RFL
Kigali

Nishimwe Uwingabire Albine niwe wegukanye ikamba rya Miss UTB (RTUC)-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/08/2016 13:00
4


Mu ishuri rikuru rya UTB ryahoze ryitwa RTUC kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2016 batoye Nyampinga ndetse na Rudasumbwa nyuma y'imyaka ine. Nishimwe Uwingabire Albine yasimbuye kuri uyu mwanya Miss Elisabeth Ibyishaka wari umaranye imyaka ine iri kamba.



Usibye Nyampinga watowe mu ishuri rya UTB, hatowe kandi na Rudasumbwa, bwana Ruthi Patrick, umusore uhiga abandi mu gikundiro. Iri shuri rya UTB rifite amashami abiri ariyo ishami rya Kigali na Rubavu, bityo abatorwagamo Nyampinga na Rudasumbwa bakaba bavaga muri aya mashami uko ari abiri.

Muri ibi birori hataramiye kandi bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda barimo itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kubaka izina aribo Charly na Nina, Active ndetse n’umuhanzikazi Oda Paccy wize muri iri shuri.

miss rtucMbere y'igitaramo abakobwa babanje kwikoraho

Amanota aba bakobwa batsindiyeho ni amanita bahawe hagendewe ku buryo bitwaye imbere y’abantu, intambuko yabo, uburyo baberewe ndetse n’uko basubije. Abatsinze bakaba bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu mirongo itanu ndetse bemerwa kurihirwa imyaka yose basigaje biga muri iri shuri.

 AMAFOTO:

miss rtucDavid Bayingana niwe wari umushyushyarugamba

miss rtucAbari bagize akanama nkemurampaka

miss rtucmiss rtucByari ibyishimo ku bafana bitewe nuwo bafanaga

oda paccyoda paccyOda Paccy imbere y'aqbafana be bari baje gushyigikira ba nyampinga banyuranye ndetse na ba rudasumbwa

miss rtuc

Byari ibyishimo ku bafana

miss rtucmiss rtucAbakobwa bahataniraga ikamba

miss rtucAbasore bahataniraga ikamba

miss rtucmiss rtucmiss rtucUmukobwa yasanze active k'urubyiniro arwicaraho yanga kuruvaho

miss rtucHagaragaye impano zinyuranye

miss rtucCharly na Nina bagihinguka k'urubyiniro

miss rtucNina

charlyCharly

charly na ninaCharly na Nina

miss rtucRudasumbwa wa RTUC n'ibisonga bye  (hareheruka igisonga cya mbere cya nyampinga wa RTUC)

miss rtucRudasumbwa na Nyampinga bahoberana

miss rtucmiss rtucMiss na Mister UTB (RTUC)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KK7 years ago
    MUGIHE BAHUGIYE MURI IBI, NIKO ZA MARRIOTT, RADISSON BLUE, RDB,..., ZIKOMEJE KWEMEZA KO NTA BAHANGA BIZE IBY'AMAHOTELI BABA MU RWANDA!!!!
  • 7 years ago
    Ibi bintu bya ba miss rwose bimaze gutera iseseme
  • Robben Smith7 years ago
    ooh!! mygod uwomukobwa uziko tuziranye ni umuturanyi for real
  • 7 years ago
    yoooo!!!!uziko yize muri ESA BIRAMBO





Inyarwanda BACKGROUND