RFL
Kigali

Nyuma yo guhura na Sonia Rolland, Miss Rwanda Iradukunda Elsa yakomereje uruzinduko rwe i Karongi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/03/2017 12:17
8


Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 ni bwo Miss Rwanda yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu. Nyuma yo gusura abanyeshuri bo ku Nyundo akabaha ikiganiro ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2017 Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yakomereje urugendo rwe i Karongi aho yagiye abanje guhura na Sonia Rolland Miss France 2000.



"Nkuko umwana ukivuka akenera urukingo kugira ngo akure neza ni nako ubukungu bw’igihugu bukeneye gutanga serivise nziza kugira ngo buzamuke." Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Elsa Iradukunda kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2017 ubwo yari yifatanije na RGB mu karere ka Karongi mu gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga(campaign) bwo gutanga serivisi nziza yiswe 'Nk'uwikorera'. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.

Miss RwandaMbere yuko yerekeza i Karongi Miss Rwanda yabanje guhurira i Rubavu na Miss France 2000 Sonia Rolland

Mu ijambo rye Miss Rwanda yibanze ku byiza byo gutanga serivisi nziza anerekana ko ari ikintu kitagoye igihe cyose waba wishyize mu mwanya w’umuntu uje kugusaba serivisi ari wowe uhawe iyo serivisi yagushimisha. Uru rugendo rw’iminsi 7 tubibutse ko yarutangiye kuri uyu wa kabiri akarutangirira mu karere ka Rutsiro agakomereza Rubavu.

Kuri uyu wa Gatatu w’uru rugendo rwe hakaba hari hatahiwe akarere ka Karongi. Mbere yuko ajya mu karere ka Karongi ariko yabanje guhura na Miss France 2000 Sonia Rolland ubwo bari ahitwa muri Paradise Malahide Hotel iri Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, aha bakaba barebeye hamwe ibijyanye n’imibereho nyampinga akwiye kubaho ndetse n’imyitwarire ye mu bandi cyangwa mu buzima bwe bwa buri munsi. Sonia yanavuze ko ari kwishimira intambwe Miss Rwanda nka ‘project’ imaze gutera ijya imbere.

Miss RwandaIradukunda Elsa ageza ijambo ku bari bateraniye i KarongiMiss RwandaMiss Rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahuye n'abayobozi banyuranye anaramutsa Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi

Ku munsi wa kane w’uru rugendo rw’icyumweru Miss Iradukunda Elsa ari kugirira mu ntara yiyamamarijemo arongera asubire Rubavu ahari ibikorwa ari gutegura gukorerayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fiellet7 years ago
    Erega miss ni jolly na Aurore naho abandi ni ingirwa miss ubuse aka karazenguruka mubiki .ubundi iyo barekeraho gutora kubwa jolly byaribihagije
  • Ciccy7 years ago
    Na Sonia Rolland ushaje aramuruta ndebera nawe
  • eric7 years ago
    (Fiellet)ndabona urwanga rwakurenze wigize umupinzi ese iyujyenda bakagutora? Uyumwana wumukobwa akugize gute hhhhhhh imishiha iragwira iryo ni shyari gusa
  • gitifu7 years ago
    Ariko iyi minanu y'abakobwa baba barata babona koko atari ugutesha agaciro ubwiza bw'abanyarwandakazi koko? Ubu koko tubyemere ko udukobwa tutagira igara twahuhwa n'umuyaga ari two duhagarariye ubwiza bw'umunyarwandakazi koko? Oya ibi sibyo rwose.
  • Jacky 7 years ago
    Elsa nukite kumagambo abantu bavuga kuko na jolly ibyo bamuvuze nibyinshi wowe reba lnshingano zawe nyuma bazakugarukira. Miss Ni mu mutwe ntabwo ari ubunini cyangwa ubuto kandi ikindi Uri namwiza nibakureke.
  • KANDARE7 years ago
    HHHHH, Elsa nibakureke werekane ko ushoboye, naho abavugaa bazakomezaa bavuge kuko uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya Nyina, courage rata Miss wacu.
  • guy7 years ago
    arko nkuyu ngo ni gitifu na fillet kombona ubugambo bwabarenze niba arabakobwa bashoboye bazagiye kwiyamamaza tukareba aho ubwenge bwabo bushingiye, cg bakazabyara miss rwanda bifuza iyo mwifata mukavuga ibintu bitubaka muba mwandavurira iki? mujye mugabanya amashyari abanyarwanda haribyo tumaze kurenga abantu nkamwe murabo gusubiza igihugu inyuma, ahubwo mureke uyu mukobwa tumushyigikre, yatsinze haricyo arusha abo bari bahanganye kandi na jolly, aurore ntacyo bamurusha aracyafite igihe cyo gukora inshingano ze. mubyukuri elsa tumuri inyuma akore akazi ke uko ashoboye kdi abanyarwanda baramukunda vrem. elsa we very proud of u
  • JASON7 years ago
    ABA MISS ZIRAGWIRA! UBU KANDI DISI NAWE AJYA YISHYUKA NGO NIMWIZA!!??





Inyarwanda BACKGROUND