RFL
Kigali

Nyamasheke: Umusore na mushiki we bashakanye nk'umugore n'umugabo bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/08/2015 7:11
25


Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba baribarutse umwana w’umukobwa w’imfura yabo.



N’ubwo umuco Nyarwanda kimwe n’ahandi hose ku isi kubyarana n’umuvandimwe muhuje ababyeyi bifatwa nk’amahano, aba bo bemeza ko nta cyiza nko kubana mu muryango w’abantu bumvikana ntibite ku mabwire kuko bemeza ko byose ari “Imana yabahuje.”

Uyu mugore n’umugabo babwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko bakuze ari bato bakundana bikomeye, umusore akaza gushaka umugore bakananiranwa agahita yishumbusha mushiki we bakundanye bakiri bato, none bakaba bamaze kwibaruka imfura yabo.

Murekatete Anne Marie mushiki wa Ntahondereye akaba n’umugore we, avuga ko yakundanye na musaza we bakiri bato cyane ko bisanze ari imfubyi, kuko ababyeyi babo bapfuye bo bakiri abana bato, bikaza kurangira bisanze ari umugabo n’umugore.

Agira ati “Kuba mbana n’uwagakwiye kuba ari musaza wanjye ni umugisha w’Imana, Imana yari yarambwiye rwose ko nzashakana n’umuntu w’iwacu, sinitaye ku byo abantu bavuga kuko tuzabana nk’uko Imana yabidutegetse kandi ni yo igena byose”.

Ntahondereye avuga ko yishimira kuba afite umwana, akabifata nk’umugisha ariko akavuga ko ikiruta byose ari uko afite umugore bakundana kandi bumvikana, agashidikanya ko baba bavukana n’ubwo bizwi ko ari abavandimwe. Ati “Nta cyiza nko kugira umugore ukunda kandi mwumvikana, bishoboke ko mama yajijinganyije akibeshya ko tuvukana, ntitwakwishinga amagambo y’abantu.”

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko koko bavukana ku babyeyi bombi, kandi ko babasize ari batatu kandi ari bato kuburyo batunguwe no kubona babyaranye.

Aloys Nzamwita baturanye aragira ati: “Aha niho navukiye bariya bana ndabazi neza, se wabo ndamuzi neza yitwaga Emmanuel, Sekuru twamuhimbaga Cyoya ubundi yitwaga Antoni, twari tuzi ko babana nk’abavandimwe b’imfubyi zasigaranye, none twarumiwe ngo barabyaranye.”

