RFL
Kigali

Rubavu: Miss Iradukunda Elsa yasuye abana 11 yiyemeje gufasha kwiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/05/2018 11:10
2


Iki ni igikorwa Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 mu karere ka Rubavu aho yasuye abana cumi n’umwe yiyemeje gufasha kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije. Ni igikorwa yakoze mu bikorwa byinshi arimo mu rugendo rwe mu ntara y’Uburengerazuba.



Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, umwaka ushize akimara kwambara ikamba rya nyampinga w'u Rwanda yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye harimo nko kuzenguruka igihugu ashishikariza abantu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ndetse no kumenyekanisha ibyakorewe mu Rwanda ; iki gikorwa akaba yaranagikomereje hirya no hino ku Isi nk'uko yari yarabyemereye abanyarwanda ubwo yatorwaga.

Si ibi gusa yakoze kuko yakunze kugaragara cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye nk'aho afatanije n’ibitaro bya Kabgayi yavuje amaso abagera kuri 200 harimo n'abari bamaze imyaka irenga 3 batareba kubera indwara y'urushaza bakabagwa ku buntu bagakira. Ni igikorwa yakoreye mu ntara y’Uburengerazuba ari nayo yiyamamarijemo. Yanafashe abana 11 harimo abakobwa 6 n’abahungu 5 yiyemeza kuzabafasha kwiga kuva mu wa mbere w’amashuri abanza abaha ibikenerwa byose kugeza barangije.

Kuri ubu rero mu rugendo arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu yasuye ishuri rya Rusamaza Primary School asura abo bana anabatera ingufu zo gukomeza kwiga bashyizeho umwete bibuka ko imiryango yabo ndetse n'igihugu cyabo kibakunda kandi kibatezeho byinshi. Ni urugendo yagaragarijwemo urukundo n'abana biga kuri iryo shuri aho bamwe mu bana berekanye ibyishimo bidasanzwe ku buryo butandukanye bigaragaza ko ntakabuza inama yabasigiye yaba ari abo afasha n'abandi muri rusange bazumvishe cyane nk'uko nawe abitangaza

Mu kiganiro n’abanyamakuru abajijwe uko yakiriye kuba abana bamwishimiye yagize ati"Mana si ukunyishimira ahubwo ni njye wabishimiye pe. Ndishimye cyane, ndabakunda kandi ndibaza ko ni inama nabagiriye zo kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gushyiramo umuhate mu kwiga kuko kwiga neza bitegura ubuzima bwiza"

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Iradukunda Elsa akigera muri iki kigo

Miss Iradukunda Elsa yunzemo ati: "Njye nkunda abana ,nkunda gufasha, kandi ndafasha kuko nanjye hari abamfasha bityo numva ko gufasha ari imwe mu nshingano mfite mu gihe nkiri ku Isi kuko gufasha ntibisaba ibya mirenge. Ubu rero iyaba nabishoboraga sinafasha 11 gusa nafasha benshi kurusha gusa Imana nziko izakomeza kumfasha nkakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'umwana w’umunyarwanda.”

Urugendo rwe ararukomereza Iwawa kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018 aho yatumiwe mu birori byo gusoza icyiciro cy'abarangije muri iki kigo ngororamuco aho ari bube ari kumwe na Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane. Twabibutsa ko ubwo Miss Rwanda 2017 aheruka Iwawa yari aherekejwe n'umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda, Nyiramongi Odette ufite Paradis Malahide Hotel na Paradis Kivu Hotel mu karere ka Rubavu maze uyu mubyeyi atanga inka 2 zizajya zikamirwa abari gukurikiranirwa iwawa.

Iki gikorwa cyo gusura Iwawa kuri ba Nyampinga cyatangiye 2016 gitangiwe na Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi akaba ari igikorwa kimaze gufata umurongo aho buri gihe ba Nyampinga basura basaza babo bari Iwawa bakabaha ubutumwa bwiza bakanaganira nka bashiki n'abasaza ku cyateza imbere igihugu cyabo cy'u Rwanda.

Miss Rwanda 2018

Miss Iradukunda Elsa yaganirije aba bana 11 afasha abakundisha ishuri no kurangwa n'ikinyabupfura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rayon5 years ago
    Igikorwa kiza cyane pe kandi cyane
  • Uzayisenga moise5 years ago
    Bintu akoze bikora bake.





Inyarwanda BACKGROUND