Mu gihe muri Uganda bakomeje gutuka no kwamagana Leah Kalanguka wambitswe ikamba rya Miss Uganda, undi mukobwa ukomoka muri Uganda yabijeje ko azabakura mu isoni akabasha guhagararira iki gihugu mu yandi marushanwa y’ubwiza adasanzwe yitabirwa n’abakobwa bafite umubyimba n’umubyibuho uhagije.
Leah Kalanguka yambitswe ikamba rya Miss Uganda kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014, ariko uburanga n’isura ye ntibyakomeje kuvugwaho rumwe, benshi bakaba bavuga ko adafite uburanga bw’umukobwa ukwiye guhagararira igihugu cyabo mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. N’ubwo abaturage ba Uganda bakomeje kwinuba, undi mugandekazi yiyemeje kubahumuriza abizeza ko azabahesha ishema mu yandi marushanwa agiye guhagarariramo Uganda.
N'ubwo yambitswe ikamba akanahembwa imodoka, uburanga bwe bukomeje kunengwa
Uyu mukobwa wundi witwa Esther Nakitende azahagararira Uganda mu marushanwa mpuzamahanga y’abakobwa babyibushye cyane, aya marushanwa yitwa Miss Plus Size Universe akaba azabera muri Trinidad & Tobago hagati ya tariki 30 Ukubona 2014 na tariki 4 Mutarama 2015, aha akaba ariho ashaka kuzahoreza amarira abaturage ba Uganda.
Uyu yiyemeje kuzakura Uganda mu isoni amahanga akabona ko iwabo hari abakobwa b'uburanga
Uyu mukobwa Esther Nakitende n’ubwo ari umugandekazi yibera muri Canada aho akora ibijyanye n’imideli, mu gihe abandi bakobwa benshi ku isi baba barwanira kunanuka we akaba aterwa ishema no kubyibuha ndetse no kugira amabuno manini, akavuga ko nta kabuza azahesha ishema Uganda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ku bakobwa babyibushye cyane, bityo akaba anasaba ko ari we wahangwa amaso bakareka gutekereza cyane kuri uyu Leah Kalanguka watorewe kuba Miss Uganda.
Uyu mukobwa uzahagarira Uganda mu marushanwa y'ubwiza ku bakobwa babyibushye, hizeye kuzahesha ishema igihugu cye
ESE WOWE URABONA MURI ABA BAKOBWA 20 BAHATANIRAGA MISS UGANDA UWARI UKWIYE IKAMBA ARI UFITE NIMERO KANGAHE?
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO