RFL
Kigali

Rubavu: Itorero Iyizire n'Imboni za Vision Jeunesse Nouvelle basusurukije igitaramo nyarwanda cyakanguriye urubyiruko kuba intwali

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2018 13:47
0


Ku isaa cyenda zuzuye z'amanywa (3:00') ni bwo igitaramo nyarwanda cyateguwe n'ikigo cy'umuco cya Rubavu cyatangiye gitangijwe n'itorero Iyizire ndetse n'Imboni za Vision Jeunesse Nouvelle bashimishije benshi mu bitabiriye iki gitaramo.



Itorero Iyizire ribinyujije mu mbyino za Kinyarwanda zari ziganjemo ubutumwa bukangurira urubyiruko kugira ubumwe n'ubwiyunge ryafashije benshi mu bari bitabiriye igitaramo kumva neza icyo ijambo ubutwari rivuze binyuze mu mbyino zagaragayemo imyambarire ya kera, gusangirira hamwe byakorwaga kera n'indi mico yagaragazaga ubumwe mubantu.

Imboni za Vision Jeunesse Nouvelles zakinnye umukino witwa "Ese n'ubutwari?' umukino wasanishijwe n'ubuzima bwa kera aho umuntu yakoraga ikosa agahanishwa igihano cyo kunyongwa nyamara kuri ubu bisa nibyakuweho. Imboni zagerageje kwerekana ko ubutwari buharanirwa kandi umuntu ari nk'undi.

Umuyobozi w'ikigo cy'umuco cya Rubavu, Alex Hagenimana yavuze ko igitaramo nk'iki kiba kigamije kwereka urubyiruko isano iri hagati y'umuco wa kera n'uwubu ndetse ashimangira ko kuba urubyiruko rw'ubu rwamenya amateka, uko rwaharanira ubutwari n'ibindi bishobora bizabafasha gutegura neza ejo hazaza heza u Rwanda rufite. Yavuze kandi ko igiti kigororwa kikiri gito bityo ubutumwa bakwiriye ngo bizeyeko haraho buzabageza.

"Naje muri iki gitaramo cy'umuco nyarwanda kugira ngo duteze imbere umuco mu rubyiruko, ubusanzwe ikigo cyacu cyita ku rubyiruko kuba rero twahuriye aha tugahabwa ubutumwa nk'ubu ni ishema kandi tuzi ko bazazigeza ku bandi na cyane ko igiti kigororwa kikiri gito".

Umuco Nyarwanda

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo nyarwanda bagaragarije Inyarwanda.com ibyishimo batewe n'iki gikorwa nk'uko byatangajwe na Tumukunde Fils agira aho yagize  ati" Turishimye cyane rwose batwigishije ubutwari no kwitanga nk'ikintu cy'ingenzi mubuzima"

Iki gitaramo gitegurwa n'umuryango wita ku rubyiruko mu kigo cy'umuco cya Rubavu hagamijwe guhuriza hamwe urubyiruko ndetse n'abakuze bakaganirizwa bungurana ibitekerezo ku mateka, imibereho, imyitwarire, iterambere mu gufasha urubyiruko kugira uburere bwiza ariyo ntangiriro y'ejo hazaza.

Umuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco Nyarwanda

Umuyobozi w'ikigo cy'umuco cya Rubavu yifashishije urubyiruko mu gutanga igisobanuro cy'ubutwari

Umuco Nyarwanda

Frére Hagenimana Alex

Umuco NyarwandaUmuco NyarwandaUmuco Nyarwanda

Nsanzubuhoro Philemon umwe mu bateguye igitaramo akanakiyobora

Umuco Nyarwanda

Umwana wasubije neza ibyabajijwe (iburyo), uwakinnye ari ikigwari mu mboni (hagati) n'umuyobozi w'ikigo cy'umuco (ibumoso)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND