RFL
Kigali

Priyanka Chopra warushinganye na Nick yambaye ikanzu ya metero 37 yadozwe amasaha 1826

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2018 15:52
1


Umuhindekazi Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w’Isi 2000 we n’umukunzi we Nick Jonas baherutse gukora ubukwe, basakaje amafoto n’amashusho y’uko ubukwe bwabo bwagenze. Muri aya mashusho Priyanka agaragara yambaye ikanzu ya metero 37 yadozwe n’umuhanga Ralph Lauren.



Mu gusezerana imbere y’Imana, Priyanka na Nick bambaye imyenda yahanzwe n’umunyamwuga Lauren Ralph bahuriye mu birori bya Met Gala muri 2017. Mu migenzo y’u Buhinde, Priyanka n’umugabo we bambitswe n’umuhanga mu byo kwambara w’umuhinde Sabyasachi.  

Muri Nzeri 2018 Priyanka n’umugabo we Nick bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Lauren Ralph wabambitse mu bukwe bwabo. Muri ubu bukwe, Lauren yakoze imyambaro 34; iyambawe na Priyanka, Jonas, Mama wa Chopra, Mama wa Jonas, Ise wa Jona, imyambaro 12 y’abaherekeje umusore, imyambaro 12 y’abaherekeje umukobwa, imyambaro ine y’abakobwa baherekeje umugeni bafite indabo n’abandi.  

Priyanka Chopra yari yambaye ikanzu ya metero 37.

Ikanzu Chopra yambaye mu bukwe yari ifiteho imitako itandukanye irimo agace k’umwenda wa Nyirabukwe, hariho amazina y’umugabo we (Nicholas Jerry Jonas), itariki bakoreyeho ubukwe (01 Ukuboza, 2018), Ise na Nyina (Madhu na Ashok) n’ibindi byinshi  

Bombi barushinze bamaze iminsi iby’urukundo rwabo barusangiza benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukuboza 2018 nibwo Chopra yashyize hanze amashusho yafatiwe  mu bukwe bwabo amugaragaza asanganira umukunzi we Nick Jonas wari mu mbuga ngari. Priyanka yasohotse aherekejwe n’umubyeyi we.

Iyi kanzu yari yambaye yatwaye amasaga 1 826 kugira ngo ikorwe. Ikinyamakuru Hello kivuga ko iyi kanzu Priyanka yari yambaye iruta kure iyo Meghan Markle warongowe n’Igikomangoma Harry yari yambaye mu bukwe bwe. Byasabye ko iyi kanzu iterurwa n’abantu batanu kugira ngo byorohere Priyanka gusanganira umukunzi we aho yari amutegereje.

Priyanka avuga ko guhitamo umudozi Ralph kuba ariwe umukorera ikanzu, ari uko Ralph ari umwe mu bagize inkuru y’urukundo rwe.   Priyanka Chora na Nick Jonas barushinze mu birori binogeye ijisho, bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe bambikana impeta y’urudashira mu birori byabereye mu Buhinde. Bombi barushinze bamaze amezi arindwi bari mu rukundo, ‘week end’ yabo bayizihirije mu ngoro y’inyenyeri eshanu ya Taj Umaid Bhawan i Jodhpur.

Ubukwe bw’abo bombi bwashingiye ku myemerere ndetse n’umuco gakondo w’u Buhinde. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bombi basezeranye imbere y’Imana, ku cyumweru bakurikizaho imihango y’umuco gakondo w’u Buhinde.  

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Hello nyuma yo kuva gusezerana imbere y’Imana, akanakora imigenzo y’u Buhinde n’umukunzi we, Priyanka Chopra yavuze ko yishimiye uko ubukwe bwabo bwagenze, ashingiye ku kuba bombi barakuze bakunda umuco wabo. Yagize ati “Ni iby’ikirenga kubona twembi duhuje imyemerere n’umuco kandi twukubahana,”

AMAFOTO:

Chopra avuga ko yanyuzwe no kuba ahuje imyemerere n'umugabo we.

Minisitiri w'u Buhinde, Narendra Modi yitabiriye ubukwe bw'aba bombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Florence Mukamugara 5 years ago
    Mwiriwe neza, murakoze kutugezaho iyi nkuru. nonese Imbere y'Imana basezeraniye murihe dini? Ni muri catholique cg ni muri gakondo. Niba ari gakonde se bambara nabo ikanzu y'umweru. Ndumva mfite amatsiko yo kubimenya





Inyarwanda BACKGROUND