RFL
Kigali

N'ubwo babyaye bagatukwa, Miss Bahati Grace, Miss Isimbi Deborah na Paccy bakwigirwaho byinshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2014 15:39
14


Mu bakobwa bamamaye mu Rwanda mu ngeri zitandukanye, harimo abagiye bagwa mu bishuko bagakora ibyo bamwe bita amahano nyamara uburyo babyitwayemo n’uko bameze kugeza ubu bikaba ari urugero rwiza ku bandi bana b’abakobwa bashobora guhura n’ibyo abo bahuye nabyo.



Kuri iyi si nta muntu n’umwe utagwa mu ikosa kandi nta byera ngo de nk’uko bisanzwe bivugwa mu rurimi rw’ikinyarwanda. N’ubwo mu mateka n’umuco w’abanyarwanda cyaziraga ko umukobwa atwara inda atarashaka umugabo byemewe n’amategeko n’imiryango, ntibivuga ko kugeza ubu ubikoze aba aciye inka amabere ndetse ntabwo uwabyaye atararushinga akwiye kuba igicibwa, ikindi kandi ntabwo iterambere rye riba rirangiye nk’uko hari bamwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bagiye baba urugero ku bandi bishobora kubaho, aha tukaba tubagezaho urutonde rw’abakobwa batatu b’abanyarwandakazi bavuzwe cyane ubwo bagwaga mu bishuko ariko ubu bakaba bafite ibyo bakwigirwaho.

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace  

Grace

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2009, yavuzweho byinshi ubwo hamenyekanaga inkuru y’uko atwite. Bamwe baramututse, abandi bamuciraho iteka, abandi bavuga ko umuco urangiye, ariko hari n’abazirikana ko bibaho gucikwa kandi ko buri wese ashobora gukosa bamubaye hafi baramuhumuriza.

grace

Uyu mukobwa yaje kubyara mu mwaka wa 2012 ubu afite umwana w’umuhungu w’imyaka irenga ibiri, nyamara yakomeje kwiteza imbere no gukurikirana iby’amashuri ye, ni umubyeyi ugaragaza kenshi ko aterwa ishema n’uwo ari we kandi akagaragaza kwigirira icyizere cy’ejo hazaza, abandi bakobwa bashobora kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo bakaba bakwiye kumwigiraho byinshi birimo kutiheba, kudatakaza icyizere no guharanira kuzagira imbere heza.

Umuraperikazi Odda Paccy

paccy

Mu mwaka wa 2011 havuzwe cyane inkuru y’itwita ry’umuhanzikazi mu njyana ya Hip Hop uzwi nka Paccy, uyu akaba yaratewe inda na Licklick. Nyuma y’uko uyu mukobwa abyaye atarashaka umugabo, abantu benshi biyumvishaga ko ibya muzika n’amashuri yari abyaye atarangije birangiye. Nyamara uyu mukobwa yakoze umuziki ashyizemo imbaraga nyinshi cyane ugereranyije n’izo yakoreshaga mbere atarabyara, ntiyigera ahera mu bwigunge cyangwa ngo asubire inyuma mu bikorwa bye ahubwo arushaho gutera imbere anasubira gusubukura amashuri ye.

Paccy

Uwavuga ko uyu mukobwa nawe afite byinshi ashobora kwigirwaho ntiyaba abeshye, kudacika intege, kutiheba, kutita cyane ku magambo y’abantu no kudacibwa intege nayo ndetse no kudateshuka ku cyo wiyemeje n’iyo waba wahuye n’imbogamizi.

Miss NUR 2012, Isimbi Deborah Abriella

isimbi

Isimbi Deborah Abriella wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yavugishije benshi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2013 ubwo hatangiraga kumvikana amakuru y’uko uyu mukobwa yaba atwite, ndetse nyuma y’iminsi micye tariki 6 Mata 2013 yahise akora ubukwe ashakana n’umusore wari wamuteye inda, uyu nawe bakaba bariganaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

isimbi

Miss Isimbi Deborah n'umugabo we bakora ubukwe

Miss Isimbi Deborah n'umugabo we bakora ubukwe

Uyu mukobwa we si we wo kwigirwaho gusa, kuko se umubyara akaba ari n’umuvugabutumwa Pastor Antoine Rutayisire yeretse benshi icyo umubyeyi nyawe aricyo, avuga ko umukobwa we atari malayika bityo ko nta gikuba cyacitse yateshutse nk’uko n’undi wese byamubaho, ndetse ahita anamushyigikira ashakana n’umukunzi we. Uretse kuba uyu mubyeyi akwiye kubera abandi urugero, ntawakwirengagiza n’umusore washakanye na Isimbi Deborah Abriella kuko nawe akwiye kwigisha benshi mu basore kuba indahemuka no kutihunza inshingano, kuko n’ubwo bari bakiga bemeye gufatanya mu byiza no mu bibi bahita bashakana. Kugeza ubu Isimbi Deborah Abriella n’umugabo we ni ababyeyi kandi ibyo bagezeho ni ibyo kwishimirwa.

Umwanzuro: Aba bakobwa kimwe n’abandi bose bashobora kuba bitwara nk’aba nyuma yo kugwa mu bishuko, bakwiye kuba urugero kandi bagashimirwa ubutwari bwabo kuko ibibazo baba bahuye nabyo baba berekanye ko babyitwayemo nk’abanyabwenge, aha kandi ntawakwirengagiza ko hari abandi baba bakora amabi ku barusha ariko bo bakemera gukora ibindi bidakorwa ngo gutwita kwabo kutamenyekana, abakaba bakuramo inda cyangwa babyara abana bakabajugunya mu misarane.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUTIMUKEYE9 years ago
    Paccy utanga ubutumwa bwurubyiruko rwubu turakwemera cyane !
  • UWINEZA Dinah9 years ago
    Abo Bakobwa Bakwiyekwigirwaho
  • semile9 years ago
    nice story man keep it up
  • doudou9 years ago
    nice story, i am very touched THeogene, those girls deserved to be loved more ,they are brave ,and such inspiration to others, keep it up beautiful ladies, MURABAHIZI
  • byiza9 years ago
    Nyama paccy yamaze kubyara avamo umukobwa wigitangaze ureke mbere!ntiyaberwaga nagikobwa none ubu wanyerera ukagwa!ye go bakobwa bacuurintwari pe nukuri kid mwarwanye urugamba rutoroshye but birashira!
  • murayisa9 years ago
    nabo kwigirwaho kbisa nange ndabyemyeye
  • 9 years ago
    Nibyiz Kbs Keep It Up!
  • abuba9 years ago
    yabanabo barababyaye nsranatera abandi babatamubihiru abonitwari!!!!!
  • abuba9 years ago
    yabanabo barababyaye nsranatera abandi babatamubihiru abonitwari!!!!!
  • Ishimwe Seth9 years ago
    Bakomerezaho Ariko Bitange Isomo
  • Uwimana Brayan9 years ago
    Berekanye Ubutwari Hari Abakuramo Amada Biyibagije Ko Uwo Hejuru Abareba
  • emmy9 years ago
    sha iyinkuru ndayemeye kbs aba bana babakobwa ni intwari rwose iyo baba babandi batagira ubumuntu nubupfura muribo baba barazikuyemo.
  • Stella9 years ago
    Iyinkuru ninzza peeee!! Gusa njyw ntabwo nabigiraho kuko ndamutse mbaye miss cyangwa c star ntabwo nabyarira murugo ,wenda abataye umuco nuburere bahora mubahungu nibo babijyraho
  • Stella9 years ago
    Iyinkuru ninzza peeee!! Gusa njyw ntabwo nabigiraho kuko ndamutse mbaye miss cyangwa c star ntabwo nabyarira murugo ,wenda abataye umuco nuburere bahora mubahungu nibo babijyraho





Inyarwanda BACKGROUND