Amafoto y’ibyo kurya bihenze byo mu mahoteli yihagazeho, abakobwa bambaye imyenda ihenze bicaye mu ndege, ibirori bya hato na hato byitabiriwe n’ibyamamare byo mu Rwanda no hanze yarwo ni bimwe mu biba bicaracara ku mbuga nkoranyambaga.
Bavuga ko igiti kigororwa kikiri gito ndetse ngo umwana apfa mu iterura ariko isi ya none igira uruhare runini mu mibereho y’urubyiruko n’abakiri bato muri rusange. Mu gihe ababyeyi biyuha akuya bifuza kuba bafite abana basobanukiwe icyo bashaka mu buzima ndetse bashobora kuzibeshaho binyuze mu nzira zikwiye batandavuye, imbuga nkoranyambaga zaje zifata umwanya munini mu buzima bw’abantu muri rusange ndetse urubyiruko by’umwihariko.
Imibereho ku isi hose isaba kurya ari uko wakoze. Byose bigahera ku gushishikariza abakiri bato kwiga bashyizeho umwete, guhitamo neza intambwe bashaka kuzatera bahitamo umwuga uzabatunga kandi bashoboye. Kubasha kugera ku buzima bwiza bisaba gukora cyane, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kwigirira icyizere, gukoresha igihe neza n’ibindi bitandukanye. Imbuga nkoranyambaga zaje ari nk’igihu gikingiriza bamwe mu bana b’abakobwa bakiri bato, ibintu byose bisa nk’ibyoroshye cyane urebye gusa ku mafoto n’ibindi biba bicicikana.
Rimwe nicaranye n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18, yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Natekerezaga ko aho ageze adafite umwanya munini wo kwidagadura kugira ngo ahugire ku masomo ye ategure ikizamini gisoza amashuri yisumbuye azabashe gutsinda neza ndetse yige ibyo yifuza bijyanye n’inzozi ze muri kaminuza. Twatangiye kuganira ku bintu bitandukanye nza gutangazwa n’ikintu azitaho cyane akirangiza amashuri yisumbuye. Yagize ati “Buretse ndangize gusa urebe. Nzajya mpostinga, abavuga bazavuge. Hari umucuti wanjye wambwiye ngo Kigali igiye kumumenya mu gihe kitarenze ukwezi kandi koko yabigezeho ubu ama websites yose aramwandika”
Uko twakomeje kuganira, naje gusanga inzozi nyinshi z’uyu mwana w’umukobwa z’ahazaza zishingiye ku byo areba kuri za Instagram na Snapchat ndetse ugasanga abantu aguha ingero ko hari icyo bagezeho ni abantu urebye neza nta kazi kazwi bakora. Iki kiganiro kandi cyatumye ntahura ko ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange bafite inshingano zo kwibutsa abana babyiruka ko ibibengerana byose atari zahabu, ndetse ko ntacyo umuntu yageraho atiyushye akuya.
Byinshi bitambuka ku mbuga nkoranyambaga bihabanye cyane n’ubuzima bwa benshi muri ba nyir’ukwiyerekana mu buzima bw'iraha
Umuntu wese usobanukiwe icyitwa amafaranga azi uburyo kuyashaka biba bitoroshye. N’iyo abonetse, kuyazigama, gukora ubucuruzi cyangwa ubundi bwoko bw’ishoramari rituma umuntu yunguka bihagije ku buryo ahora mu ndege azenguruka amahanga mu biruhuko si ibyorohera benshi.
Amafoto nk'aya n'andi maraha menshi biba bicicikana ku mbuga nkoranyambaga
Abakoresha amafoto batembereye hirya no hino ku isi mu mahoteli ahenze cyangwa se bari mu myanya ihenze yo mu ndege, si ko bose baba bafite ubucuruzi runaka cyangwa akandi kazi kinjiza amafaranga yababeshaho ubuzima bagaragaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ubucuruzi butemewe, uburaya bwambukiranya imipaka n’ibindi bikorwa bihabanye n’ibyagakwiye gutozwa ababyiruka nabyo biri inyuma ya menshi muri ayo mafoto akurura abana bato gukunda ubuzima bworoshye.
Ni irihe somo ry’ingenzi abana b’abakobwa bakeneye?
Iyo umuntu akiri muto guhitamo no gushishoza bikunze kuba bitoroshye iyo nta muntu uri aho amuha impanuro zijyanye n’imibereho. Isomo rikomeye mu minsi ya none abana b’abakobwa bakwiye kuzirikana ni uko isi ya none itanga amahitamo menshi cyane atandukanye y’uko abantu bashobora kubaho ariko bigasaba ijisho rityaye gukora amahitamo afite inyungu z’igihe kizaramba.
Amafoto y’ubwambure, kubyina mu buryo runaka, kwifotoza n'amacupa y'amayoga cyangwa utumura amatabi mu tubari, warangiza ugasangiza isi yose bishobora gufungira umuntu amarembo runaka mu gihe kizaza. Inyungu ibivamo nayo ishobora kuba itajyana no kugumana icyubahiro cyangwa se ikaba itari inyungu izaramba nibura igihe cy’imyaka 10.
Ubuzima burahenze kandi iyo amagara asesetse ntayorwa, ni byiza gukora amahitamo adaherekejwe no kuzicuza! Kumvira umutimanama niwo mwanzuro mwiza uruta iyindi kandi kuba abantu bavuga ibintu runaka ku mbuga nkoranyambaga ntibisobanura ko ari ko kuri kw'ibyo barimo cyangwa uko biyumva. Witaye ku nzozi zawe, ugakora cyane kandi ukirinda kwitesha agaciro, byanze bikunze ugera aho ushaka utagombye kurebera ku bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITECYEREZO