Munyakazi Deo umaze kumenyekana cyane mu gukirigita imirya y’inanga gakondo, ni umwe mu bitabiriye igitaramo gikomeye cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, akaba ari no mu bashimishije abantu cyane yifashishije inanga ye ya Kinyarwanda yakirigise benshi bagatwarwa.
Mu murya w’inanga gakondo, uyu musore yafatanyije na Cecile Kayirebwa ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zaba izakunzwe zo ha mbere n’iz’ubu, bafatanya gutaramira imbaga y’abakunzi ba muzika ya Kayirebwa bari bateraniye muri Hotel Des Mille Collines. Nyuma yo kuririmbana na Cecile Kayirebwa, uyu musore yaje no kuririmba wenyine indirimbo ze zicuranganye umwimerere w’umurya w’inanga.
Umukirigitananga MUNYAKAZI Deo ubwo yataramanaga na Cecile Kayirebwa
N’ubwo ari umwaka ukiri muto, Munyakazi Deo ari mu bahanzi b’abahanga mu bijyanye no gucuranga inanga gakondo, akaba ari umwe mu bagwa mu ntege Sophia Nzayisenga, Daniel Ngarukiye n’abandi nk’aba. Uyu musore bigaragara ko akomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga abakundisha inanga nyarwanda.
Munyakazi Deo akundisha abanyamahanga umuco nyarwanda akanawimakaza mu banyarwanda
Mu kiganiro twagiranye na Munyakazi Deo, yadutangarije ko ajya afata umwanya uhagije wo kwicarana n’abakuru akaganira nabo bityo agakomeza gutyaza inganzo ye mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda cyane ko arimo arangiza amasomo ye mu cyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, aho akurikirana ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
TANGA IGITECYEREZO