RFL
Kigali

U Burusiya bwasabye abarusiyakazi kutaryamana n’abafana mu mikino y’igikombe cy’isi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/06/2018 7:54
0


Mu gihe imikino y’igikombe cy’isi itangira kuri uyu wa kane taliki ya 14 Kamena 2018 ,u Burusiya buzakira iyi mikino bwasabye abagore babutuye kwirinda kuryamana n’abafana b’amakipe yitabiriye iki gikombe.



Mu masaha macye igikombe cy’isi cy’imikino y’umupira w’amaguru kiratangira akaba ari imikino igomba kubera mu Burusiya. Abakinnyi, abayobozi n’abafana bagera kuri miliyoni 2 b’amakipe azakina iyi mikino bamaze kugera ku butaka bw’u Burusiya. Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’iki gihugu yasabye yinginze abagore n’abakobwa b’abarusiya kutaryamana n’aba bose bari ku butaka bwabo.

Tamala Pletnyova unayobora komite yita ku bana n’abagore mu mutwe w’abadepite yavuze ko aba barusiyakazi nibaramuka baryamanye n’abanyamahanga bizagira ingaruka nyinshi zirimo uburere bubi bw’abana bashobora kuvuka muri ubu buryo kuko barerwa n’umubyeyi umwe. Icyakora uyu munyapolitiki yamaganiwe kure ashinjwa irondagihugu gusa nawe abihakanira kure avuga ko adashaka ko akaga nk’aka kabaye mu mikino Olempic yabereye mu Burusiya bityo Guverinoma ye itifuza kongera kuba muri aya mateka.

Ubusanzwe imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko u Burusiya ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abandura icyorezo cya SIDA ku mugabane w’uburayi ndetse na ½ cy’ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA gituruka mu Burusiya.

Source:The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND