RFL
Kigali

Ashushanyisha ikanya,ikiyiko,sima ariko ibihangano bye ni ntagereranywa -Menya umunyabugeni Joshua BISERUKA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/10/2016 7:59
0


Ubugeni ni bumwe mu buhanzi butaramenyerwa cyane hano mu Rwanda, ndetse n'aho bukorwa ugasanga bwiharirwa cyane cyane n'abantu bakuze. Joshua Biseruka ni umwe muri bake bagize ubu buhanzi umwuga ndetse byinshi mubihangano akora akaba yifashisha ikanya,ikiyiko na sima, Inyarwanda.com ikaba yaragiranye ikiganiro kirambuye nawe.



"Kuva nkiri mu mashuri abanza nakundaga gushushanya, niyumvagamo iyi mpano buri munsi bankubitiraga gushushanya ngo ndi umuswa" Uyu ni BISERUKA asobanura uko impano ye yaje. Uyu musore w'imyaka 23 twamusanze aho akorera ndetse ari naho atuye, nuko adutambagiza aho ibihangano bye biri, ibihangano bigaragaza impano ndetse n'ubuhanga budasanzwe afite.Igishimishije kurushaho nuko ahanga ashingiye kumuco n'amateka by'u Rwanda.

 

UBUGENIUyu musore ari mu kazi....arareba yitonze  umuntu arimo arashushanya

UBUGENI

UBUGENI

Bimwe mu bihangano bya Biseruka bigaragaramo agaciro k'umubyeyi

Uyu munyabugeni yaje gukomeza adusobanurira ko nyuma y'uko yiyumvisemo iyi mpano yo gukoresha ibishushanyo atashatse ko imupfira ubusa, nuko nyuma yo kurangiza ikiciro cya mbere y'amashuri yisumbuye aza kwerekeza mu ishuri ry'ubugeni (Ecole D'Art) ku nyundo. Aha yaje kuhiga ibijyanye n'ubugeni bujyanye no kubaza mu gihe kingana n'imyaka 3.

Biseruka

Bisuruka avuga ko umwuga we umutunze

Nyuma yo gusoza ayo mashuri, ubu BISERUKA akora ubugeni nk'umwuga, aho abasha gukora ibihangano bitandukanye nuko bimwe akabigurisha, ubu bikaba bimutunze. Iyo ugeze aho uyu musore atuye, usanganirwa n'ibikoresho bitandukanye akoresha aka kazi ke, birimo amarangi n'ibindi, ndetse n'icyumba cyuzuyemo ibihangano byinshi yamaze kurangiza.

UBUGENI

Mu gihe gito gishize, uyu musore kimwe n'abandi bahanzi bagenzi be yabashije kwitabira itorero Indatabigwi ikiciro cya kabiri, ryari rifite insanganyamatsiko ishishikariza abahanzi gukora ibihangano biganisha ku muco ndetse no ku mateka yaranze igihugu cyacu. Ni muri urwo rwego nyuma yo kuva muri iryo torero, yahisemo kugira umwihariko mu buhanzi bwe wo kwibanda cyane cyane ku muco ndetse no ku mateka.

UBUGENI

Bimwe mu bihanga bigaragaza ibikoresho byakoreshwaga ha mbere mu Rwanda

Mu bihangano uyu musore ashushanya yifashishije amarangi usanga hinganjemo amashusho ya bimwe mu bikoresho byakoreshwaga ha mbere mu Rwanda bitandukanye, haba ibyakoreshwaga mu rugo cyangwa se ibyakoreshwaga mu gucuranga, harimo kandi amashusho agaragaza ubwiza bw'u Rwanda, amasura y'abantu ndetse n'ibindi bitandukanye.

scul

Biseruka kandi ahamya ko kuri ubu hari uburyo bushya yavumbuye bwo gukoramo amashusho y'abantu abumbye. Ubu buryo ubusanzwe bukoreshwa bwitwa "Modulage" aho hakoreshwa ibumba mu gukora ishusho ifite umubyimba. Bitewe n'ibumba ritaboneka ahantu henshi mu Rwanda, uyu musore we ubu yamaze guhimba uburyo bwe bwihariye aho akoresha isima mu mwanya w'ibumba. Ifoto ikoze kuri ubu buryo ahamya ko ishobora kuramba ku buryo butangaje, mbese ku buryo ishobora kugeza ku myaka ingana nk'iyo inzu isanzwe imara.

UBUGENI

Uyu musore kandi afite ubuhanga bwo gushushanya umuntu amureba aho (live sketching) 

Uyu musore yatangarije inyarwanda.com ko kugeza ubu ibihangano bye abimurikira kandi akabigurishiriza muri Lemigo Hotel muri "gallerie d'art" ya BIRASA Bernard, umunyabugeni nawe uzwi hano mu Rwanda.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, uyu musore yagiriye inama urubyiruko yo kudashyira amaboko mu mufuka, ahubwo bagashyira ubwenge ku gihe bamenye icyo bafitemo impano kandi bashoboye. Yadutangarije ko mu by'ukuri kwihangira imirimo bidasaba igishoro kinini ahubwo bisaba gutekereza neza ukareba uko wakoresha ibyo ufite, nuko ugatangira.

UBUGENI

UBUGENI

Afite ibihangano bitandukanye

Uwakenera uyu musore yamuhamagara kuri iyi terefone ngendanwa: +250784516923

REBA HANO BISERUKA AVUGA BYINSHI KU BUHANZI BWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND