RFL
Kigali

Nyampinga na Rudasumbwa na IPRC Kigali 2014-2015 basuye abana barwariye mu bitaro bya CHUK-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/10/2014 11:24
2


Ishime Reine Ines na Moïse Turahirwa nibo batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa ba kaminuza ya IPRC Kigali mu mwaka w’amashuri wa 2014/2015, bakaba batangiye bimwe mu bikorwa biyemeje ubwo biyamamarizaga iyi myanya aho basuye abana barwariye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK).



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 3 tariki 29 Ukwakira, cyabereye ku bitaro bya CHUK aho aba bombi bari bafite gahunda yo gusura abana barwariye muri ibi bitaro, aho bari bitwaje ubufasha burimo bimwe mu bikoresho bikenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi muri ibi bitaro birimo nk’amasabune, amata y’abana, imyenda, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Bayobowe n'abakozi b'ibitaro bya CHUK, aha berekezaga ku bitaro by'abana

Ibi ni bimwe mu bikoresho bari bashyiriye abana barwariye muri ibi bitaro

Nyampinga Ines yemeza ko impamvu bahisemo gusura abana by’umwihariko atari uko bayobewe ko n’abakuru bakeneye ubufasha ahubwo ari uko basanze abana aribo bakeneye kwitabwaho cyane.

Babanje gufata akanya bifatanya n'abana barwariye muri ibi bitaro kwiragiza Imana

Moise Twahirwa, Rudasumbwa wa IPRC afashisha abarwayi mu bitaro bya CHUK

Nyampinga na Rudasumbwa ba IPRC Kigali bari kumwe na bamwe mu babyeyi b'abana basuye

Turahirwa Moïse akaba ari Rudasumbwa wa IPRC Kigali, avuga ko guhitamo gusura ibitaro bya CHUK byatewe n’uko ariho hakunze kuba hari abarwayi benshi. Aha Moise yagize ati: “twahisemo guhera CHUK, ariko dufite gahunda yo kuzajya no mu bindi bitaro”.

Uyu mubyeyi yishimiye umutima wa Nyampinga na Rudasumbwa ba IPRC

Nyampinga na Rudasumbwa hamwe n'ikipe yari ibaherekeje muri iki gikorwa

Benshi mu basuwe biganjemo ababyeyi b’abana barwariye muri ibi bitaro ndetse n’ubuyobozi bwa serivisi ishinzwe kuvura indwara z’abana muri ibi bitaro, bemeza ko igikorwa nyampinga na rudasumbwa bakoze ari igikorwa cyiza ndetse gikwiye kubera abandi urugero ndetse no gushyigikirwa.

Nk'uko Moise Twahirwa yabitangarije Inyarwanda.com, iki gikorwa cyari gikozwe ku nshuro ya mbere bakigiyemo amasomo menshi bakaba barabonye hari abarwayi benshi bakeneye ubufasha bityo bakaba bategura kugikomeza bakakigira igikorwa kinini bakabasha kugera ku barwayi benshi.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na kaminuza ya IPRC Kigali, uruganda rwa Sulfo Industries rwabahaye ibikoresho birimo amavuta n'amasabune, ndetse n'abandi n'abandi bantu banyuranye barimo abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bagiye bitanga bimwe mu bikoresho birimo imyambaro n'amafaranga abo bose bakaba ari abo gushimirwa nk'uko Moise yakomeje abivuga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben9 years ago
    Good job
  • given9 years ago
    that is ma man. nibyiza kbsa kugira umutima nkuwo





Inyarwanda BACKGROUND