Miss Bahati Grace yabaye Miss Rwanda 2009, yinjira mu mateka y’u Rwanda nka Nyampinga wa mbere watowe ku rwego rw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu amaze gukomera mu gakiza ndetse ubuhamya bwe bufasha benshi mu rusengero bigatuma anatumirwa kwigisha urubyiruko hanze y’urusengero.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Uyu mukobwa(fille-mere)ufite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na K8 yahishuye amwe mu mabanga ye akomeye y’ubuzima yanyuzemo kugirango afashe urubyiruko rw’u Rwanda kutazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo bikaba byabaviramo kwangiza inzozi zabo z’ejo hazaza.
Miss Bahati Grace asanga n’ubwo ibyo yakoze bitari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda, nk’umuntu bibonagamo nk’ikitegererezo, igihe kigeze ngo yifashije amateka yanyuzemo n’ubuhamya bwe kugira agire uruhare mu kuburira urubyiruko kugira amakenga yaba mu byo bita urukundo no mu bindi, no kuberekera inzira nyayo.
Bahati yemeza ko ubwangavu n’ubugimbi bishukana cyane, ndetse we ubwe yafunguwe amaso no gusama inda atateguye
N’ubwo yaharaniraga iteka kuba ku isonga ndetse no gufata inshingano zo kwiyobora no kuyobora bagenzi be dore ko mbere y’uko atorerwa kuba Miss Rwanda 2009 yari asanzwe anahagarariye abanyeshuri bagenzi be(Doyenne)mu ishuri rya Lycee de Kigali, Bahati Grace avuga ko yari mu myaka itoroshye yo kurwana n’ibishuko.
Bahati Grace ati “ Iyo umuntu ari mu kigero cy'imyaka cumi na(teenage), uba ufite amatsiko menshi yo kuvumbura ibintu bimwe na bimwe, hakivangamo n'ibishuko. Nkurikije ku bwanjye, navuga ko nkimara gutorwa nka Miss muri 2009 nahise mba indorerwamo n'ikitegerezo cy'urubyiruko, nagerageje uko nshoboye guhesha isura nziza izina nari nambitswe ariko ntibyagenze neza ijana ku ijana, bikubitiramo ko nari mu rukundo kandi bizwi na rubanda. Nari muto ku myaka 18-19 nkiga no muri secondaire.”
Akomeza agira ati “ Ikintu nize, burya ntawe uhana utarajyayo, bahana uwavuyeyo. Ndaza kwibanda akenshi ku itwita ryanjye. Icyo nabivugaho ni uko nari mpagarariwe n'ingwe mu rukundo. Nkora ibyo amaranga mutima yanjye yantegetse.Ni uko bizakugera aho ntwita. Nahise mfunguka amaso ndushaho gukura mu mitekerereze yanjye kuko hari ingamba nagombaga gufata ngo umwana wanjye azavukire igihe mu munezero. Nti byari byoroshye kuko nari ku giti cyanjye. Nahise niyegurira Imana, niyegereza abantu bantera imbaraga zo gukomeza kuyegera, hari mo Pasteur Kayumba n'izindi nshuti nasanze aha(USA).”
Bahati Grace avuga ko hari isomo rikomeye yakuye ku rukundo rwe n’umuraperi K8 Kavuyo
Ati “ Navuga ko ubu hari isomo nakuye muri relationship yanjye iherutse. Hari aho nirangayeho kuko ntabwo nari narateganyije kuzabyara mbere yuko ndangiza kwiga ariko byaje kuba ndabyakira. Navuga ko ari kimwe mu bikomeye byambayeho mu buzima bwanjye. Kuba ntwite ntafite famille yanjye iruhande dore ko n'uwo twari kumwe mu rukundo atahise abyakira binsaba gufata imyanzuro ku giti cyanjye. Nkimara kumenya ko ntwite byo narinzi ko nzayibyara iyo nda, ariko ntabwo narinzi neza ejo hazaza. Ndibuka narasengaga cyane nsaba Imana kuzamfasha kwirerera umwana. Akenshi iyi myaka irashukana ukumva ko uri murukundo n'umuntu mubyumva kimwe ukumva ko ntacyo utakora kugirango munezezanye, ariko nkuko nari navuze ntawe upfa guhana ujyayo, ahubwo uhana uvayo kuko numvaga nzi neza icyo gukunda bivuze. Aha ngeze ku myaka 24 navuga ko nsobanukiwe kurushaho kubera ibyo nanyuzemo. Ese (do I regret having a child or kuba nari murukundo) oya ahubwo ndashima Imana ku bw'amasomo nakuyemo kuko yamfashije kumenya Grace ku giti cyanjye nk'umuntu, ibyo nifuza mubuzima n'ibyo nakwirinda.”
Bahati Grace ubwo yambikagwa ikamba n'ibisonga bye bibiri
Dukomeza tuganira na Bahati Grace twamubajije niba ajya yicuza kuba ijoro rimwe yarinjiye mu mateka nka Miss Rwanda akaba umuntu uhanzwe amaso na benshi ndetse bikarangira akoze ibyo benshi bitaga amahano yo gusama inda atarashaka umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aha yagize ati “ Nta kintu na kimwe nicuza kuko ubuzima ni nk'ishuri duhora twiga ngo turusheho kuzamura ubumenyi bwacu kandi nka Miss Rwanda, nabashije kugera aho ntari kwigeza byaranyoroheye kubona ukongera inaha kwiga, mbese byamfunguriye amarembo n'ubwo hari aho bitagenze neza kenshi na kenshi bitewe n'imitegurire itari myiza cyane, kuba ntari mfite umujyanama wo kumfasha nka miss.”
