RFL
Kigali

U Busuwisi: Umunyarwandakazi ukora akanacuruza imyambaro ya Kinyarwanda yitabiriye ‘Africa Fashion Festival’-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2018 14:55
0


Mu minsi ishize mu Busuwisi habereye iserukiramuco ryo kumurika imideri rikomeye aho abanyafurika batuye muri iki gihugu ndetse n'abanyaburayi bamurikirwa imyambaro ikorerwa muri Afurika mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa muri Afurika. Muri iri serukiramuco hari n’umunyarwandakazi wamuritse imyenda akorera mu Rwanda.



Iri serukiramuco ryabaye mu mpera z’ukwezi gushize ryari ryitabiriwe n'abadozi bo mu bihugu bikomeye byo ku mugabane wa Afurika aho bamurika imyambaro ikorerwa mu bihugu byose bya Afurika, umwe mu bamurikaga imideri akaba ari umunyarwandakazi Solange Nisingizwe uzwi cyane mu gukora imyambaro yise Sol&Wax ikunze kumurikwa mu birori binyuranye byo kumurika imideri.

Solange Nisingizwe umuyobozi mukuru wa Sol&Wax ubwo yitabiraga iserukiramuco rya Africa Fashion Festival ni nacyo gihe Kigali Fashion Week yaberagamo ibitaramworoheye ko abasha kugera mu Rwanda kuko naho atuye yagombaga kwitabira iri serukiramuco gusa nanone yari ahagarariwe nabo bakorana baba mu Rwanda.

Tubibutse ko imyenda ikorwa na Solange Nisingizwe yamenyekanye cyane muri Kigali Fashion Week ari iyo yambitse abanyamideri bari baturutse mu nkambi y’impunzi ya Mahama usibye ko na mbere bari babanje kwerekana imyambaro ya 2018 bakoze, imyinshi ikaba yarishimiwe nk'uko byanagenze mu Busuwisi.

Solange Nisingizwe ni umunyarwandakazi ukorera mu Busuwisi aho anatuye. Icyakora akora ibijyanye no guhanga ndetse no kurema imideri yarangiza akajya kubigurisha ku mugabane w’Uburayi n'ubwo no mu Rwanda ahafite isoko ritari rito.

sol&Waxsol&Waxsol&Waxsol&Waxsol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&WaxSol&Wax

Imyambaro uyu munyarwandakazi yamuritse i Zurich muri 'African Fashion Festival'Sol&WaxSol&Wax

Abahagarariye Sol&Wax mu Rwanda

Sol&WaxSol&Wax

Solange umuyobozi wa Sol&Wax mu iserukiramuco rya 'African Fashion Festival'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND