RFL
Kigali

UMUCO WACU: Abami b’u Rwanda ntibanywaga urwagwa, menya inkomoko yabyo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/12/2016 6:43
0


Ku ngoma y’umwami Yuhi III Mazimpaka nibwo haciwe iteka ry’uko nta mwami w’u Rwanda unywa urwagwa, iri teka ryaciwe hagamijwe inyungu rusange z’u Rwanda ndetse no gusigasira icyubahiro gikwiriye u Mwami w’u Rwanda dore ko yabaga ari umuntu wubashywe kandi usobanuye byinshi mu buzima bw’abanyarwanda.



Wakwibaza uti ese ibyo bihuriye he? U Rwanda ni igihugu gifite umuco wihariye kandi abanyarwanda bari bafiye uburyo babayeho bemera kandi bakubahiriza ibiturutse i Bwami, niyo mpamvu n’abami b’u Rwanda bagombaga kuba abantu baboneye kandi koko bagaragaza indangagaciro zo kuyobora igihugu cyane cyane mu gufata imyanzuro ifitiye inyungu rubanda nyamwinshi.

Ibyo kutanywa urwagwa ku bami bo mu Rwanda byakomotse kuri Yuhi III Mazimpaka wabaye umwami wa 22 w’u Rwanda, uyu mwami yajyaga agira amakaburo (niko bita ibisazi by’abakomeye) muri ayo makaburo aza kwica umuhungu we Musingwa yakundaga cyane amwica ari ku manywa y’ihangu agira ngo ni umujura.

Aho agaruriye akenge dore ko ayo makaburo yazaga ari uko asomye ku rwagwa ababazwa cyane n’uko yiyiciye umuhungu we ahita aca iteka ko nta mwami uzongera kunywa urwagwa. Iyo niyo nkomoko y’uko nta mwami w’u Rwanda mu bakurikiyeho wanywaga urwagwa. Uyu Musigwa kandi yamukurijeho igisigo cyitwa. «Singikunda ukundi: Nkunda ibyo nkuze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka bikajya i Kamagoma gukungika iyo kure; Gukunda ikitagukunda ni imvura igwa mu ishyamba.»

Ngaho ahaturutse ukutanywa urwagwa ku bami b’i Rwanda, ni mu gihe urwagwa rwanyobwaga n’abagabo benshi mu Rwanda rwo hambere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND