RFL
Kigali

SMS Voting: Kwizera Peace akomeje kurusha cyane abo bahatana muri Miss Rwanda 2016

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/02/2016 11:42
17


Mu gihe habura iminsi ngo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda batoranywemo 15 uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye, umukobwa witwa Kwizera Peace Ndaruhutse niwe ukomeje kwanikira abandi mu gutorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi.



Kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, nibwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye, ndetse ubu abakobwa 15 bose bahatanira iri kamba bari mu mwiherero aho barimo gutozwa byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda, ariko hagati aho abantu batandukanye bakaba bakomeje gutora aba bakobwa babongerera amahirwe yo gutsindira iri kamba.

Aba bakobwa bakomeje guhabwa amasomo atandukanye mu mwiherero barimo muri Golgen Tulip Hotel i Bugesera

Aba bakobwa bakomeje guhabwa amasomo atandukanye mu mwiherero barimo muri Golgen Tulip Hotel i Bugesera

Muri aba bakobwa, ukomeje gutorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi, ni Kwizera Peace Ndaruhutse ufite amajwi akubye inshuro zirenga ebyeri umukurikiye ari we Umuhoza Sharifa, hanyuma akaba akubye uwa nyuma; Uwimana Ariane inshuro hafi 100. Ibi ni ibyavuye mu majwi yo kugeza mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Aha bari kumwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w'Ikoranabuhanga n'urubyiruko

Aha bari kumwe na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w'Ikoranabuhanga n'urubyiruko

Gusa ibi ntawapfa kubishingiraho avuga ko bizatuma ari we wambikwa iri kamba, kuko gutora binyuze mu butumwa bugufi (SMS) bihabwa amanota agera ku 10% ugereranyije n’ibindi bitandukanye bizagenda bishingirwaho mu gutora Miss Rwanda 2016.

DORE ABAKOBWA BOSE UKO BARUTANWA MU MAJWI:

  • Kwizera Peace Ndaruhutse afite amajwi 24002
  • Umuhoza Sharifa afite amajwi 10097
  • Mutoni Jane afite amajwi 10070
  • Mutesi Jolly afite amajwi 3769
  • Mutoni Balbine afite amajwi 3278
  • Uwase Rangira Marie D'Amour afite amajwi 2095
  • Mutesi Edwige afite amajwi 812
  • Akili Delyla afite amajwi 803
  • Mpogazi Vanessa afite amajwi 737
  • Umutoniwabo Cynthia afite amajwi 644
  • Karake Umuhoza Doreen afite amajwi 591
  • Uwamahoro Solange afite amajwi 568
  • Mujyambere Sheilla afite amajwi 413
  • Isimbi Eduige afite amajwi 354
  • Uwimana Ariane afite amajwi 252





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ibi nta nyungu bizanira igihugu mugihe ubukene bwishe abanyarwanda, none muratoza abo bana ubuzima buhenze no kwisumbukuruza, ubuse ejo bundi ibyo muri kubatoza nibasubira mumiryango yabo batabifite mwibwira ko bazihanganira kutabihoramo? Muri guforma abibone ambitieuses indaya z'ejo pourquoi pas?
  • 8 years ago
    Ako nkawe aho uvuga ngo bari guforma indaya zejo wumva hari ubwenge ugira??
  • Mucyo Didace8 years ago
    Turashyigikiye abo bari bacu UMUTESI Eduige ndamushyigikiye
  • Major8 years ago
    Uyu peace rwose ikigaragara nuko afite aba hackers bari kumufasha kugira amanota menshi kuko muri petit stade iyo atitabaza ba rwarutabura na team ye yari guseba ni gute ubura abafana ukabona abagutora reka nibibaho ahubwo miss 2016 ni charifa nabonye ari tayari muri byose kdi atashoboye.
  • Albert BUTERA8 years ago
    On est en train de former les nouvelles Kardashian, Amber Rose, Nabilla et j'en passe. Malheureusement au Rwanda, il y a pas tout pour y arriver. Ces fiottes gachent leur vie.
  • Rwesero8 years ago
    IYI MISS RWANDA NTISHOBORA KUBA NZIZA NYUMA YIRIYA YAVUYEHO
  • patrick8 years ago
    umwe wenyine mubantu 15 bose niwe uzabona ubuzima bwiza abandi bazahita bisangira ba suger daddy kuko bamaze kumenyera kubaho neza cyane kandi iwabo ntakintu bafife ibi nabyo president akwiye kubihindura rwose
  • 8 years ago
    Nibyiza gutegura competition kizo but ese nibasubira mumiryango yabo abatazabona ubuzima bwiza nkubwo barimo ubu mutekerezako bamwe batazashaka uko babuhabwa nabobamenyaniye murizo games I mean abagabo( suger dadies) Kabisa on the other side muba mutoza abobakobwa kuzaba indaya pe
  • Baza baza8 years ago
    Harya ubundi ibi bimaze iki?
  • jessica8 years ago
    AKILI DELYLA courage mama kuko urashoboye. kdi uzatsinda ntakabuza " miss 1 send to 1718 "
  • Aimee8 years ago
    Akili delyla wacu tukurinyuma mukobwa mwiza
  • Rugamba valens8 years ago
    Akili Delyla turagushyigikiye hhhhhhhhhhhhhhhhh
  • James8 years ago
    Bimaze iki?
  • 8 years ago
    Congz to Akili delyla uhagaze neza kbsa kdi tukurinyuma wa
  • 8 years ago
    Congz to Akili delyla uhagaze neza kbsa kdi tukurinyuma wa
  • happy nana bucura8 years ago
    akili delyla courage wacuuu turagutora ntago turekerahoooo akili delylaa
  • karim8 years ago
    akiri delyra mpaka last





Inyarwanda BACKGROUND