Afurika ni umugabane ufite byinshi byiza bihuruza amahanga ariko kandi ikagira n’umwihariko wo kugira abari beza cyane bafite umuco mwiza, bazi kwita ku bandi kandi banafite uburanga bw’agahebuzo.
Urubuga Afrijuju rwokoze icyegeranyo cy’ibihugu bya Afurika bifite abakobwa beza maze u Rwanda ruza ku isonga
Dore urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite abakobwa beza. Gusa tutirengagije ko ubwiza bugaragara mu buryo butandukanye bitewe n’ubureba.
10. Tanzania
Abakobwa bo muri Tanzaniya bazwiho ubwiza by’umwihariko ku bijyanye no kwita ku rugo ndetse n’isuku. Gusa aba bakobwa kandi bakunda kwikwiza no gutunga ibintu bihenze. Niba uri umusore ukaba wifuza gukundana n’uyu mukobwa bizagusaba kuba utunze cyane.
9. Kenya
Bakobwa b’abanyakenya bazwiho kuba abakobwa barebere cyane, bakunze kuba bafite ibibuno binini cyane kandi bagira uruhu rwiza rwa kinyafurika. Mu miterere yabo ni abakobwa bakunda gukora cyane, bazi kuganira kandi barigenga(independent). Gusa uri umusore ushaka gukundana n’uyu mukobwa bisaba ko uba utunze cyane kandi witeguye gusangira na we ibyo utunze kuko bakunda ukize.
8.Ghana
Abakobwa bo muri iki gihugu ni abakobwa biyubaha kandi bubaha abandi, bazwi cyane kubw’ uburebure bwabo, imiterere myiza y’ibibuno byabo ndetse n’uruhu rukeye rwa kinyafurika. Aba bakobwa kandi bubaha urukundo rwabo kuruta uko bita ku mafaranga uwo bakundana afite kuri konti.
7. Nigeria
Abakobwa bo muri iki gihugu nabo ni abakobwa bazwi cyane ku bwiza karemano kandi bakaba bororoka kurusha abandi. Uramutse wifuza umukobwa mwiza wakubyarira abana benshi kandi beza, uzi kwita ku rugo n’abarurimo wagana muri iki gihugu.
6. Egypt
Abakobwa b’umwami Farawo nabo bazwi cyane nk’abagore bafite amaso meza arangaza benshi. Ni abagore bagira urukundo ruherekezwa n’amarangamutima menshi cyane.
5. Angola
Abakobwa bo mu gihugu cya Angola bazwiho gusa cyane n’abanyabrezile. Benshi muri bo bakunze kuba abanyamideri kubera imiterere yabo ndetse no kuberwa by’umwihariko. Bafite ubwiza bw’umwimerere kandi ni abakobwa nabo bazi gukunda.
4. Cape Verde
Abakobwa bo muri iki kirwa ni abakobwa bazwiho gukurura abagabo cyane bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo rw’igihogo ndetse n’uburyo bavugamo ururimi rw’Icyesipanyolo. Bagira uburebure bwishimirwa na benshi. Ubwiza bwabo ntibugarukira muri Afurika gusa dore ko bazwi n’I Burayi nk’abakobwa b’uburanga.
3. Ethiopia
Abakobwa bo muri iki gihugu si beza gusa muri Afurika ahubwo banazwiho ubwiza ku rwego rw’is, benshi bagahamya ko ubu bwiza babukomora ku mubano w’abakurambere babo n’abantu b’i Yemen. Ni abakobwa bakurura abagabo cyane ndetse barakunditse kuko imiterere y’umubiri wabo ari umwihariko. Gusa biragoye kumenya niba umunyetiyopiyakazi agukundiye uwo uriwe cyangwa amafaranga ufite.
2. Somalia
Abanyasomaliyakazi ubabonye wese ubwiza bwabo ni kintu cya mbere gihita kimuza mu maso. Ni umukobwa muremure, ufite uruhu rwiza rukeye, imisatsi yabo miremire kandi inyerera, amazuru yabo mato cyane, ndetse n’uburyo mu maso habo hateye.
1. Rwanda
Uyu munyamakuru yavuze ko yamaze imyaka 3 mu Rwanda ariko ko mu bihugu byose yagenzemo yagiye abonamo abagore beza ariko ko ntaho yigeze abona abagore beza nk’abanyarwandakazi.
Ati “Mu gihe cyose namaze mu Rwanda narinze mpava ntarabamenyera ndetse nahagararaga kenshi mu mihanda ya Kigali nitegereza ubwiza bafite. Ni umwimerere, barakora si abanebwe, imiterere y’imibiri yabo inogeye ijisho kandi bagira urugwiro bazi kwakira neza ababagana. Nkunda cyane abanyarwandakazi. Ni abagore bihariye”
Asoza kandi yahamije ko icyatumye abanyarwandakazi baza ku mwanya wa mbere ari uburyo ubwiza bwabo butajya bwihisha. Ati “Umunyarwandakazi ntashobora gutuma ubukene bwe buhisha ubwiza bwe, ni abanyesuku cyane kandi bazi kwiyitaho. Iyo ubareba mu mihanda wumva unyuzwe n’u Rwanda rwose”
Nyuma yo kubona uru rutonde n’ibyagendeweho wowe uremeranya n’uyu mwanditsi cyangwa hari ibyo wahindura?
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO