RFL
Kigali

Munyakazi Deo yagaragaje ubuhanga mu gukirigita inanga gakondo mu gitaramo cya Cecile Kayirebwa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:29/03/2016 14:20
4


Munyakazi Deo umaze kumenyekana cyane mu gukirigita imirya y’inanga gakondo, ni umwe mu bitabiriye igitaramo gikomeye cyari cyateguwe n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, akaba ari no mu bashimishije abantu cyane yifashishije inanga ye ya Kinyarwanda yakirigise benshi bagatwarwa.



Mu murya w’inanga gakondo, uyu musore yafatanyije na Cecile Kayirebwa ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze zaba izakunzwe zo ha mbere n’iz’ubu, bafatanya gutaramira imbaga y’abakunzi ba muzika ya Kayirebwa bari bateraniye muri Hotel Des Mille Collines. Nyuma yo kuririmbana na Cecile Kayirebwa, uyu musore yaje no kuririmba wenyine indirimbo ze zicuranganye umwimerere w’umurya w’inanga.

deo

Umukirigitananga MUNYAKAZI Deo ubwo yataramanaga na Cecile Kayirebwa

N’ubwo ari umwaka ukiri muto, Munyakazi Deo ari mu bahanzi b’abahanga  mu bijyanye no gucuranga inanga gakondo, akaba ari umwe mu bagwa mu ntege Sophia Nzayisenga, Daniel Ngarukiye n’abandi nk’aba. Uyu musore bigaragara ko akomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamahanga abakundisha  inanga nyarwanda.

deo

Munyakazi Deo akundisha abanyamahanga umuco nyarwanda akanawimakaza mu banyarwanda

Mu kiganiro twagiranye na Munyakazi Deo, yadutangarije ko ajya afata umwanya uhagije wo kwicarana n’abakuru akaganira nabo bityo agakomeza gutyaza inganzo ye mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda cyane ko arimo arangiza amasomo ye mu cyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, aho akurikirana ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

DEO

deo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    oh! cngs Deo
  • Placide8 years ago
    Uyu mwana numuhanga ndamwemera nakomereze aho !
  • fab8 years ago
    courage musore.
  • 7 years ago
    courage Deo tukuri inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND