Kigali Art Center ni ihuriro ry'abanyabugeni bishyize hamwe ngo bazamure uyu mwuga w'ubugeni umaze gutera intambwe ishimishije mu Rwanda. Kuri uyu wa Kabili, tariki 24 Ukwakira batangije icyo bise 'Tuesday Art Salad'.
Ihuriro rya Kigali Art Center rigizwe n'abasore babiri; Fabrice Girihirwe na Casmil Pacifique Kabandana. Ejo kuwa kabili, tariki ya 24 Ukwakira ni bwo batangije igikorwa bifuza ko kizajya kiba buri cyumweru bise 'Tuesday Art Salad'. Muri iki gikorwa abantu baraza, bagasangira Salad ku buntu, bakanasangira ibyo kunywa. Abitabiriye iki gikorwa babasha guhura n'abantu benshi b'ingeri zitandukanye, bakaba bakubaka ubushuti n'imikoranire yindi, ndetse bakanaryoherwa n'umuziki ucurangitse neza ku buntu.
Abitabiriye Tuesday Art Salad baryohewe n'amafunguro
Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Fabrice, umwe mu bateguye ibi birori yadutangarije ko bateganya kutazacogora kuri iki gikorwa. Mu magambo ye aragira ati "Iki gikorwa ni ubwa mbere tugikoze kandi turateganya kutazarekera kugikora. Duhuza abantu, haba hari imboga zikenewe mu buzima bw'umuntu kandi binadufasha kumenyekanisha ibikorwa byacu, abantu bazakomeza kuryoherwa no gusangira kandi twizeye ko bizarushaho kugenda neza kuko iyi ni intangiriro kandi abantu bari kutugaragariza ko babyishimiye cyane."
Abitabiriye iki gikorwa, bagaragaje cyane ko babyishimiye. Harimo Abanyarwanda n'abanyamahanga by'umwihariko hari higanje urubyiruko. Twagerageje kuganira na bamwe muri bo, Terry ukomoka mu gihugu cy'u Buhorandi wari witabiriye iki gikorwa yagize ati "Iyi ni intangiriro nziza, urubyiruko rw'u Rwanda rufite impano nyinshi. Njye nkunda cyane ubugeni, ariko mu Rwanda nta mashuri ya kaminuza yigisha iby'ubugeni gusa, byaba byiza ayo mashuri abayeho. Twe usanga umwana ajya kwiga akiga ubugeni gusa kuva atangiye kwiga akaminuza. Birafasha kuko umuntu akura akurikira inzozi ze nta wundi umuhitiyemo. Aba basore n'abandi nkabo bafite impano, dukomeze tubashyigikire, ndetse tunabakorere ubuvugizi mu byo dushoboye."
Terry avugako mu Rwanda hakenewe kaminuza zigisha ubugeni.
Pacifique we, avuga ko yatunguwe cyane n'imigendekere y'iki gikorwa. yagize ati: "Turishimye cyane kuko igikorwa cyacu cyagenze neza. Twatekerezaga ko haza abantu nka 40 gusa, ariko haje abantu barenga ijana. Ni ibintu byiza. Uwakifuza kwifatanya natwe ubutaha, ni karibu, ntabwo twishyuza ariko kandi unaryohewe wifuza kudufasha wumvise uryohewe no gukomeza kubana natwe, wadufasha nta kibazo mu buryo ubwo ari bwo bwose."
Aba basore, Fabrice na Pacifique bakorera muri Kigali Art Center, babwiye Inyarwanda.com ko n'ubwo ari babiri gusa ariko bemerera n'abandi banyabugeni bagenzi babo kuba baza bagafatanya guteza imbere ubugeni mu Rwanda no hanze yarwo kuko ari yo ntego yabo nyamukuru. Ikindi kandi, baraha ikaze abakuru n'abato bakunda ubugeni bifuza gukora ibijyanye nabyo, bashobora kubafasha bakabahugura mu byo bashoboye. Ubutumwa bagenera abanyarwanda muri rusange ni ugukunda ubugeni kuko bubumbatiye amateka n'umuco by'igihugu cy'u Rwanda ndetse bakanabushyigikira bukazagera kure n'amahanga yose akamenya u Rwanda.
Fabrice na Pacifique bavuga impamvu bahisemo gukora iki gikorwa
Kigali Arts Center iherereye mu Mujyi wa Kigali, Kacyiru ku muhanda KG 649 St, House 58.
IBIKORERWA MURI KIGALI ARTS CENTER-AMAFOTO
ABITABIRIYE IBI BIRORI BACURANGIWE UMUZIKI W'UMWIMERERE
Urubyiruko nirwo rwari rwiganje muri iki gikorwa
Abanyamahanga bishimiye iki gikorwa cyane
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO