Urukerereza ni itorero ryashinzwe mu mwaka w’i 1974 rifite inshingano yo guteza imbere umurage gakondo w’u Rwanda mu mbyino n’indirimbo gakondo. Kuri ubu iri torero ryaraye rikoze igitaramo cya mbere kuri petit stade ahagaragaye ubwitabire buciriritse biba ihurizo kubakunda umuziki nyarwanda.
Muri iki gitaramo abagize Urukerereza baraye basusurukije abakitabiriye basubizwa ku muzi w’umuco wo gutarama no guhiga mu Rwanda. Imbyino, Imihamirizo, Umurishyo w’ingoma, n’indirimbo byose biherekejwe n’ibicurangisho gakondo nibyo byumvikanishaga urwunge rw’amajwi y’Indashyikirwa.
Muri iki gitaramo ubwitabire bwari buciriritse na bake bari bahari hari higanjemo abanyamahanga
Muri iki gitaramo kimwe mu bintu byagaragaye ni ubwitabire bw’abanyarwanda bwari buciriritse, cyane ko mu bafana bari aho hari higanjemo abanyamahanga benshi kurusha abanyarwanda, gusa iki ni igitaramo kimwe mu byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye, umushyitsi mukuru akaba yari minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne.
Ubwitabire bw’abanyarwanda buciriritse bwatumye umuntu yibaza niba koko ari abanyarwanda badakunda umuziki gakondo, niba se byaba ari igitaramo cyitamamajwe nkuko bigomba, cyangwa niba ari ibiciro byo kwinjira byari bihanitse dore ko kwinjira byari 2000frw na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.
Minisitiri w'umuco na siporo na Minisitiri w'imari n'inganda abo bari mubitabiriye iki gitaramo
Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho nawe yari yaje kwihera ijisho
Nyuma y’iki gitaramo cyabereye kuri petit stade ikindi gitaramo giteganyijwe kubera i Rubavu tariki ya 24 Kamena 2016 guhera saa moya z’umugoroba (7:00 p.m).
Reba andi mafoto:
Mu ndirimbo zinyuze amatwi Urukerereza rwashimishije abitabiriye
Mu mbyino zinyuranye abari aho banyuzwe n'umudiho w'inkumi n'abasore bagize Urukerereza
Bamwe mu banyarwanda bari bitabiriye banyuzwe n'iki gitaramo
Mu mudiho w'ababyinnyi n'intore z'urukerereza basoje igitaramo abari aho banyuzwe n'iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO