RFL
Kigali

Hamenyekanye undi Miss Rwanda watowe cyera mbere ya Uwera Dalila - AMAFOTO YE

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/03/2017 20:42
7


Imyaka myinshi irashize bizwi mu binyamakuru ko Uwera Dalila ari we Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu mateka ndetse na we yasaga n’ubyemeza mu biganiro yagiye akora nyamara hari uwatowe mbere ye.



Nubwo byakwirakwijwe ko Uwera Dalila ari we Nyampinga wa mbere w’Igihugu, ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyakoze ubucukumbuzi gihura n’abo mu muryango w’umukobwa witwa Nubuhoro Jeanne bemeza bashize amanga ko ari we watowe bwa mbere.

Nubuhoro Jeanne ni we watowe bwa mbere mu Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hotel Meridien [ubu yahindutse Umubano Hotel]. Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S.N.D.B.C Byumba. Uyu mukobwa yari mwene Munyankindi Jean na Nyiramadadari Mediatrice, bari batuye i Ndera ari naho yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubuhoro Jeanne bivugwa ko yaba ariwe Nyampinga wa mbere w'u Rwanda mu mateka

Mudahunga Jean Marie, musaza wa Nubuhoro Jeanne, yabwiye IGIHE ko iri shuri mushiki we yigagaho ryaje kwimurirwa ahakorera Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura kubera intambara n’umutekano muke wari i Byumba.

Yagize ati “Ndi musaza wa Nubuhoro Jeanne, ni we bucura bw’iwacu, twavukaga turi abana umunani, Nubuhoro ni we wa nyuma. Ibyagiye bivugwa ntabyo numvise, Nyampinga w’u Rwanda wa mbere ni mushiki wanjye, yatorewe mu birori byabereye kuri Hotel Meridien, abantu benshi barabizi, na Dalila arabizi, mwamubaza niba atamuzi.”

Nubuhoro yahatanye muri Miss Burundi mu buhungiro

Nubuhoro Jeanne na nyina bahungiye mu Burundi mu 1992, bagezeyo uyu mukobwa yahise yiyamamaza mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Burundi icyo gihe ndetse atorwa muri batatu ba mbere. Musaza we avuga ko atibuka neza umwanya yahawe gusa ngo yari umwe mu bisonga bya Nyampinga w’u Burundi.

Ati “Bimaze gukomera mu 1992, hari hatangiye guterwa grenade, mushiki wanjye na mama bagiye i Burundi, barahunze bagezeyo biberayo. Yagezeyo ajya no mu irushanwa rya Nyampinga w’iki gihugu, yaje muri batatu ba mbere, sinzi niba yarabaye igisonga cya kangahe ariko ari muri batatu ba mbere.”

Yongeraho ati “Icyo gihe habaye ibibazo bya ba Ndadaye bagaruka mu Rwanda, Jenoside yabaye batashye. Nubuhoro na mama babiciye i Ndera muri Caraes, yiciwe rimwe na murumuna wanjye witwaga Jean Fidèle Mutaganira na Paulina Mutesi, abo bavandimwe banjye bari muri ba bandi basizwe n’abasirikare b’abazungu nyuma interahamwe zirabica.”

Nihorere Jeanne yiyamamarije mu buhungiro i Burundi ntiyegukana ikamba icyakora aza muri batatu ba mbere

Mudahunga Jean Marie avuga ko Miss Nubuhoro Jeanne yishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside, ngo mu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye i Ndera hari abahamya ko interahamwe zavanye uyu mukobwa mu bandi zimukorera iyicarubozo. Ngo interahamwe zamujombaguraga ibyuma zikanamubwira zimwishongoraho ko ‘ari we Nyampinga w’u Rwanda’.

Ati “Ibyo kuba Miss byatumye ahigwa cyane, yarabizize cyane, abatanze ubuhamya mu barokokeye i Ndera bavuze uburyo mushiki wanjye bamukuye mu bandi baramushinyagurira, bamujombaga ibyuma, bamukoreye ibintu byinshi bibi.”

Mu muryango wa Nubuhoro Jeanne hasigaye abana batatu bamwe bishwe muri jenoside abandi bapfa urupfu rusanzwe mu myaka yashize. Iwabo aho bari batuye i Ndera mu Karere ka Gasabo ubu hahindutse amatongo.

Uwera Dalila wari umaze igihe kinini avugwa nka Nyampinga wa mbere w’u Rwanda yaherukaga kubwira IGIHE ko kuba uwa mbere uzwi mu mateka y’igihugu abifata nk’ikintu gikomeye ndetse kimutera ishema iteka.

Yagize ati “Kuba Miss Rwanda wa mbere wamenyekanye mu mateka y’igihugu nabyakiranye ibyishimo, harimo ishema ryo guserukira u Rwanda […] Muri iki gihe bisobanuye ko ari ishema ry’uko ncyitirirwa Miss Rwanda, benshi mu nshuti bampamagara Miss.”

Bibaye ari impamo Uwera Dalila yaba ari Nyampinga wa kabiri w'u Rwanda

Miss Uwera Dalila ni Nyampinga wa kabiri w’u Rwanda kuko yatowe mu Ukuboza 1993[nyuma ya Nubuhoro Jeanne], icyo gihe yahatanye n’abakobwa makumyabiri mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando. Icyo gihe ibi birori byari byateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ ryari irya Nganyiyintwari Jacques.

Uwera Dalila acyambikwa ikamba, yahembwe amafaranga ibihumbi 50 n’ibindi bikoresho byatanzwe na Sulfo Rwanda mu gihe Nubuhoro Jeanne we atorwa nta gihembo yahawe kizwi nk’uko abo mu muryango we babihamya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa Festus7 years ago
    Nibyo yabaye Miss 1991,muzabaze Angelique uriya wari mu bajudge ejobundi batoranya Miss 2017 nawe yabibemerera arabyibuka,disi RIP Jeanne we.
  • uwase josiane7 years ago
    Mushake abantu bize mucyo bitaga Sociale y'i Byumba yari yarimukiye ku kimihurura hariya Minijust ikorera. Barabaha neza amakuru kuri Miss Nubuhoro Jeanne, kuko yabaye Miss ariho yigaga.
  • uwera7 years ago
    Imana imwakire mu bayo kandi nabo mu muryango we bakomeze kwihangana. Genocide never again!
  • Soso7 years ago
    Yego disi nibyo yize imbere yanjye, yakinaga basketball neza cyane na Rukashaza na Claudette. Twamwitaga miss ku ishuli. Imana yamwicaje iburyo bwayo . Imana izamuhorere ihorere n'abacu bose bajyanye Nawe.
  • Alka7 years ago
    Nibyo rwose, Jeanne turamwibuka niwe miss wa mbere.
  • dada7 years ago
    Birasnzwe biranazwi ahubwo mwe banyamakuru muba he?? ubwo Lion Manzi yabitangazaga ko hari undi mu Miss watowe mbere ariko ko igikorwa cyagenze nabi kuburyo banabifashe nkibitanabayeyo!!
  • ishimwe dani7 years ago
    RIP. Ariko aya mafoto ariho idarapo ry'i Burundi.





Inyarwanda BACKGROUND