Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016 nibwo muri Century Park Hotel i Nyarutarama habereye igitaramo cyo kumurika imideli cya Kigali Fashion week. Icyo gitaramo cyagaragayemo kumurika imideli mu buryo budasanzwe dore ko abakobwa bari bambaye utwenda tw’imbere gusa. Minispoc na RALC bagize icyo batangaza nk’inzego za Leta kuri iyi myambarire.
Nyuma yo kubona abantu benshi batishimiye iyi myambarire cyane binyuze mu bitekerezo byagaragaye mu bitangazamakuru binyuranye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yashatse kumenya icyo inzego za Leta zibivugaho cyane cyane binyuze muri Minispoc nka Minisiteri y’umuco na siporo ndetse na RALC nk’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco bose bafatanya gusigasira umuco ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mutangana Steven akaba umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y'Umuco na Siporo yadutangarije ko nka Minispoc nabo ibyo babibonye kandi mu byukuri bitabashimishije ati
Abantu bagakwiye kwihesha agaciro ni byiza kugira impano yo kumurika imideri ariko ibyiza ni uguhesha agaciro uwo uriwe kurusha kwigana ibyo ubona ahandi. Nibyo koko iki gikorwa, gishyigikiwe n’abantu banyuranye ariko ubu iri ni isomo ubutaha tugomba kureba imishyirirwe mu bikorwa y’iki gikorwa kuburyo kitakongera guteza ikibazo nk’iki.
Bwana Mutangana Steven yashoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com agaragaza ko nka Minispoc bagiye kwicara bakaganira n’abategura iki gikorwa ku buryo amakosa yabaye atazongera kubaho ndetse byaba ngombwa bakabagira n’inama z’uko ubutaha hari ibyo bemerewe ndetse n’ibyo batemerewe.
Umwe mu bakobwa bagaragaje kumurika imideri yambaye imyenda yo kumazi
Usibye muri Minispoc Inyarwanda.com twaganiriye kandi na Dr Nzabonimpa Jacques ushinzwe umuco muri RALC adutangariza ko nabo batunguwe n’ibyabereye muri Kigali Fashion Week cyane ko mbere gato ko iki gikorwa kiba bari baganirije abategura iki gikorwa bakabaha amabwiriza nibyo bagomba kwirinda kugira ngo batagira indangagaciro z’umuco nyarwanda bahonyora. Dr Jacques Nzabonimpa yagize ati
Baradohotse twari twarabaganirije, biriya bari babizi ko bitemewe kandi ngira ngo hari hamaze kuba iki gikorwa inshuro nyinshi ibi bitabamo. Ikigiye kubaho ubu tugiye kuganira nabo turebere hamwe uburyo iki gikorwa cyabaho kidahagaze ariko kikagira ibyo kigenderaho, turi kuganira nabo kandi twizeye ko bitazongera kuko natwe byaratubabaje.
Dr Jacques Nzabonimpa yagarutse ku kibazo cy’uko kuba haraje abanyamahanga benshi muri Kigali Fashion Week ari byo byaba byarateye iki gikorwa kugaragaramo imwe mu mico y’ahandi ariko ifatwa nk’itari myiza k’umukobwa w’umunyarwandakazi, maze uyu mugabo ntiyazuyaza guhamya ko nabyo bishoboka ko byaba ari imwe mu mpamvu ariko ko ibiganiro barimo bari kurebera hamwe uko haza abanyamahanga benshi ariko ntibisige byangije indangagaciro z’umunyarwandakazi.
Iyi ni imwe mu mideri yamuritswe uwo munsi
Uyu muyobozi ushinzwe umuco muri RALC yagize ati:
Ntibizahagarara turi kuganira nababitegura kuko si ibintu byari bisanzwe ariko turashaka ko byacika burundu, mu gucika kwabyo ntibibe ikintu cyo gukanga wenda abo banyamahanga, nibyiza ko abanyamahanga baza mu Rwanda ariko ntibagire ibyo bahonyora. Wenda iyo iwabo biraba ntibigire icyo bitwara, ikibazo ntabwo ari uko byabaye ahubwo ikibazo ni uko byakorewe k’ubutaka bw’u Rwanda cyane ko atari benshi mu banyarwandakazi byagaragayeho.
Aba bayobozi baganiriye na Inyarwanda.com bagaragaje ko nubwo iki gikorwa cyagaragayemo amakosa ariko ari igikorwa cyiza cyo gushyigikirwa ndetse no kuganirizwa kuri iyi ngingo y’imideli bamurikira mu Rwanda. Bose bahurije ku kuba iki gikorwa atari icyo guhagarika ahubwo ari igikorwa gisaba gukebura ba nyiracyo ngo hatazongera kuba amakosa nk'ayabaye kuri iyi nshuro.
TANGA IGITECYEREZO