RFL
Kigali

Nyuma yo gutoza nyampinga na Rudasumbwa ba IPRC Kigali, Irebe Model Agency izanye igikorwa cyo kuzamura imideli mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/10/2014 8:25
4


IREBE MODEL AGENCY ni ikigo gikora ibijyanye no kwerekana imideli,… kikaba kizwi ku kuba cyaratorejwemo Nyampinga na Rudasumbwa ba IPRC Kigali 2014.



Kuri ubu ku bufatanye na Top Tower Hotel bari gutegura igikorwa kigamije kuzamura ibijyanye n’imideli mu Rwanda kikaba cyariswe “FRIDAY FASHION SHOW” kikaba ari igikorwa kizaba kiba buri wa 5 wa nyuma w’ukwezi uhereye muri uku Kwakira kikazajya kibera Top Tower Hotel.

Nyampinga na Rudasumbwa ba IPRC Kigali 2014, bose babarizwa mu Irebe Model Agency

Iki gikorwa kizitabirwa n’abahanzi banyuranye mu bijyanye n’imideli bazwi mu Rwanda nka Cynthia Rupari wa Rupari Agency, Christine Collection, D’s Dream Fashion Design ndetse na Kereth Designer.

Nk’uko bitangazwa na Amir Mbera, akaba ari umuyobozi wa Irebe iki gikorwa kigamije gukundisha abanyarwanda ibijyanye n’imideli, kwagura isoko ry’imyambaro mu Rwanda, kwereka abanyarwanda ko ibirori bihuza abanyamideli nabyo binejeje nk’ibindi, kuzamura urubyiruko ruri mu bijyanye n’imideli,… iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere kikaba kizitabirwa n’aberekana imideli 12.

 

Mbera Jean Claude Amir, umuyobozi wa Irebe Model Agency

Kwinjira muri iki gikorwa cya mbere kizajya kiba buri wa 5 wa nyuma w’ukwezi kizabera kuri Top Tower Hotel ni amafaranga y’u Rwanda 10,000 ugahabwa icyo kunywa, ukaba ufite amahirwe yo guhaha imyambaro igezweho izaba yerekanwa muri iki gikorwa.

IREBE MODELS AGENCY ni ikigo gikora ibijyanye no kumurika imyambaro (modeling), protocole mu birori, gutegura ndetse no gutunganya (decoration) ahabera ibirori.... Irebe Model Agency yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ikaba kuri ubu  ifite abanyamuryango 60 bakora mu mirimo inyuranye, ikaba ikorera muri Kaminuza ya IPRC Kigali iherereye Kicukiro Centre.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine munyana9 years ago
    Turabashigikiye icyo gikorwa nikiza cyane
  • yuli9 years ago
    Birashimishije kandi nibyagaciro nibakomerez aho bizahindura isura y fashion mu rwanda
  • yuli9 years ago
    Birashimishije kandi nibyagaciro nibakomerez aho bizahindura isura y fashion mu rwanda
  • uwase phopho9 years ago
    aba banyampinga bose baracyeye





Inyarwanda BACKGROUND