RFL
Kigali

Perezida wa Senegal yafunguye iserukiramuco rya “La Biennale de l’Art Africain Contemporain”, Minisitiri Uwacu Julienne amushyikiriza impano y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/05/2018 13:15
0


U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byitabiriye Iserukiramuco ry’ubugeni n’ubuhanzi mu gihugu cya Senegal rizwi nka “La Biennale de l’Art Africain Contemporain“. Iserukiramuco ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Senegal Macky Sall wanagenewe impano n’u Rwanda akayishyikirizwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.



Iri serukiramuco ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 risanzwe ribera mu gihugu cya Senegal, uyu mwaka wa 2018 rikaba ryizihizwaga ku nshuro ya 13.  Ryatangiye mu mwaka wa 1990 rikaba rizwi ku rwego rw’isi. Iry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko ivuga iti « L’here Rouge » yibanda ku Uburenganzira, ubwigenge n’inshingano mu by’ubuhanzi.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri serukiramuco Perezida wa Senegal Macky Sall yasuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibyo rwazanye ahita anashyikirizwa impano na Minisitiri Uwacu Julienne uhagarariye ikipe y’abahanzi bavuye mu Rwanda.

U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’icyubahiro kugira ngo rwerekane ubudasa bwarwo rubinyujije mu bihangano n’ubuhanzi bitandukanye. Mu kwitabira iri serukiramuco, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abahanzi n’abanyabugeni bazamurika ibihangano byabo bigaragaza umuco n’umwihariko w’u rwanda.

Ku rwego rw’Igihugu u Rwanda ruhagarariwe na Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Uwacu Julienne. Mu bihangano bizamurikwa harimo ibibumbye, ibishushanyije, ibibaje mu biti, amashusho n’amafoto n’ibindi. 

MINISPOCMinisitiri Uwacu Julienne ashyikiriza impano Perezida wa SenegalMINISPOCMINISPOCMINISPOCMINISPOCMINISPOCByari ibyishimo ubwo abanyarwanda bamurikaga ibyo bajyanye muri iri serukiramucoMINISPOCMINISPOCMINISPOCBimwe mu byo u Rwanda ruri kumurikira muri iri serukiramuco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND