RFL
Kigali

Nyanza: Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Umuganura hashimiwe Indashyikirwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/08/2016 8:16
0


Taliki ya 5 Kanama 2016 nibwo mu Rwanda hizihizwa umunsi ngarukamwaka w’umuganura. Ibirori by’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu bikaba byizihirijwe mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza. Kuri uyu munsi nibwo hanabayeho n’igikorwa cyo gushimira Indashyikirwa zahize abandi mu bikorwa byateje imbere ba nyirabyo n’abaturage muri rusange.



Nyuma yo kuhageara k’umushyitsi mukuru ibi birori byatangijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu. Nyuma y’indirimbo yubahiriza igihugu hakurikiyeho ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaza aho yatangarije abashyitsi, ko bafite ishema n’ibyishimo byinshi batewe no kuba aka karere ariko katoranyijwe mu kwakira no gutegura ibi birori ku rwego rw’Igihugu.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza aha ikaze abashyitsi

Yongeyeho ko uyu ari umunsi ukomeye muri aka karere kuko ari wo mwanya bicara bakareba umusaruro bagezeho bakawishimira ndetse bakongera kwiha intego y’ibyo bazageraho mu wundi mwaka. Umuganura ni umuhango nyarwanda uhuza abaturage basabana murwego rwo kwishimiora umusaruro wagezweho

Nyuma yo kwakira abashyitsi hakurikiyeho indirimbo y’Indatabigwi (Intore z’abahanzi) aho baririmbye indirimbo bahimbiye Umuganura.

Urukerereza rwakoze mu nganzo rwerekana imbyino zijyanye n’umuco nyarwanda bakaraga umubyimba biratinda.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo mu ijambo rye yagarutse mu gushimira umushyitsi mukuru kuba baratoranyijwe bakakira ibirori by’umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu no kuba Fespad yasorejwe muri iyi ntara, aboneraho gusaba abaturage kumushimira. Yasoje ashimira abitabiriye ibi birori kubw'umwanya wabo batanze.

Umuyobozi w'intara y'Amagepfo

Nyuma y’ijambo rya guverineri w’intara y’amajyepfo hakurikiyeho guhemba indashyikirwa

Izi ndashyikirwa zahembwe ni abantu bahize abandi mu bikorwa bagiye bakora bikabateza imbere ndetse bikagirira na rubanda nyamwinshi akamaro. Izi ndashyikirwa zatoranyijwe bivuye mu guhitamo kw’abaturage guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza kurwego rw’akarere aho hazamukaga abahize abandi muri buri karere, bagahurizwa hamwe ku rwego rw’Intara ari nabyo byiciro bagiye bashimirwamo, n’abayobozi batandukanye.

Nyuma yo guhemba izi ndashyikirwa hakurikiyeho ijambo ry’umushyitsi mukuru Ministiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari n’intumwa y’umukuru w’Igihugu utabashyije kwitabira ibi birori.

Mu ijambo rye yatanze ubutumwa yahawe n’Umukuru w’igihugu aho yashimiraga aka karere n’iyi ntara muri rusange uburyo ubwo yabasuraga bamwakiriye neza, ubwo aheruka kubasura ashimira n’ibikorwa byiza bari bagezeho ndetse n’ibiganiro byiza bagiranye mu bijyanye n’iterambere ry’iyi ntara.

Minisitiri mu ijambo rye yongeye kwibutsa abaturage b’intara y’amajyepfo umunsi w’umuganura n'akamaro wari umariye abanyarwanda  anabasaba  gukomeza kwihesha agaciro bubakiye ku muco nyarwanda ati,

”Umunsi w’Umuganura ni umunsi ukomeye kandi ufite amateka nkuko byakomeje kuvugwa ni umunsi ugaragaza kwiyoroshya no gucisha bugufi kw’abakurambere bacu cyane cyane hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Ni umunsi wo kwicara tukareba umusaruro twagezeho tukawishimira,ni umunsi wo kubaka ubumwe bukomeye mu muryango hagati y’ababyeyi n’abana,ni umunsi wo kureba ejo hazaza ari nako dukomeza kwiha intego ”


Minisitiri Uwacu wibukije ko umuganura ari umunsi abayobozi bahura n'abayoborwa bagasabana

Yongeye kwibutsa ko umuco w’abanyarwanda ukubiyemo byinshi bubakiyeho kandi ko bagomba gukomeza kuwuteza imbere no ku wushyigikira kugira ngo bakomeze kwihesha agaciro nk’abanyarwanda. Yasoje ashyimira abateguye uyu munsi bose n’abanyarwanda umusaruro bagezeho muri uyu mwaka.

Nyuma y’Iri jambo urukerereza rwerekanye ibyiza by’u Rwanda rugezeho n’akamaro bifitiye igihugu bagendeye kuri buri ntara.

Ibi birori byasojwe n’ubusabane bwo kuganura ku musaruro wagezweho, aho abayobozi basangije abana amata nk’umuhango wakorwaga

 

Nyuma yaho hakurikiyeho gusabana ku bari aho bose.

Andi mafoto

Intore Tuyisenge nawe mu basusurukije abantu

Senderi yeretswe ko akunzwe i Nyanza

 Diplomate na Theo Bose Babireba mu bahanzi bitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND