Mu ishuri rikuru rya UTB ryahoze ryitwa RTUC kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2016 batoye Nyampinga ndetse na Rudasumbwa nyuma y'imyaka ine. Nishimwe Uwingabire Albine yasimbuye kuri uyu mwanya Miss Elisabeth Ibyishaka wari umaranye imyaka ine iri kamba.
Usibye Nyampinga watowe mu ishuri rya UTB, hatowe kandi na Rudasumbwa, bwana Ruthi Patrick, umusore uhiga abandi mu gikundiro. Iri shuri rya UTB rifite amashami abiri ariyo ishami rya Kigali na Rubavu, bityo abatorwagamo Nyampinga na Rudasumbwa bakaba bavaga muri aya mashami uko ari abiri.
Muri ibi birori hataramiye kandi bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda barimo itsinda ry’abakobwa babiri bamaze kubaka izina aribo Charly na Nina, Active ndetse n’umuhanzikazi Oda Paccy wize muri iri shuri.
Mbere y'igitaramo abakobwa babanje kwikoraho
Amanota aba bakobwa batsindiyeho ni amanita bahawe hagendewe ku buryo bitwaye imbere y’abantu, intambuko yabo, uburyo baberewe ndetse n’uko basubije. Abatsinze bakaba bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu mirongo itanu ndetse bemerwa kurihirwa imyaka yose basigaje biga muri iri shuri.
AMAFOTO:
David Bayingana niwe wari umushyushyarugamba
Abari bagize akanama nkemurampaka
Byari ibyishimo ku bafana bitewe nuwo bafanaga
Oda Paccy imbere y'aqbafana be bari baje gushyigikira ba nyampinga banyuranye ndetse na ba rudasumbwa
Byari ibyishimo ku bafana
Abakobwa bahataniraga ikamba
Abasore bahataniraga ikamba
Umukobwa yasanze active k'urubyiniro arwicaraho yanga kuruvaho
Hagaragaye impano zinyuranye
Charly na Nina bagihinguka k'urubyiniro
Nina
Charly
Charly na Nina
Rudasumbwa wa RTUC n'ibisonga bye (hareheruka igisonga cya mbere cya nyampinga wa RTUC)
Rudasumbwa na Nyampinga bahoberana
Miss na Mister UTB (RTUC)
TANGA IGITECYEREZO