RFL
Kigali

Riderman yagereranije umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2017 n'uwavuze ko ateye nk’igisabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/01/2017 19:03
7


Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho rikomeye, intara zinyuranye z’u Rwanda zamaze gutanga abakobwa bazazihagararira, hasigaye umujyi wa Kigali ubundi tariki 4 Gashyantare 2017 hakazatorwamo 15 bazerekeza mu mwiherero aho bazava batora Miss Rwanda 2017. Riderman wagaragaje ko ashyigikiye Adeline yakomoje ku wavuze ko ateye nk’igisabo.



Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto abiri imwe agaragaza ko ashyigikiye Uwimbabazi Adeline nyampinga wiyamamarije mu Majyaruguru. Ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Support (Shyigikira) Uwimbabazi Adeline…”, aya magambo akaba yaherekezaga ifoto uyu mugabo yari yamaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram. Usibye iyi ariko hari indi foto uyu muraperi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram akomoza ku mukobwa wavuze ko ateye nk’igisabo.

Iyi foto Riderman yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram agaruka ku mukobwa wavuze ko ateye nk’Igisabo yagize ati ” Bamwe bateye nk’Ibisabo, abandi bacigatiye ibisabo. Umuco wacu agaciro kacu…”, ibi bigaragaza ko Riderman ashyigikiye bya hafi uyu mukobwa Uwimbabazi Adeline dore ko ariwe wari ucigatiye igisabo. Si ubwa mbere Riderman agaragaye yerekana uwo ashyigikiye muri Miss Rwanda dore ko 2015 yari ashyigikiye Gasana Darlene  nubwo atagize amahirwe yo gutsinda.

miss rwandaUwimbabazi Adeline Riderman ashyigikiye muri Miss Rwanda 2017ridermanMu magambo ye ari ku ruhande Riderman yagarutse ku mukobwa wavuze ko ateye nk'Igisabo

Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uko kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Akeza Linda7 years ago
    Keep going Adeline..... Urabikwiye kbsa Umwali wuje Umuco nyarwanda... Niwowe nyampinga Urwanda rukeneye.... Incwiii
  • 7 years ago
    Nosense
  • sparks moses 7 years ago
    arabikwiye koko akwiye ikamba dushyigikire umuco
  • amir7 years ago
    Adeline uwimbabazi sigasira umuco wacu natwe ikamba turariguha kuko urarikwiye peeeee. komerezaho!!!!!!!!!
  • Soleil Ntawiha 7 years ago
    Adeline urabikwiye kabisa ukuko urasaneza kadi urumwari mwiza cane jye dahushigikiye kadi nimana izakuba hafi utorwe ntugire ubwoba komerezaho yesu arikumwenawe kadi dagukunda cane
  • DADA7 years ago
    ni mubiiiiiiiiiii
  • Nunu7 years ago
    Ni mubi rwose, uyu Honorine aramuruta kureeee. Ku bwiza ntiyanamupfundurira udushumi tw'inkweto.





Inyarwanda BACKGROUND