RFL
Kigali

Natasha niwe watowe nka Miss High School mu birori byagaragayemo udushya n’utundi – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/08/2015 3:46
11


Irebe Natasha wiga mu mwaka wa kane MPC mu kigo cy’abakobwa cya Fawe niwe waraye yambitswe ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss high school) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu birori byaranzwe n’udushya twasize amateka mu marushanwa ya ba nyampinga mu Rwanda.



Ni mu birori byabereye muri Kigali Serena hotel, aho abakobwa bagera kuri 18 bari babukereye baje guhatanira iri kamba ryari risanganywe Miss Umutoni Barbine waryegukanye umwaka ushize, ndetse uyu akaba yaraje no kuba igisonga cya 4 cya Miss Rwanda 2015.

Barbine

Umutoni Barbine ubwo yiyerekaga abitabiriye ibi birori. Uyu mukobwa nyuma yo kwitwara neza muri Miss Rwanda akirangiza amashuri ye yisumbuye byatumye abana benshi biyumva muri iri rushanwa rya Miss High School

Muri ibi birori hagaragayemo cyane urungano rw’urubyiruko rwiga mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye mu mujyi wa Kigali bari baje gushyigikira bagenzi babo. Hagaragaye kandi ababyeyi n’abavandimwe ba bamwe mu bakobwa bahataniraga iri kamba, gusa hakaba nta muyobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo cyangwa iy’Uburezi wigeze ahagaragara.

Miss High SchoolByari ibirori binogeye ijisho

Nubwo byari ibirori by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, muri rusange imitegurire y’iki gikorwa yari ku rwego rwiza ndetse umuntu yavuga ko bateye intambwe ijya imbere ugereranije n’umwaka ushize nubwo nabwo hatabuzemo udokosa tumwe na tumwe twagiye twigaragaza.

Miss High SchoolMu gusubiza benshi muri bo bari intyoza mu kuvugira mu ruhame gusa hari abandi nabo bagaragazaga intege nke

Twinjiye muri iki gikorwa nyirizina ibirori byatangiye ahagana saa moya, aho abakobwa bahatanaga bari baturutse mu bigo bitandukanye by’umujyi wa Kigali baserutse mu buryo butandukanye, aho bigaragaje mu ntambuko bambaye imyenda isanzwe, imyenda y’umuco, imyenda y’ibirori ndetse banagaragara mu myambaro bihimbiye kubera ubusobanuro runaka cyangwa ubutumwa bashaka gutanga.

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Byagaragaye ko bitoje neza, aho benshi muri bo mu gusubiza bagaragazaga kwiyizera no kudategwa yaba mu ndimi z’amahanga n’ikinyarwanda. Gusa aba bakobwa aho baje kwemereza benshi ni mu bijyanye n’imyambaro bahimye, aho buri wese yagaragaje umwihariko mu buryo bwe n’ibisobanuro bushimangira impamvu yahisemo kwambara gutyo, ariko bigeze ku mukobwa witwa Kabano Sharon Amanda wiga St Patrick waje mu ishusho y’ingagi zo mu birunga bitungura benshi, maze avuga ko yahisemo kwambara gutyo kubera yashakaga guha isomo abitabiriye ibi birori n’abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye kubungabunga parike no guha agaciro ibyiza nyaburanga, ibi byanaje guhesha uyu mukobwa ikamba rya Miss Creativity.

Miss High School

Miss High School

Uyu mukobwa agitunguka imbere y'abantu yatunguye benshi

Miss High School

Ibyo yikoraga byatumye buri wese amuhanga amaso agira amatsiko yo kureba uwo ariwe

Miss High School

Miss High School

Yashyize ahishura isura ye, ahita ahabwa amashyi menshi mu gihe yarataranasobanura impamvu yahisemo kwambara muri ubu buryo

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Ngo aterwa ishema no kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitatu byo muri Afrika bigira ingagi

Miss High School

Miss High School

Kabano Sharon Amanda wiga Ubukerarugendo aha yarasubijemo isura ye y'ingagi

Miss High School

Buri wese yari yarimbye mu buryo bwe bwihariye

Miss High School

Uyu Gretta Teta wiga Gashora Girls School yaje kuba igisonga cya kabiri ndetse aba uwa mbere wegukanye amakamba menshi, harimo ikamba ry'ubwiganze bw'abafana hamwe n'iry'umunyabwenge kurusha abandi

Miss High School

Guelda Shimwa yaje kuba igisonga cya mbere cya Miss High School 2015

Miss High School

Miss High School

Nawe imyambarire ye yashituye benshi

Miss High School

Aha arasobanura impamvu yahisemo kwambara muri ubu buryo

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Aba bana babakobwa bagiye bagaragaza udushya twinshi twatunguye benshi mu bitabiriye

Miss High School

Miss High School

Uyu we atewe ishema no kuba umusirikare agatabara igihugu aho rukomeye

HIG

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Ku myaka ye 16 Irebe Natasha wiga Imibare, Ubugenge n'Ubutabire(math physic chemistry) niwe waje guhiga abandi yegukana ikamba rya Miss High School ritaha muri Fawe rivuye muri LDK

Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka mu nshuro zose zari zateganyijwe nkuko twazigarutseho hejuru, aka kanama nkemurampaka kaje guhitamo abakobwa batanu ba mbere, maze bongera kubazwa ibibazo, nyuma y’ibisubizo batanze n’uburyo bagaragara muri uyu mugoroba byaje kurangira Irebe Natasha ariwe ubaye Miss High School, igisonga cya mbere aba Guelda Shimwa mu gihe uwitwa Gretta Tetta yabaye igisonga cya 2.

Miss High School

Aba nibo bakobwa batanu ba mbere baje kuvamo Nyampinga n'ibisonga bye bibiri

Miss High School

Miss Umutoni Barbine ahoberana na Irebe Natasha wari umaze guhamagarwa nka Miss High School 2015

Miss High School

Nyampinga hamwe n'ibisonga bye bibiri

Miss High School

Miss High school 2015, Irebe Natasha ubwo yabazwaga uko yakiriye iri kamba nicyo yumva yihaye nk’inshingano nyuma yo kuryagukana, yagize ati “ Naje byiteguye kubera ikizere nari mfite ari nacyo cyanteye kwitabira aya marushanwa. Nzabera urugero rwiza abandi, kubera ko abantu iyo bumvise ngo umuntu yabaye miss baba bumva ko agiye guhita ata umuco agatangira kujya kwiyandarika n’ibindi, ariko siko bimeze mu by’ukuri ndashaka kubera urugero rwiza abandi, mbese nkababera nk’ishusho bareba.”

Mu gihe iri rushanwa rya Miss High School ritavugwaho rumwe hano hanze, aho bamwe barinenga bavuga ko ridakwiye, ababivuga bakarishinja kurangaza abana aho gukurikirana amasomo bakararurwa n'aya marushanwa y'ubwiza akanabatesha umwanya, ku ruhande rw'umubyeyi wa Irebe Natasha wari waje no kumushyigikira yavuze ko atewe ishema n'umwana we, ndetse ko ari nawe wamuhaye uruhushya rwo kuryitabira nyuma yo kubimusaba. Ibi uyu mubyeyi akaba abihurizaho n'abandi babyeyi bari baje gushyigikira abana babo, aho bamwe mu babyeyi baganiriye n'inyarwanda.com badutangarije ko basanga kuba abana biga mu mashuri yisumbuye bakwitabira aya marushanwa bitagakwiye kubonwamo ikibazo kuko ahubwo bibafungura mu mutwe bikanatuma biremamo ikizere.

Reba hano ikiganiro Miss High school 2015, Natacha na nyina bagiranye na Inyarwanda TV nyuma yo kwegukana ikamba

Miss Rwanda

Hari bamwe bifuza ko iri rushanwa ryacika burundu mu mashuri yisumbuye, abandi bakarishyigikira

Tubibutse ko uretse nyampinga n'ibisonga bye, muri Miss High School 2015 hatsindiwe andi makamba agiye anyuranye nkuko twagiye tubigarukaho hejuru, harimo nyampinga uburwa n'amafoto(Miss Photogenic)wabaye Uwase Phiona wiga muri AIPER Nyandungu, Nyampinga watowe wishimiwe na bagenzi be bose bahatanaga kubera imibanire ye(Miss congeniality)wabaye Mimy Divine Umutoni wiga SOS, Nyampinga wagaragaje umwihariko n'udushya(Miss Creativity)yabaye Kabano Sharon Amanda, Nyampinga w'umunyabwenge(Miss Bright) yatowe hagendewe ku manota buri wese wahataniraga iri kamba yagize mu ishuri mu masomo ye, aho ryegukanywe na Teta Gretta nkuko twabivuze wanabaye Nyampinga wari ushyigikiwe cyane n'abafana(Miss Popularity).

Miss High School

Teta Gretta  mu ifoto y'urwibutso hamwe na babiri mu bari bagize akanama nkemurampaka

Miss High School

Uwase Phion hamwe na Rudasumbwa wa SOS wari witabiriye ibi birori ari nawe wamwambitse ikamba rye

Miss High School

Mimy Divine Umutoni yambitswe ikamba na mugenzi we wari wabaye Miss Congeniality umwaka ushize

Miss High School

Miss Creativity, Kbano Sharon Amanda hamwe na Rudasumbwa wa IPRC wari witabiriye nawe ibi birori

Miss High School

Mu gihe byagiye byigaragaza ko mu marushanwa yaba Nyampinga muri za kaminuza zitandukanye hano, hagaragaramo guhangana hagati y'abafana bamwe bakomera(bavugiriza induru abo badashyigikiye), ibi birori bya Miss High School byo byerekana itandukaniro kuri ibyo, dore ko aha buri wese mu bahatana uko ageze imbere y'abantu ahabwa amashyi ukabona ko harimo kwidagadura mu buryo bwo kubahana n'ikinyabupfura muri rusange ugereranije na bakuru babo bo muri kaminuza, uyu akaba ari umuco mwiza umuntu yashimira abitabira Miss High School.

Miss High School

Nyampinga yegukana ibihumbi 150 by'amafaranga y'u Rwanda hamwe n'izindi mpano, naho ibisonga bye, icya mbere kigahabwa ibihumbi 100, uwa kabiri ibihumbi 50 bose hageretseho impano zinahabwa buri wese witabiriye iri rushanwa. Kuba ibi bihembo biri hasi ntacyo bivuze kuri aba bana bitabira aya marushanwa kuko bakubwira ko ikiba kibaraje ishinga atari amafaranga ahubwo ari urukundo n'ubushake bwo kwigaragaza muri aya marushanwa benshi bemeza ko ari irembo ryo gukabya indoto zabo.

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss Hitayezu

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

gi

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Miss High School

Aba ni bamwe mu bari bakurikiranye ibi birori, biganjemo urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye y'i Kigali hamwe na babyeyi bari baherekeje abana babo

Andi mafoto agaragaza ibihe by'ingenzi byaranze ibi birori turabararikira kuyareba ahashyirwa album z'ibirori ku rubuga rwa inyarwanda.com mu masaha ari imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Inkotanyi cyane8 years ago
    Aba uko bari bararuta ibya miss rwanda
  • MATESO Theogen8 years ago
    Ni beza abo banyarwandaki 2 barabikwiye ubava ntaribi
  • h8 years ago
    hagati aho turi gukora marketing y'abana bacu...... human trafficking niyiyongera ntimuzagirengo
  • 8 years ago
    Ubwibone no kwifuza nibyo muri kubashoramo
  • che8 years ago
    aho bukera ibijyane na miss mu Rwanda bizata agaciro, kuko bisigaye biri naho bidakenewe!
  • christie8 years ago
    Ndabona byari byiza kurusha Miss Rwanda kandi bifite budget nto. Very artistic too. Ubutaha bazabasabe na talent.
  • izere8 years ago
    mwagiye mubona ibintu uko biri,ubwibone ni uburere ntabwo biva mu irushanwa
  • ramagiza8 years ago
    iyo uhaba ngo urebe ukuntu ari byiza
  • rurangwa8 years ago
    Pls positive attitude
  • sagga rwakagara8 years ago
    nihagire umuntu umfasha ampe nk impamvu enye ,zirekana ko miss akenewe mu mashuri ya high school!
  • Jacko8 years ago
    Mbega Rwanda urabyiruye,nubwo ntabura kwishimira byinshi byiza tugenda tugeraho,ariko njye ndahamya ko aho gushyira imbere mu mashuri yisumbuye gahunda ya miss ahubwo mwateza imbere gahunda ya Quiz:ndibuka ukuntu tucyiga twafataga nkicyumweru twihinga kuri culture general dutegura quiz(amarushanwa yategurwaga ku ngeri zitandukanye,science,litterature,culture general,creativite,sport mbese byari nka jeux olympic)uwatsinze wagize amanota menshi agahembwa!naho miss high school muri kumuha inshingano zirenze ubushobozi bwe rwose,a moins ke mushaka guteza sex tourism imbere!aka wa mugani ngo"ihene yirebye ubwiza inanirwa kurisha!"





Inyarwanda BACKGROUND