Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba baribarutse umwana w’umukobwa w’imfura yabo.
N’ubwo umuco Nyarwanda kimwe n’ahandi hose ku isi kubyarana n’umuvandimwe muhuje ababyeyi bifatwa nk’amahano, aba bo bemeza ko nta cyiza nko kubana mu muryango w’abantu bumvikana ntibite ku mabwire kuko bemeza ko byose ari “Imana yabahuje.”
Uyu mugore n’umugabo babwiye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko bakuze ari bato bakundana bikomeye, umusore akaza gushaka umugore bakananiranwa agahita yishumbusha mushiki we bakundanye bakiri bato, none bakaba bamaze kwibaruka imfura yabo.
Murekatete Anne Marie mushiki wa Ntahondereye akaba n’umugore we, avuga ko yakundanye na musaza we bakiri bato cyane ko bisanze ari imfubyi, kuko ababyeyi babo bapfuye bo bakiri abana bato, bikaza kurangira bisanze ari umugabo n’umugore.
Agira ati “Kuba mbana n’uwagakwiye kuba ari musaza wanjye ni umugisha w’Imana, Imana yari yarambwiye rwose ko nzashakana n’umuntu w’iwacu, sinitaye ku byo abantu bavuga kuko tuzabana nk’uko Imana yabidutegetse kandi ni yo igena byose”.
Ntahondereye avuga ko yishimira kuba afite umwana, akabifata nk’umugisha ariko akavuga ko ikiruta byose ari uko afite umugore bakundana kandi bumvikana, agashidikanya ko baba bavukana n’ubwo bizwi ko ari abavandimwe. Ati “Nta cyiza nko kugira umugore ukunda kandi mwumvikana, bishoboke ko mama yajijinganyije akibeshya ko tuvukana, ntitwakwishinga amagambo y’abantu.”
Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko koko bavukana ku babyeyi bombi, kandi ko babasize ari batatu kandi ari bato kuburyo batunguwe no kubona babyaranye.
Aloys Nzamwita baturanye aragira ati: “Aha niho navukiye bariya bana ndabazi neza, se wabo ndamuzi neza yitwaga Emmanuel, Sekuru twamuhimbaga Cyoya ubundi yitwaga Antoni, twari tuzi ko babana nk’abavandimwe b’imfubyi zasigaranye, none twarumiwe ngo barabyaranye.”
Ntahondereye utunze mushiki we avuga ko afite imyaka 28, mu gihe ababyeyi babo bagiye bakiri bato cyane kuburyo bigoye kumenya igihe nyakuri bapfiriye.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Gatete Catherine, yamaganye icyo gikorwa avuga ko ibyo bitabaho haba mu muco no mu mategeko y’igihugu. Avuga ko bazabegera bakabagira inama. Ati "Ni ukubagira inama kuko amategeko atabyemera kandi no mu rwego rw’ubuzima abana babo bashobora kuzavukana ibibazo, badakomeye mu gihagararo no mu bwonko, ni ukubigisha gusa."
TANGA IGITECYEREZO