati ”Ni njye Nkana.“ Nyamuheshera ati ”Kuva ubu nkugize umutahira w’inka zanjye zose nzashyira mu Cyingogo,kuko nabonye uzi gufata inka neza !”

Nkana abyumvise arumirwa ati ”Uyu murimo w’ubutahira nzawushobora nte?” Ubwo yabivugishwaga nuko yakundaga guhiga, akabona ko atazabifatanya byombi. Niko kubwira Nyamuheshera ati ”Nyagasani iby’ubutahira sinabishobora, sinavukiye mu by ‘ubushumba, ahubwo nabyirutse ndi umuhigi mbikurikije Data.”

Nyamuheshera yumvise ko Nkana ari umuhigi, arishima kuko nawe ngo yakundaga guhiga. Abwira Nkana ati ”Uzabifatanye byombi nzaguha n’imbwa zanjye ujye uzihigisha“. Nkana aremera, bamugira umutahira n’umuhigi abifatanya byombi.

Amaze kubyemera abwira abashumba ati “Muramenye, inka z’i Bwami ntizihonorwa (guhanagura amase ataruma ), ntizikurirwa amata akomeza kuba ay’abashumba ) nk’iza rubanda.“

Ubwo yangaga iby’ubutahira. Nuko Nkana yita ku buhigi bwe, ubushumba arabwirengagiza. Arahiga, atura impu z’ibirura, imondo n’inzibyi. Nyamuheshera aramushima, amugabira inka z’ibiti, azivanga n’izo kwa se.

Bukeye Nyamuheshera amutumaho ngo azamuzanire inka z’ubushumba arebe uko zimeze. Nkana ararika abashumba ngo bazane inka zo kumurikwa. Abashumba barimura, bazishorerana amase yazunuye ibibero, kuko zitahanagurwaga, zigeze imbere ya Nyamuheshera arumirwa biramurakaza cyane. Abaza Nkana ati ”Izi nka zanjye wazigize ute!?” Nkana ati ”Nyagasani n’ubundi nakubwiye ko iby’ubushumba ntabizi, ibyo nakubwiye nzi ni iby’ubuhigi, kandi ubona n’impu njya nkuzanira.“

Nyamuheshera akomeje kurakara, abari aho bose b’inshuti za Rumanzi se wa Nkana, bavugira icyarimwe bati ”Nyagasani uyu mwana ararengana koko ntazi iby’ubushumba, inka wabonye ari nziza, wazibonye zigifite umubiri se yazisiganye, kuko yari amaze iminsi mike apfuye”, bungamo bati “Ndetse zimwe zarashize zizize umukeno.Byongeye n’izasigaye ziri hanyuma y’ibibi”.

Bityo Nyamuheshera ashira uburakari. Ubwo Nkana yari yazanye n’izindi mpu arazitanga. Abari aho bavuga buke bati “Uyu mwana yigiriye inama, yirengagije ubushumba kandi abuzi, ariko koko bitewe nuko ubutahira buruhije.” Nuko Nkana atsinda ubutahira atyo yikomereza ubuhigi bwe.

Nguko uko imvugo y’umugani “Arigiza Nkana” yabaye akarande mu Rwanda, baba bategetse umuntu gukora ikintu kandi bazi ko akizi,akavuga ko atakizi, bati: ”Arigiza Nkana“. Ubwo baba bavuga ko abyangiriye kandi abizi nka Nkana ya Rumanzi. Kwigiza Nkana=Kwangira icyo uzi k’ubushaka, Kwirengagiza.

Inkuru dukesha Gakondo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND