RFL
Kigali

Tonzi, Jay Polly, Nyamitari,..bamwe mu bataramiye abari mu itangizwa rya FESPAD n'icyumweru cy'Umuganura-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:2/08/2016 2:13
0


Tariki 1 Kanama 2016 nibwo hafunguwe ku mugaragaro Iserukiramuco yafurika (Fespad) ibera mu Rwanda ku nshuro ya 9 mu nsanganyamatsiko igira iti,”Twubakire ku muco twiteze imbere” . Hatangijwe kandi ku mugaragaro icyumweru cy’Umuganura uzizihizwa kugeza ku wa 05 Kanama 2016.



Ibi birori byafunguwe ku mugaragaro na Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, byatangijwe n’urugendo rw’amahoro n’ubumwe rukorerwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali aho rwaje gusorezwa i Remera kuri Sitade ntoya. Muri ibi birori hari amatsinda n'abahanzi batandukanye bataramiye abari aho. Bamwe muri bo ni Jay Polly, Ama G The Black, Tonzi, Patrick Nyamitari, The Blessing Family, Marchal Ujeku, Urukerereza n'abandi.

Hakozwe rugendo rufungura Fespad

Mbere yuko Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yinjira ahari hateraniye imbaga y’abantu kuri Sitade Nto, yabanje gusura ahaberaga imurikwa ry’umusaruro wavuye mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’amakoperative atandukanye wagezweho muri uyu mwaka.

 

Minisitiri w'Umuco na Siporo yasuye imurikwa ryerekana ibyagezweho muri uyu mwaka

Ibi birori  byaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage n’abayobozi batandukanye  byatangijwe n’injyana zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda n’abanyamahanga bagiye berekana umuco w’ibihugu bakomokamo.

 

Abayobozi bo mu nzego zi tandukanye bitabiriye ibi birori

Mu ijambo ry’umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigari yashimiye abitabiriye ibi birori n’abateguye Fespad ku nshuro ya 9, aboneraho no gutanga ikaze ku bashyitsi bazitabira iri serukiramuco nyafurika. Yabasabye kuzakira neza abashyitsi bazitabira iri serukiramuco, bakabereka ibyiza by'u Rwanda birimo umujyi urangwa isuku n'umutekano. Ati,

”Mu mujyi wa Kigali twishimiye kuba twongeye kwakira Fespad ku nshuro ya 9, kuko ari uburyo bwo kongera kwakira abashyitsi batandukanye ariko tunabereka ibyiza by’u Rwanda. Na none tubereka umujyi wacu mwiza, umujyi urangwa n’umutekano, urangwa n’isuku, urangwa n’iterambere rigaragarira buri wese. Nagira ngo nongere mbasabe nkuko musanzwe mubigaragariza abashyitsi muzabakire neza mubaha serivise nziza.”

Umuyobozi wungirije w'umugi wa Kigali

Naho ijambo rya Minisitiri Uwacu Julienne ryagarutse cyane mu kongera kwibutsa akamaro k'umuganura ndetse n’iri Serukiramuco nyafurika ryatangijwe uyu munsi. Yavuze ko Fespad kuyihuza n'umunsi w'Umuganura ari mu rwego rwo kongera busabane hagati y’abahuje umuco, ikindi akaba aruko bubakiye ku muco, bagera ku iterambere rirambye. Yagize ati: 

"Duteraniye hano mu busabane bufite umuzi mu muco wacu w’abanyarwanda,  ariko tukaba tunahuye nk’abanyafurika kuko iri serukiramuco nyafurika twarihuje no gutangira kwizihiza umunsi w’umuganura byombi bigamije ubusabane hagati y’abahuje umuco kugira ngo ube n’umwanya wo kongera kwibukiranya ko turi abavandimwe kwibukiranya ko dusangiye byinshi ariko tunibukiranya ko umuco wacu tuwubakiyeho twagera ku iterambere rirambye.”

Minisitiri Uwacu Julienne asobanura akamaro k'Umuganura na Fespad

REBA ANDI MAFOTO YARANZE IBI BIRORI

Abanyabugeni nabo ni bamwe mu bishimira ibyo bagezeho uyu mwaka


Minisitiri nawe yafatanyije n'ababyinnyi kubyina mu muco nyarwanda

Umuhanzi Marchal Ujeku n'ababyinnyi be batunguye abari aho bose mu njyana yo ku Nkombo

Tonzi nawe yataramiye abari aho



Itorero Indatirwabahizi ry'umujyi wa Kigali naryo ryataramiye abantu barishima

Abaturutse muri Senegal nabo berekanye umuco wabo mu mbyino



Urukerereza nabo bataramiye abari aho

Jay Polly na Amag the Black nabo bataramye

The Blessings nabo bataramye mu mbyino zabo


 Umuhanzi Patrick Nyamitari niwe wasoje mu kuririmba

Umuhanzi Mariya Yohana yari yitabiriye ibi birori

Mighty Popo n' umuhanzi  uturuka muri Amerika SKYLER Jett barimo gukurikirana injyana gakondo

Intore Tuyisenge uhagarariye Federasiyo ya Muzika niwe wagenzuraga uburyo abahanzi bakurikirana

AMAFOTO: Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND