RFL
Kigali

Sahorn Sandrine aritegura kumurika imyambaro ya Made in Rwanda muri “Festival” 3 nyuma y’eshatu zari zirimo na Kigali Fashion Week

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/07/2018 19:41
0


Sandrine Sandrine umunyarwandakazi uba mu Budage nyuma yo kuba yishimira ko aherutse gutoranywa mu bamuritse imyambaro iva mu bikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” mu mamurika atatu mpuzamahanga atandukanye, kuri ubu ari mu myiteguro yo kuzongera kumurika iyi myambaro mu mamurika arimo n’iyizabera muri Kenya.



Sandrine Sahorn umaze kuba mpuzamahanga mu bijyanye no kumurika ibicuruzwa bya Made In Rwanda avuga ko mbere ya Kigali Fashion Week yabaye tariki 22 Kamena 208, Sandrine avuga ko yari yabanje gutoranwa mu banyamideli bayerekaniye mu mujyi wa Starnberg mu Budage tariki ya 7 Kamena 2018.

“Mbere ya Kigali Fashion  Week hari habaye Africa Karibik Festival yabereye ahitwa Starnberg (Germany)  tariki 7 Kamena 2018. Muri iyo Festival akaba ari njye bahaye icyizere cyo kumurika ibikorerwa mu Rwanda. Nyuma yaho hakurikiye Kigali Fashion week yabereye i Kigali kuwa 23 Kamena 2018 nyuma haba indi yiswe Afrika Festival yabaye ku itariki ya 29 Kamena 2018 kugezaku ya 1 Nyakanga 2018 naho bakaba ari njye bagiriye icyizere cyo kumurika imyambaro ituruka mu Rwanda”. Sandrine Sahorn

Sandrine Sahorn amaze kuba mpuzamahanga mu bijyanye na Made in Rwanda

Sandrine Sahorn amaze kuba mpuzamahanga mu bijyanye na Made in Rwanda

Nyuma y’izi Festival, Sahorn Sandrine akaba avuga ko ari kwitegura izindi ebyiri (2) zizaba muri Nzeli n’indi imwe (1) iri muri Kanama 2018 muri Kenya. “Nyuma nkaba niteguye n’izindi Festival. Imwe izabera Dånmark tariki 25 Kamena 2018 hakaba na Fashion ya kabiri ndi kwitegua izabera i Brussels tariki ya 8 Nzeli 2018 iyindi ikazabera muri Kenya kuwa 31 Nzeli 2018”. Sandrine Sahorn

Sahorn Sandrine

Sahorn Sandrine asanzwe aba mu Budage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND