Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 ni bwo Miss Rwanda yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu. Nyuma yo gusura abanyeshuri bo ku Nyundo akabaha ikiganiro ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2017 Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yakomereje urugendo rwe i Karongi aho yagiye abanje guhura na Sonia Rolland Miss France 2000.
"Nkuko umwana ukivuka akenera urukingo kugira ngo akure neza ni nako ubukungu bw’igihugu bukeneye gutanga serivise nziza kugira ngo buzamuke." Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Elsa Iradukunda kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2017 ubwo yari yifatanije na RGB mu karere ka Karongi mu gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga(campaign) bwo gutanga serivisi nziza yiswe 'Nk'uwikorera'. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.
Mbere yuko yerekeza i Karongi Miss Rwanda yabanje guhurira i Rubavu na Miss France 2000 Sonia Rolland
Mu ijambo rye Miss Rwanda yibanze ku byiza byo gutanga serivisi nziza anerekana ko ari ikintu kitagoye igihe cyose waba wishyize mu mwanya w’umuntu uje kugusaba serivisi ari wowe uhawe iyo serivisi yagushimisha. Uru rugendo rw’iminsi 7 tubibutse ko yarutangiye kuri uyu wa kabiri akarutangirira mu karere ka Rutsiro agakomereza Rubavu.
Kuri uyu wa Gatatu w’uru rugendo rwe hakaba hari hatahiwe akarere ka Karongi. Mbere yuko ajya mu karere ka Karongi ariko yabanje guhura na Miss France 2000 Sonia Rolland ubwo bari ahitwa muri Paradise Malahide Hotel iri Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, aha bakaba barebeye hamwe ibijyanye n’imibereho nyampinga akwiye kubaho ndetse n’imyitwarire ye mu bandi cyangwa mu buzima bwe bwa buri munsi. Sonia yanavuze ko ari kwishimira intambwe Miss Rwanda nka ‘project’ imaze gutera ijya imbere.
Iradukunda Elsa ageza ijambo ku bari bateraniye i Karongi
Miss Rwanda Iradukunda Elsa yahuye n'abayobozi banyuranye anaramutsa Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi
Ku munsi wa kane w’uru rugendo rw’icyumweru Miss Iradukunda Elsa ari kugirira mu ntara yiyamamarijemo arongera asubire Rubavu ahari ibikorwa ari gutegura gukorerayo.
TANGA IGITECYEREZO