RFL
Kigali

MINISPOC ivuga iki ku mideli yamuritswe muri Kigali Fashion Week ikanengwa na bamwe?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/06/2016 15:47
28

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016 nibwo muri Century Park Hotel i Nyarutarama habereye igitaramo cyo kumurika imideli cya Kigali Fashion week. Icyo gitaramo cyagaragayemo kumurika imideli mu buryo budasanzwe dore ko abakobwa bari bambaye utwenda tw’imbere gusa. Minispoc na RALC bagize icyo batangaza nk’inzego za Leta kuri iyi myambarire.

Nyuma yo kubona abantu benshi batishimiye iyi myambarire cyane binyuze mu bitekerezo byagaragaye mu bitangazamakuru binyuranye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse kumenya icyo inzego za Leta zibivugaho cyane cyane binyuze muri Minispoc nka Minisiteri y’umuco na siporo ndetse na RALC nk’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco bose bafatanya gusigasira umuco ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mutangana Steven akaba umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo yadutangarije ko nka Minispoc nabo ibyo babibonye kandi mu byukuri bitabashimishije ati

Abantu bagakwiye kwihesha agaciro ni byiza kugira impano yo kumurika imideri ariko ibyiza ni uguhesha agaciro uwo uriwe kurusha kwigana ibyo ubona ahandi. Nibyo koko iki gikorwa, gishyigikiwe n’abantu banyuranye ariko ubu iri ni isomo ubutaha tugomba kureba imishyirirwe mu bikorwa y’iki gikorwa kuburyo kitakongera guteza ikibazo nk’iki.

Bwana Mutangana Steven yashoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com agaragaza ko nka Minispoc bagiye kwicara bakaganira n’abategura iki gikorwa ku buryo amakosa yabaye atazongera kubaho ndetse byaba ngombwa bakabagira n’inama z’uko ubutaha hari ibyo bemerewe ndetse n’ibyo batemerewe.

Kigali fashion week

Umwe mu bakobwa bagaragaje kumurika imideri yambaye imyenda yo kumazi

Usibye muri Minispoc Inyarwanda.com twaganiriye kandi na Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco muri RALC adutangariza ko nabo batunguwe n’ibyabereye muri Kigali Fashion Week cyane ko mbere gato ko iki gikorwa kiba bari baganirije abategura iki gikorwa bakabaha amabwiriza  nibyo bagomba kwirinda kugira ngo batagira indangagaciro z’umuco nyarwanda bahonyora. Dr Jacques Nzabonimpa yagize ati

Baradohotse twari twarabaganirije, biriya bari babizi ko bitemewe kandi ngira ngo hari hamaze kuba iki gikorwa inshuro nyinshi ibi bitabamo. Ikigiye kubaho ubu tugiye kuganira nabo turebere hamwe uburyo iki gikorwa cyabaho kidahagaze ariko kikagira ibyo kigenderaho, turi kuganira nabo kandi twizeye ko bitazongera kuko natwe byaratubabaje.

Dr Jacques Nzabonimpa yagarutse ku kibazo cy’uko kuba haraje abanyamahanga benshi muri Kigali Fashion Week ari byo byaba byarateye iki gikorwa kugaragaramo imwe mu mico y’ahandi ariko ifatwa nk’itari myiza k’umukobwa w’umunyarwandakazi, maze uyu mugabo ntiyazuyaza guhamya ko nabyo bishoboka ko byaba ari imwe mu mpamvu ariko ko ibiganiro barimo bari kurebera hamwe uko haza abanyamahanga benshi ariko ntibisige byangije  indangagaciro z’umunyarwandakazi.

Kigali fashion weekKigali fashion week

Iyi ni imwe mu mideri yamuritswe uwo munsi

Uyu muyobozi ushinzwe umuco muri RALC yagize ati:

Ntibizahagarara turi kuganira nababitegura kuko si ibintu byari bisanzwe ariko turashaka ko byacika burundu, mu gucika kwabyo ntibibe ikintu cyo gukanga wenda abo banyamahanga, nibyiza ko abanyamahanga baza mu Rwanda ariko ntibagire ibyo bahonyora. Wenda iyo iwabo biraba ntibigire icyo bitwara, ikibazo ntabwo ari uko byabaye ahubwo ikibazo ni uko byakorewe k’ubutaka bw’u Rwanda cyane ko atari benshi mu banyarwandakazi byagaragayeho.

Aba bayobozi baganiriye na Inyarwanda.com bagaragaje ko nubwo iki gikorwa cyagaragayemo amakosa ariko ari igikorwa cyiza cyo gushyigikirwa ndetse no kuganirizwa kuri iyi ngingo y’imideli bamurikira mu Rwanda. Bose bahurije ku kuba iki gikorwa atari icyo guhagarika ahubwo ari igikorwa gisaba gukebura ba nyiracyo ngo hatazongera kuba amakosa nk'ayabaye kuri iyi nshuro.