Ntahondereye utunze mushiki we avuga ko afite imyaka 28, mu gihe ababyeyi babo bagiye bakiri bato cyane kuburyo bigoye kumenya igihe nyakuri bapfiriye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Gatete Catherine, yamaganye icyo gikorwa avuga ko ibyo bitabaho haba mu muco no mu mategeko y’igihugu.  Avuga ko bazabegera bakabagira inama. Ati "Ni ukubagira inama kuko amategeko atabyemera kandi no mu rwego rw’ubuzima abana babo bashobora kuzavukana ibibazo, badakomeye mu gihagararo no mu bwonko, ni ukubigisha gusa."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kofi8 years ago
    That's nasty!!
  • kalisa8 years ago
    Ariko inyoko muntu yaravumwe koko!!!Byagera ku nyoko nyarwanda ho bikaba agahebuzo!!!!Ubu koko uyu muvumo tuzanira igihugu cyacu, murabona bizatugwa amahoro?Genocide yonyine ntiyari ihagije ngo twihane turekeraho gucumura no guteza igihugu cyacu akaga?Mana y'Abrahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Yakobo tabara ubwoko bwawe, kandi Kristu Yezu niwe duhanze amaso gusa.Isi irashaje peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.
  • Babba8 years ago
    Dore uko bisa!
  • pamela 8 years ago
    wowe wanditse ngo dore uko bisa, nta soni ufite?! ni wowe wabaremye? wowe usa ute? muge mubanza mutekereze mbere yo kwandika ibintu nkibi, mbere yo kwishyira hejuru. umunsi mwiza
  • Cola8 years ago
    Ibi jye ntacyo nabivugaho pe birantangaje ,cyane ariko kandi nkibaza ntii twe ahari twavuyehe? niba abantu bitana ngo turi umwe ,turi abavandimwe kandi mubyukuri uzi uko uwo muntu atari umuvandimwe kandi bagashimangira ko twavuye twese kumuntu umwe ,ubwose byo bisobanura iki? ibyo ubwonko byo mubireke wenda azashobora no kugira ubwonko bwiza kuturusha.imana niyo imenya ibyo yaremye.
  • Emmy8 years ago
    amahano gsa turi mubihe vyanyuma
  • musemakweri8 years ago
    ubugoryi murahangaha
  • Irl8 years ago
    U rda rwarinjiwe bikomeye to. Ahasigaye naha Mungu Nyagasani.
  • justin8 years ago
    Izo njiji ntasoni mufite ngobirasa
  • 8 years ago
    Pamela ntukumve ibintu nabi! uko bisa ntiyashatse kuvuga amasura yabo! kuko ninabeza pe! ahubwo nukobisa mubujiji bwuje ubugoryi butavangiye!kandi bakitwaza IMANA wa!!! ahubwo dayimoni yabaritsemo!atsindwe mwizina rya Yesu!
  • djp 8 years ago
    Ibaz nawe wa shatse sistr wawe emaa
  • Mr Zi8 years ago
    pfuahahahaha hahahaha biologicaly abana bashobora kuba batuzuye byo Imana wenda niyo irema ark njye sinaha sister kabisa wapi wapi gsa ndibaza uko badraganye ati tubirangize se hahahaha sha kabisa mind yanjye ntiri kubyakira bt mwatukana mwagira byarabaye ahubwo twarebera hamwe uko twabafasha kuko ni nkakumwe umuntu akwemezako yavutse ari umu homosexuel so byose bihera mumutwe
  • muhoza theddy8 years ago
    bafite ubwenge habe nagato
  • ntare8 years ago
    Mana y'isi n'ijuru nimutabare twirebera ahubwo nimubajyane kwa muganga bafite ibibazo mumutwe .toka satani mu izina rya yesu ndabasengera cyane kandi ndababaye cyaneee
  • N C8 years ago
    byarabayobeye ariko nibihangane
  • emmy8 years ago
    Njye ndababa ye kuko najye kumva inkuru nkiriya nubwo mba kigali ariko imidugudu yacu iraturanye gusa simbazi neza nukuri ndababaye pe? Mufashe tubasengere
  • KAMABERA 8 years ago
    UWO MUYOBOZI YAGOMBAGA KUBA YARABABAYE HAFI MU BUPFUBYI BWABO,KUKO JYE NDABONA BYARATEWE NUKO BAHORAGA MU BIBAZO BYABO NTAWUBEGERA BARANGIZA BIYUMVAMO KO BASANGIRA BYOSE NO KWIBANIRA
  • ngarukiye jonathan8 years ago
    Byararangiye ni mubareke bibanire nku kugore n'umugabo.
  • mbandaho claude8 years ago
    Ibi ni ingaruka yo kuba baririye bakimara bagasanga ntawubafitiye impuhwe uretse bo bonyine mu bupfubyi bwabo ! Birababaje ko ingaruka z'ubwigunge zitangiye kugaragara kuri uru rwego pe! Ariko Adamu na Eva nabo barabyaye akandi sinshidikanyako abana babo bashakanaga kandi ntacyo byatwaye. Biologiquement zo ni iz'abazizi ! Abavukana ubumuga se bose ni iyo mpamvu ibitera? Ahubwo jye nabasabira gukomera bagakora bagatera imbere.
  • nana8 years ago
    Jye ndabona koko baeiya bana barazize kwibana bakimenya kuri buri kimwe chose bakajya inama ibyo batekereje gukora ntihagire ubavuguruza cyangwa NGO abagire inama bigatuma bumva ko badakwiye gutandukana.nikibazo gikomeye nyamara ntimugirengo inzego zibanze za hariya ntibigaragaye ko zitegera abaturage,kuba nabo batunguwe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND