RFL
Kigali

Nyampinga w’amashuri yisumbuye Irebe Natacha agiye gusangira Noheli n’abana b’imfubyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2015 17:42
3


Miss Irebe Natacha Ursule uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye(Miss High School 2015) ndetse akaba ari nawe ufite ikamba rya Miss FAWE 2015, yateguye igikorwa cyo gusangira Noheli n’abana b’imfubyi.



Mu Kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Irebe Natacha yadutangarije ko yarebye ubuzima bugoye abana b’imfubyi babamo bikamutera gusangira nabo mu rwego rwo kubifuriza noheli nziza. Kuwa 26 Ukuboza 2015, niwo munsi Miss Irebe Natacha ateganya kuzajya gusura no gusangira Noheli n’imfubyi z’i Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Mbere yo kujya gusura no gusangira n’izo mfubyi z’i Gahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2015, Miss Irebe Natacha wabaye uwa mbere mu irushanwa ry’uhiga abandi mu buranga n’umuco mu mashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2015, yateguye igikorwa cy’urukundo yise BE4 X-MASS HOUR SHOW cyo gukusanya inkunga azashyikiriza abana b’imfubyi.

Miss High School

Miss High School 2015 Irebe Natacha hamwe n'ibisonga bye

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com muri icyo gikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel i Remera kuva isaa kumi z’umugoroba, Miss Irebe Natacha Ursule azaba ari kumwe na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, Miss Sandra Teta n’abandi benshi. Amafaranga azabonekamo azajya kuyafashisha imfubyi. Yagize ati:

Ni event ifite purpose(intego) yo gufasha it’s a charity event. Amafaranga azava muri entrance ya event (mu kwinjira) azajya gufasha imfubyi z’i Gahanga. Event izaba kuwa 23 Ukuboza nzaba ndi kumwe na Miss Rwanda na Sandra Teta n’abandi benshi.Izabera kuri Pool ya Hill Top.

Miss High School

Miss Irebe Natacha Nyampinga w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015

Abajijwe impamvu, abana b’imfubyi aribo yahisemo kujya gufasha, Miss Irebe yagize ati: Nahisemo kuzajya gufasha abana b’imfubyi, nkurikije view y’ubuzima,Family ni ikintu gikomeye cyane.  Mu buzima rero bintera kwibaza abana badafite family uko biba byifashe nkumva nibo naheraho mfasha. Nifuza gusangira Noheli n’abana b’imfubyi.

Kwinjira muri iki gikorwa cya Miss Irebe Natacha ni ukugura itike ya 5000Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 2000Frw mu myanya isanzwe. Miss Irebe Natacha yadutangarije ko amafaranga azabonekamo mu kwinjira, azajya kuyafashisha kimfubyi.

Miss Irebe Natacha w’imyaka 16 y’amavuko, ni mwene Ernest Mazimpaka. Yavukiye i Kigali mu Karere ka Kicukiro mu mwaka w’1999. Amashuri abanza yayize ku kigo cya Pigeonnier, icyiciro rusange acyigira muri Groupe Scolaire Officiel de Butare ayisumbuye ayakomereza muri FAWE Girls School akaba agiye kwimukira mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’Imibare, Ubugenge, n’ubutabire(MPC).

Miss Fawe 2015

Miss Irebe Natacha niwe ufite ikamba rya Miss FAWE 2015

Miss Fawe 2015

Miss FAWE 2015 Irebe Natacha hamwe n'ibisonga bye

ICYO NATACHA YIFUZA KUZAKORA IGIHE ACYAMBAYE IKAMBA RYA MISS HIGH SCHOOL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nizeyimana Oreste 8 years ago
    Natacha Imana Iguhe Umugisha k'ubwicyo gitekerezo wagize.
  • karasi paul8 years ago
    Ariko njye mfite akabazo. Uwaba abizi kundusha yansobanurira. Ko mbona aba bana b'abakobwa bakiri bato cyane iyo bagiye muri biriya bya ba Miss ntibibarangaza iby'amashuri bakabyibagirwa?
  • yvan8 years ago
    my God bless u nata





Inyarwanda BACKGROUND