Ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori bizamurikirwamo imideri igaragaza ubwiza bw'umuntu wambaye akikwiza. Kuri iyi nshuro, ibi birori bizaba tariki 10/12/2017.
Biteganyijwe ko muri ibi birori aba mama bakuru bazahabwa umwanya bakamurika imideri mu mishanana n'indi myambaro ikwiye ku mubyeyi w'i Rwanda. Iki gikorwa kizaba tariki ya 10/12/2017 kibere Kigali Serena hotel, kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi bitatu (3,000Frw) ahasanzwe ndetse na bitanu (5,000Frw) muri VIP.
Iki gikorwa gitegurwa na Berwa Platnum Ltd, ihagarariwe na Ngabitsinze Abdul Wahab hamwe na Murenzi Nurudine. Ibi birori bifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubwiza bw'uwikwije' akaba ari inshuro ya kabiri bigiye kubera mu Rwanda. Ubushize iki gikorwa cyabaye tariki 19/11/2016 kibera muri Petit stade i Remera aho cyahurije hamwe aba designers batandukanye barimo Queen fashion, Akariza design, Lucas berwa house of fashion, Ambara super, Delphine design, Hakym design and mama khalim design.
Ubwiza bw'uwikwije ni yo nsanganyamatsiko y'iki gikorwa
Umunyarwandakazi wambaye akikwiza araberwa cyane
Ngabitsinze Abdul Wahabi (ibumoso) wateguye iki gikorwa
TANGA IGITECYEREZO