RFL
Kigali

SUEDE: Miss Elsa yahuye n’Abanyarwanda, asabana n’abana bato mu kubakumbuza u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2017 14:23
1


Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa mu ruzinduko rw’akazi arimo ku mugabane w'Uburayi kuri wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2017 yagiranye ibiganiro birambuye n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Stockholm umurwa mukuru wa Suède ku cyicaro cya Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.



Muri ibi biganiro baganiriye byimbitse kuri gahunda za nyampinga w'u Rwanda n’ibikorwa bye nka Nyampinga w'u Rwanda ariko cyane cyane hibandwa kuri gahunda ya Made in Rwanda ari nayo yari ingingo nyamukuru y'umunsi aho yabagaragarije umushinga we wo guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.

Bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 Miss Rwanda Iradukunda Elsa yagiranye ibiganiro bivanze n'ubusabane n'abana b'abanyarwanda bakiri bato baba muri Suède muri rwego rwo gukundisha abakiri bato igihugu cyabo cy'u Rwanda ndetse no kukigirira amatsiko bityo bakagihoza ku mutima. Iki ni igikorwa abana bishimiye cyane nkuko bagiye babigaragaza mu buryo butandukanye yaba mu dukino, mu mbyino, mu gusangira ndetse no kumenyana ku batari baziranye.

Uyu ariko wari n’umwanya mwiza Miss Elsa Iradukunda yaboneyeho wo gusaba ababyeyi b’abana bari aho kujya bahora babigisha ndetse banabatoza indangagaciro z’abanyarwanda kuko ari cyo kigize umunyarwanda nyawe. Miss Rwanda Elsa Iradukunda yibukije aba babyeyi kandi ko aba bana igihugu kibakeneye cyane.

miss rwandamiss rwandamiss rwandaMiss Elsa yaganiriye n'abanyarwanda baba muri Suèdemiss rwandamiss rwandaMiss Elsa yasangiye n'abana baba muri Suède






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ndanezerewe ko bene wacu badashaka mu banyamahanga iyo bagezeyo.nukuri mukomeze,ntihakagire umunyarwanda ushaka imahanga,tube abanyarwanda iteka ryose,Amen.





Inyarwanda BACKGROUND