RFL
Kigali

Ubuzima Miss Umunyana Shanitah abayemo mu mwiherero wa Miss University Africa 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/11/2018 14:23
2


Icyumweru kirashize Miss Umunyana Shanitah atangiranye umwiherero hamwe na bagenzi be 54 bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa rya Miss University Africa 2018. INYARWANDA yagiranye ikiganiro cyihariye n'Umunyana Shanitah ku buzima bwe muri iki cyumweru gishize.



Kwihesha agaciro no kwirinda uwagushuka uwo ariwe wese ni zimwe mu nyigisho ziri gutangwa muri uyu mwiherero wa Miss University Africa 2018. Tariki 15 Ugushyingo nibwo Umunyana Shanitah yatangiye umwiherero mu gihugu cya Nigeria, ubwo yahagurukaga mu Rwanda yijeje abanyarwanda kwegukana ikamba ry’iri rushanwa. Mu kiganiro cyihariye Shanitah yagiranye n’INYARWANDA yatuganirije ku buzima abayeho, anagaruka ku nyigisho bari guhabwa; avuga ko nta kiramukoma mu nkokora ngo avane amaso kuri iri kamba.

Yagize ati: "Dufite umutekano uhagije. Batwigishije ko tugomba kwihesha agaciro tukirinda uwadushuka uwo ariwe wese. Ikindi turi kwiga ibintu bitandukanye tuzakora kuri final. Icyo abanyarwanda bantegerezaho mbere na mbere navuga ko iri ari irushanwa nk’ayandi nkaba ndi gushyiramo imbaraga zajye zose kuko nanjye nifuza kuryegukana." 

Bamwe mu batoza babo bari gushishikariza aba bakobwa guharanira kugera ku ntego zabo batishingikirije uwo ariwe wese. Kuri uyu wa Gatandatu ushize tariki 17 aba bakobwa bakinnye imikino itandukanye, Miss Shanitah yakinnye Basketball dore ko asanzwe akunda gukina uyu mukino. Aba bakobwa bose muri iki cyumweru bifatanyije n’abaturage gusukura umujyi, ikindi ni uko bari kwiga indirimbo zitandukanye n’imbyino bazaririmba ku musozo w’iri rushanwa.

Shanitah ari mu itsinda rizaririmba ku musozo w’iri rushanwa


Shanitah akina Basketball na bagenzi be

Shanitah usanzwe yitabira n'umuganda wo mu Rwanda aha yifatanije n'abaturage gusukura imihanda

Umunyana Shanitah yatubwiye ko amaze kunguka inshuti nyinshi harimo n’abakobwa baturuka mu bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda.

 Miss uhagarariye Igihugu cya Tanzania ni imwe mu nshuti za Shanitah 

Miss Shanitah ari kumwe n'uhagarariye igihugu cya Mozambique uhagarariye igihugu cya Burundi na Tanzania. 

Iri rushanwa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal. Rihatanamo abakobwa 54 baba bahagarariye ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika. Umukobwa wegukanye ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi. Ikamba ry’umwaka ushize ryegukanwe na Lorriane Nadal wo mu gihugu cya Mauritius, ni ikamba yegukanye ku wa 02 Ukuboza 2018 mu birori byabereye ahitwa Port Harcourt mu mujyi wa River State.

Reba ikiganiro Umunyana Shanitah yahaye Inyarwanda yizeza abanyarwanda kuzegukana ikamba. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    She looks nice amazing
  • 5 years ago
    mgikundiroeric@gmail.com





Inyarwanda BACKGROUND