RFL
Kigali

NGUNDA-IGICE CYA GATATU

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/09/2014 18:15
4


Ngunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati “Umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe” Maze yungamo ati “Ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.”



Ibyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ngo ntari bubashe kubitwara. Agira kimwe aracyikorera, ikindi aragihagatira. Icyo ahagatiye abaye agikiranuka mu irembo, atangira kugihekenya. Agifatana Umukunguli, agihekenya Ngoma yose, agihekenya impinga ya Nyarubaka, akizana mu Gitare, agifatana Murambi agihekenya, agisingirana i Kangoma yo kwa Mpamarugamba, agikubitana mu Gakoni kwa Nshozamihigo agihekenya, aza Nyamagana yose agihekenya, aterera impinga ya Muyange, ageze ku Kinyogoto udukenyeri aratujugunya.

Ngunda yadukira ikigega yari yikoreye, aramunga. Icyongicyo akirya umwanya muto, kuko imisaya. yari imaze kumenyera. Maze agikura ku mutwe, agitwara mu ntoki. Agitangirira mu Bihana kwa Mugunguje, akinyurana mu Ngorongali agihekenya, akirengama Sazange, asingira Kinkanga, Buhimba ayisiga mu kuboko kw'ibumoso, igihe ageze mu Gikirambwa kwa Nyiracunda, ajugunya ubujunde bw'udukenyeli munsi y'inzira !

Ariko inyota ntiyareka agera iwe. Umusozi arawucuba, asanga umushumba adahirira inka ze, amusaba amazi yo kunywa. Umushumba ayamuha mu gicuba cyuzuye. Ngunda ayabunda intama imwe, yongeza andi, na yo amubera iyanga, ntiyashira inyota. Nuko wa mushumba aramubwira ati “Nazanywe no gushokera inka zanjye, sinazanywe no kukuhira.”

Wa mushumba acaho, ajya gushoza inka ze hirya. Nuko Ngunda igikenya yicara ku kibumbiro, arakinywa, aragikamya. Ajya mu kindi kibumbiro, na cyo aragikonoza, arigata ibyondo byo mu isoko. Ngunda amaze kunywa amazi yose yo mu bibumbiro no mu iriba, ajya mu ibuga araryama, agarika umwogo w'inda. Umushumba amanukana inka ze, aroye mu kibumbiro, asanga humye kera. Nuko inka ze zirarumanga.

Wa mushumba akebuka Ngunda haruguru ye, aravuga ati “Dore ruriya rudigi henga nze turugabane!” Arakunyarukira amukoza agacumu mu ibondo, bya bizi yanyoye na bya bishaka yatemaguye birahomboka, byose biva mu nda ya Ngunda, bimanuka ku musozi, biwucamo ibikuku. Nuko icyo gihangange gipfa cyishwe n'inda nini.

uri ubu Ngunda aba afite abantu benshi bamukomokaho. Ariko yamaze gupfa, abagore be bajya gushaka amazu, bajyana n' abana babo. Abo bana bari abaryi nka se, babura ibibatunga, bapfa uruhondobero bishwe n'inzara.

Sinjye wahera hahera Ngunda n'inda ye!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jonson9 years ago
    Ndakunda uyumuganicyane
  • Hakizimana 2 years ago
    Uyumugani ndawukunda Murye muduha mwinji
  • Nitatwa Ethienne9 months ago
    Murakoze ndabakunda
  • Bamenya1 week ago
    Nange icyampa nkaba ngunda?





Inyarwanda BACKGROUND