Bahizi Eduard umaze imyaka 15 akora akazi ko kuyobora ba mucyerarugendo basura ubuvumo buri mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza avuga ko mu Rwanda ariho hari ubuvumo (Cave) butunganyije mu buryo bunononsoye kurusha ahandi ku isi bigendanye n’isuzuma abahanga bakoze kuri aho ahantu nyaburanga.
Ubu buvumo buri muri uyu murenge bufite ibice (Segment) icyenda (9) aho ibice bitatu byemewe ko wasura ukareba ibyiza birimo , twamaze gutunganwa ku buryo nta mpungenge mucyerarugendo yagira amaze kwinjiramo.
Mbere yo kwinjira mu buvumo urabanza ukambikwa ibikoresho byabugenewe
Mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru nyuma yo kuyobora ba mucyerarugendo mu buvumo, Bahizi Eduard yababwiye ko uko babonye ubuvumo nta handi babisanga ku isi.
“Benshi basura ubuvumo butandukanye ariko ku rwego rw’isi hano mu Rwanda niho hari ubuvumo butunganyije mu buryo bwiza.Ahandi uzamuka mu buvumo abacyerarugendo bagwa hejuru y’ibibuye ariko twe (RDB) hano mu Rwanda twakoze uyu mushinga wo kuhatunganya kuko ni ahantu hasurwa kenshi”.
“Mbere yuko dutangira kureka abantu bakinjira muri ubu buvumo habayeho inyigo nyinshi cyane cyane ku bijyanye n’uducarama.Murabizi ko dutera indwara (Uducurama). Inzobere zo muri Afurika y’Epfo zaje hano zifata amaraso yatwo. Baragiye barapima basanga uducurama tuba mu buvumo bwa hano muri Muhoza budatera indwara”.
Bahizi Eduard umaze imyaka 15 akora akazi ko kuyobora ba mucyerarugendo mu buvumo
Bahizi akomeza avuga ko bigendanye n’uburyo ubu buvumo buteguye bituma abacyerarugendo bitabiragusura ubuvumo ku bwinshi. Ibi bahizi yabivuze ku musni wa kabiri wo gusura ibyiza bitatse u Rwanda mu majyaruguru y’u Rwanda mbere y’umunsi umwe kugira ngo habeho igikorwa nyirizina cya gahunda yo kwita izina, igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016 mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.
Abacyerarugendo bose bambikwa ibikoresho bibarinda gukomereka
Ubuvumo buri mu murenge wa Muhoza bufite intera ya kilomtero esheshatu (6km). Gusa bitewe n’imisozi irimo ndetse n’amakoni, kugira ngo ube warangiza iyi ntera bisaba amasaha abiri n’igice (2h30’). Ubu buvumo bubamo ubucurama mu gice kimwe ndetse hari naho ugera ukumva ibitonyanga bigwa bisa naho imvura iri kugwa.
Iyo ukomeje muri ubu buvumo ugeze mu gace ka gatatu hari ahantu abacyerarugendo bagera bagafata umwanya bakicara bagaceceka igihe kingana n’umunota cyangwa kirenga bagatuza bakagira bimwe batecyerezaho cyangwa abemera Imana bagasenga mu mitima yabo.
Udashoboye kwiyambika ibyo bikoresho baramufasha akabyambara
Iyo murangije kwambara mufata agahanda kamanuka ku muryango w'ubuvumo
Abantu bisaba ko bagenda bari ku murongo bagana ku muryango w'ubuvumo
Abageze ku muryango mbere bategereza bagenzi babo
Ba mucyerarugendo bose bamaze kugera ku muryango w'ubuvumo
Hirya no hino h'ubuvumo hari ibimera bitandukanye
Urugendo rutangira abari imbere binjira mu buvumo
Abafite ubumuga n'abafite imbaraga nke barashyigikirwa mu rugendo
Mu buvumo uragenda ukaza kugera ku mudugudu w'ubucurama
Ba mucyerarugendo imbere mu buvumo
Ni ahantu haba hagizwe n'ibibuye byaturutse ku iruka ry'ibirunga
Bigendanye n'umwijima uba uri mu buvumo bisaba ko umuntu aba afite urumuri ku mutwe ruva ku itoroshi iba yometse ku ngofero
Urugendo iyo rwinikije umunaniro uraza abantu bagatangira gusigara inyuma
Umuryango usohoka mu buvumo
Hejuru y'ubuvumo hari ikibuga cy'umupira w'amaguru
Ikigo cy'ishuli rya INES Ruhengeli nacyo kiri hejuru y'ubuvumo
Icyapa cy'ishuli rya INES Ruhengeli
Iri ni irindi shuli ryubatse hejuru y'ubuvumo
Icyapa cya RDB kigaragaza amategeko n'amabwiriza ku bantu basura ubuvumo bwa Musanze
TANGA IGITECYEREZO