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Hhhh hanyuma bavuze iki kuri cya gitaramo giherutse kuba abakobwa bakaza bambaye moustiquaires
  • Ange7 years ago
    njye ndabigaya cyane kukobirangora kwiyumvisha icyo baba bagamije!
  • 7 years ago
    Omg people, muvuye kubusambanyi BWA Vanessa butabareba none ngo minespoc ivugiki kuri fashion? Niba mudashaka gutera imbere muzajye mubiturage aho bambara bakikwiza.
  • Uwera7 years ago
    Sha iyo mideli ntacyo itwaye ntanuwayinenze uretse Mwebwe inyarwanda .nimwe mwashyanutse mujya no muri ministere kandi uko gushyanuka niko kuzatuma tudatera imberre.urabona Mizero Cedric (the designer) worked hard to create these outfits ariko mwe mukayigaya.Ese amatako y abakobwa abatwara iki mwabanyamakuru binyarwanda mwe?
  • camz7 years ago
    fashion modeling ubundi c numuco wo mu Rda ? ikibi nukujyana nko mu bukwe no mu bureau iriya myenda hariya byari bijyanye no kubikora !
  • king7 years ago
    Nutubuno tubi gusa , twa nyirabukara murekere abazungu kwamara amasokoreti muruhame , si ibyanyu
  • NJYE7 years ago
    ESE KO CYERA BAMBARAGA UBUSA , rimwe narimwe abakobwa ntibagire icyo bambara hejuru , ese byo byari umuco, ntimugakabye wangu
  • didi7 years ago
    ikibazo cyanyu rero ni ubumenyi buke no gushyanuka.no kwangisha abantu rubanda. mwikosore kko uwo muco muvuga ntawo tuzi uretse impuzu muzazigarure rero
  • Festus7 years ago
    Hahhhhhhhhhh........mwa bakobwa imwe iriya myambarire mbona mwe mushima buriya irabaganisha he??? Buriya wabona umukobwa yiyambitse kuri ,ejo akaza uri boss wa campany runaka akaza ngo ndashaka akazi;iyo campany yaba ayiganisha he,?????......Urumva umukozi yahagarara imbere yaramubonye yambaye ukuri ari uwuhe?????urumva hari icyubahiro, uwo mukoresha yaba afite imbere yumukozi???? Abo banyamahanga mwigana baragafashe,mwe muracyari kure nk'ukwezi,Mushatse mwareba ibindi mukora ,atari ugushakira amafaranga mu kwiyakbika ubusa;"BARAVUGA NGO NYEREKA ABO MUJYENDANA,NKUBWIRE UWO URI WE". sh biriya ni ukwiyangiriza CV peee
  • 7 years ago
    birababaje ukwimyaka igenda ishira nikumuco wacu nkabanyarwanda ugenda ucika
  • Didy x7 years ago
    Ariko bashiki banyu (ababafite) nkiyo bagiye ku ma swimming pool,bogana amakoboyi na t-shirt zanditseho "Jesus Loves u" ? Babaye bari bwoge se,bahogera bonyine ? Ntibabonwa n'abandi bantu se ? Ko nta dégats biteza se ? Mwigize abantu bera kandi twese turi munsi y'ijuru B-)
  • mushoramari7 years ago
    ariko jye hari ibincanga!ko dusishikariza abasoramari gushora imari zabo mu rda yashora muri fashion modeling muti bambaye ubusa ubwo ntiituba dukumiriye nabubutaha! jye mbona ikibi ari uko bariya bana batembera umujyi bambaye turiya dukariso naho niba ari ukwerekana imideri bakamuha amafaranga,uwashoye agasorera igihugu ndabona ibindi byi imico ari uukabya!ubu se ko ibyumuco wacuari imishanana tujye duhora twerekana imishanana? erega turi mu isi yi iterembere
  • 7 years ago
    Uru nirwo rubyiruko rwapfubye H.E yahoze asobanura. Aba bivugishango ko tutacyambara impuzu nabo imwumvire yanyu yarapfubye. Tugomba kwigira kubadusize ibishobora kugira icyo bidufasha. Nawe se bashiki bacu batangiye kwifuza kwambara ubusa nkabo muburengerazuba bw'Isi kuko aricyo cyiruta ibindi mukwiye kubigiraho? Agaciro kumuntu n'icyo arusha abandi gukora neza niyo wakwambara ubusa ntiwabona fame nka rihanna cg kardashian ngo byibuze bigutunge. Icyiza wakwambara wikwije ukaba aricyo umenyekanaho

  • Kabugarama7 years ago

  • Aime Ndorimana7 years ago
    Ibi kuri njye mbona ari uburenganzira bwa buri muntu,ntago wabuza umuntu kwambara uko ashatse,nonese niba ari ukugendera kumuco muri za 1970 abanyarwanda bambaraga gute???,please dutange amahoro abatabikunda ntimukabirebe.
  • ibimbabaza7 years ago
    Erega ntasoni ngo iterambere !!! Iterambere se bivuze kwirirwa wanitse utwo tubuno ku karubanda ubwo ubonye nyoko yanitse amabere hanze byagushimish ngo yamenye ibigezweho sinabonye n'abashaje basigaye babikora , ngo abashoramari none se umushoramali naza akubwira ko iwabo bafite restaurant zakira abantu bambaye ubusa kuva kumukozi n'abaclients uzemera ko abizana iwanyu ngo n'ukoroherez ishoramali puuuuu !!! Urwo n'urwigana rumwe rwa mushushwe rwamaze abana bimbeba murubariro ruvanze n'ubujiji no kutamenya ahuvuye,ahugeze naho ugomba gushyika arinjye ubifitiye mushingano mwabera abandi isomo .

Inyarwanda BACKGROUND