Akomeza agira ati “ Ntabwo namenya icyo ejo hazaza hanteganyirije ariko icyo nifuza n'uko hari benshi bazanyigiraho binashobotse nazandika igitabo Kuko hano nagiranye ikiganiro n'urubyiruko hari benshi ubuhamya bwanjye bwafashije, aho nari natumiwe n'umushinga witwa Bridge Haven Kuko umwe mubahakora yari yumvise ubuhamya nari natanze mu rusengero.”
Bahati Grace hamwe n'umuhungu we Ethan afata nk'umugisha ukomeye
Mu minsi yashize ubwo yagiraga icyo avuga ku magambo atandukanye yagiye amuvugwaho ubwo yibarukaga uyu muhungu we. Bahati yagize ati " Mubyukuri ntabwo amagambo abantu bamvuzeho yanciye intege, ahubwo byatumye ndushaho guharanira kujya mbere nkihesha ishema mu byambayeho. Mu buzima hari ibyo duhura nabyo, njye mbifata nk'isomo nkabyakira nk'umugisha n’ubwo byaba bigoye mu maso y’abantu. Isomo rikomeye nakuyemo ni uko umwana wese azana imigisha. Ku giti cyanjye yanzaniye imigisha myinshi, atuma ndushaho kwiyegereza Imana.”
Bahati Grace asigaye yibona nk'umunyamugisha ukomeye nyuma yo kwiyegereza Imana
Bimwe mu byo utari uzi kuri Bahati Grace w’uyu munsi
Nyuma y’iminsi mike yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2009, Bahati Grace yaje kuvugwa cyane mu rukundo n’umuraperi K8 Kavuyo, ndetse bombi bakabihamya dore ko basohokanaga mu birori bimwe na bimwe. Urukundo rw’aba bombi ubu rukaba rwaraje kugera ku musozo ndetse rusigira isomo rikomeye uyu mukobwa nk’uko yabidutangarije.
Bahati Grace na K8 mu birori bya Salax awards 2009
Ubwo yabazwaga niba nta gikomere cy’urukundo byamusigiye gutandukana n’uyu muraperi yakunze cyane ndetse bakaza no kubyarana imfura yabo. Bahati Grace yagize ati “ Ntabwo nabyita deception ijana ku ijana. Ntago nkiri muri relationship(mu rukundo) nawe. Icyo duhuje ni umwana twabyaranye. Twasanze ibyaba byiza ari uko twatandukana kubera imyumvire itandukanye kandi burya abantu barakura bakagira amizero n'imyumvire itandukanye.”
Bahati Grace yaje gukizwa mu 2012 nyuma yo kubyara atangira kuririmba no muri korari ariko ubu ku mpamvu z’amasomo yabaye ahagaritse kuririmba muri korali akaba ateganya kubisubukura arangije kwiga.
Ati “ Naje gukizwa ku mugaragaro nkimara kubyara mu kwa 11 muri 2012. Nkaba nsengera aho bita New Covenant Bible Church. Ninjiye muri Chorale nkajya mfatanya n’abandi kuramya Imana, usibye ko ubu nabaye mpagaritse kubera kwiga, amasaha yo kwitoza yikubitiranyije n'ayo kwiga, ariko nzasubira kuririmba mu kwa munani ndangije.”
Nyuma yo kurangiza amashuri ye y’isumbuye muri Lycee de Kigali mu ishami rya Mathematics Chemistry and Biology (M.C.B). Bahati muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakomeje ishuri ndetse ubu umwanya we munini yawuhariye ishuri, n’ubwo rimwe na rimwe abifatanya n’akandi kazi gasanzwe…
Ati “ Ubu ndi full time Student gusa rimwe na rimwe njya nsemura kwa muganga cyangwa nkakora muri Bookstore ku ishuli mfasha abanyeshuli kugura ibitabo. Ubu ngeze kuri clinical level, aho natangiye gukorana n'abarwayi. Niga kuri Kirkwood Community College muri Iowa Ibijyanye n'amenyo ( Dental Hygiene) Ndi mu mwaka wa Gatatu ukaba ariwo wanyuma. Nzarangiza mu kwa munani uyu mwaka.”
Bahati Grace ubu afite umuryango wamwikundiye uramwishingira we n’umwana we akaba awufata nk’umuryango we wa kabiri wo muri Amerika wamufashije mu bihe bikomeye akabasha kurera neza umwana we…
Ati “ Navuga ko kurera bisaba ubwitange no kwihangana. Ahenshi nabishobojwe n'Imana ngira amahirwe mbona Famille y'abazungu (sponsorship) ubu baka barabaye nka famille kuri njye n'umwana wanjye.”
Iyi ni imodoka ya Bahati Grace
Bahati Grace ubu afite imodoka nziza yahawe nk’impano ku isabukuru ye y’amavuko mu mwaka ushize wa 2014 mu kwezi kwa Werurwe, ubwo yuzuzaga imyaka 23…
Bahati Grace avuga ko ateganya kuza gusura inshuti n’abavandimwe be mu Rwanda, nyuma yo kurangiza kwiga afite ubushobozi bwo kwirihira amafaranga y’urugendo we n’umwana we.
Mu butumwa bwa nyuma yageneye urubyiruko dusoza ikiganiro twagiranye, yagize ati “ Icyo nakongeraho ni uko nakwifuriza urubyiruko rw'u Rwanda muri rusange gutera imbere no kwirinda ibishuko Kuko nizeye neza ko abankurikiye bose banyigiyeho barushaho gukora neza. Icyo nabasaba ni uko ubu buhamya bwanjye nsangije urubyiruko rw’abafasha kurushaho kwiyegurira Imana bayisaba kubayobora ntibagwe mu bishuko bya hato na hato.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO