RFL
Kigali

Miss High School n’ibisonga bye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama - Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2016 14:45
0


Mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2016 Nyampinga uhiga abandi uburanga mu mashuri yisumbuye (Miss High School) aherekejwe n’ibisonga bye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.



Aba ba nyampinga barangajwe imbere na Irebe Natasha wiga mu ishami rya  MPC mu kigo cy’abakobwa cya FAWE kandi, babashije gusura  ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama byerekana uburyo Jenoside yateguwe maze basobanurirwa amateka mabi ndetse n’ubugome ndengakamere yakoranywe banagaragarizwa uburyo ubumuntu bucye bw'abakoze Jenoside bwatumye bica n’ibibondo.

miss high schoolBashyize indabo ku mva zibitsemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Cesar uhagarariye abategura irushanwa rya Miss High School  yagize ati “Aba bakobwa ni byiza ko bazanywe ahantu nk'aha bakiga amateka yaranze u Rwanda, aba ni bamwe mu bakobwa baba bareberwaho n'abandi bana benshi mu bigo bigaho bityo igihe cyose bazaba basobanukiwe n’amateka yaranze u Rwanda mpamya ko bazadufasha no kuyigisha bagenzi babo, bityo ingengabitekerezo mu mashuri igacika ikaranduka ndetse ntizongere no kubaho.”

miss high schoolmiss high schoolAba banyampinga bigishijwe byinshi ku mateka y'ibyabereye i Ntarama isura y'ibyabereye mu Rwanda hose

Mu butumwa Nyampinga uhiga abandi uburanga mu mashuri yisumbuye (Miss High School) yatanze harimo kuba urubyiruko muri rusange rugomba kwirinda amacakubiri aho ava akagera, ndetse mu rwego rwo kwigira ku mateka kugirango umuntu yiyubake bikaba bisaba ko abantu bose bagira ubushake bwo gusura amateka y’u Rwanda umuntu akayiga neza bityo bikamufasha kumenya iyo ava n'aho ajya, aha niho uyu mukobwa yahereye ashimira buri wese wagize uruhare kugirango uru rugendo rushoboke.

miss high schoolMiss High school Irebe arikumwe n'ibisonga bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND