RFL
Kigali

Rusizi: Fespad byari ibirori bihebuje ku baturage, abahanzi bataha bijujuta-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/08/2016 16:20
1


Fespad ni iserukiramuco nyafurika ry'imbyino ribera mu Rwanda rigamije guhuza abanyafurika binyuze mu mico itandukanye y’abanyafurika no gusabana nabo mu rwego rwo kubungabunga no gusigasira amahoro, aho kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru iri serukiramuco ryatangijwe mu bice bitandukanye by'igihugu.



Iri serukiramuco riba buri myaka 2 rikanyura mu ntara zitandukanye z’igihugu, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Kanama 2016 hari hatahiwe akarere ka Rusizi.

Ibi birori byabereye muri Gare nshya ya Rusizi byaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage b’akarere ka Rusizi aho bose bagaragazaga ibinezaneza bari bafitiye abagiye babasusurutsa. N’ubwo ku ruhande rw’abahanzi batishimiye uburyo urubyiniro n’ibyuma bakoreshaga bitari biteguye neza ntibyabujije aba baturage kunezerwa bishimira kwakira iriserukiramuco ryabereye muri aka karere ku nshuro ya mbere.

Urebye urubyiniro rwari rwateguriwe abahanzi wakumva n’amajwi yaturukaga mu byuma byakoreshejwe wakwibaza niba iyi Fespad muri aka karere yarateguwe cyangwa niba nta ngengo yimari yashyizwe muri iyi Fespad ubundi tuziko iba yashowemo amafaranga kugira ngo itegurirwe neza abayikurikirana.

Ikindi cyaranze ibi birori ni urugendo rwakozwe n’abaturage, abayobozi batandukanye ndetse n’abahanzi bitabiriye iri serukiramuco. Muri uru rugendo hagaragayemo akarasisi k’abamotari bakorera muri uyu mujyi wa Rusizi nabo batatanzwe no kwakira iri serukiramuco.

Akarasisi k’abamotari ba Rusizi n’imyiyereko y’amatorero byatunguye abaturage burira amazu

Mu ijambo ry’ umuyobozi wari uhagarariye Minisitiri w’Umuco na Siporo yaboneyeho gusobanurira abanyarusizi  akamaro ka Fespad n’uburyo yaje mu Rwanda aho yagize ati,

Nyuma y’amarorerwa yabereye mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Mu nama ihuza ibihugu by’ Afurika yabaye 1998 yaribaye ku nshuro yayo ya 67 u Rwanda nk’umunyamuryango, rwagaragaje icyifuzo ko byaba byiza hagiyeho iserukiramuco nyafurika rishingiye ku muco w’abanyafurika rigamije kubungabunga no gusigasira amahoro dushingiye mu Rwanda ariko kugira ngo n’ibindi bihugu birebereho, niyo mpamvu ubu u Rwanda rwakira Fespad ubu akaba ari ku nshuro ya 9 ibaye”.


Uwiringiyimana Carixte umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikirana bikorwa muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco wari uhagarariye Ministiri muri ibi birori

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Rusizi ari nawe wari umushyitsi mukuru, afungura iki gikorwa, nawe ntiyaciye ku ruhande ibyishimo bari bafite byo kuba aka karere nako kari mu twateganyijwe tuzakira ibi birori. Ndagirango nk’Indatwa mu mihigo mumfashe muhanike amajwi n’impundu ndetse n’amashyi dushimire Leta y’ubumwe  bw’abanyarwanda kuba yaratekereje kutuvana mu bwigunge kuri uyu munsi, natwe tukakira Fespad mu karere kacu, ku nshuro ya mbere ubwo twizihizaga kuyakira kunshuro ya 9 mu gihugu cyacu. 

Kuri iyi nshuro ya 9 u Rwanda rutegura Fespad twebwe abaturage b’Akarere ka Rusizi ni iby’agaciro gakomeye kuba Leta y’u Rwanda Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda, ku italiki 24/6 muri uyu mwaka,aho yemezaga ko kuva ku italiki 1 kugeza 5 hazaba iserukiramuco nyafurika rigasozwa n’umunsi w’umuganura, natwe mu karere kacu nti twasigara inyuma dutoranywa mu turere 7 tugize intara y’Uburengerazuba, kugira ngo twakire iri serukiramuco nyafurika niyo mpamvu rero kuri uyu munsi duteraniye hano.”


Harerimana Frederic umuyobozi w’akarere ka Rusizi yashimiye yivuye inyuma kuba barahawe ibi birori by’akataraboneka

yaboneyeho no kongera gusobanurira abaturage akamaro k’umuganura abibutsa uko wakorwagwa n’uburyo wabayeho n’akamaro umariye abanyarwanda, abasaba no kuri uwo munsi kuzahiga maze umwaka utaha bakazicara bahigura ibyo bari barahize. yasoje asaba Minispoc ko buri myaka ibiri bajya bakira Iri Serukiramuco.

 Andi mafoto yaranze ibi birori


 

Amwe mu matorero yo muri aka karere yitabiriye ibi birori

Abaturage batunguwe n’imibyinire y’Abasamyi ,itorero rituruka ku kirwa cya Nkombo


Umuhanzi Nduwimana Jean Paul n’ubwo ibyuma bitamukundiye yongeye kwereka abanyarusizi ko agihari


Marchal Ujeko  wari witeguwe n’abanyarusizi kuburyo bugaragara ,yashimiwe n’abanyarusizi uburyo akomeje guhesha ishema akarere ke binyuze mu njyana ye.


Itorero Urukerereza ryatunguye abanyarusizi ribatera ururondogoro,  ryongera gutuma bibaza impamvu batakiraga ibi birori.

Miss wa karere ka Rusizi  Mutesi Afsa niwe wahaye ikaze Urukerereza

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amb. Alphonse7 years ago
    yemwe byari biryoheye ijisho pe!





Inyarwanda BACKGROUND