Kuri uyu wa 24 Werurwe ni bwo i Remera kuri stade nto, habereye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, aho byari bifite insanganyamatsiko igira iti,”Kwiga no kunoza ikinyarwanda ni inshingano yanjye na we.”
Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire bw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagiye baturuka mu bigo bitandukanye bya hano muri Kigali, uretse aba banyeshuri ibi birori kandi byaranzwe n’umubare munini w’abahanzi baturuka mu rugaga rwa muzika nyarwanda ndetse n’abagiye baturuka mu rugaga rw’amakinamico, byanatumye abari babyitabiriye basusuruka ndetse banishimira uko byagenze.
Miss Rwanda n'ibisonga bye begereye umunyamabanga nshingwabikorwa w'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco Vuningoma James
Uretse aba bahanzi kandi, hagiye hagaragara n’abandi bazwi mu bikorwa bitandukanye nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru, Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’ibisonga bye nabo bari baje kwizihiza no gushyigikira uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire.
Mukabacondo Trese wambaye kibikira na Minisitiri Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru
Mu ijambo ry’umuyobozi w’intebe y’inteko yagarutse cyane ku gushimira abari bitabiriye ibi birori, aboneraho n’umwanya wo gusobanura uko kwizihiza uyu munsi w’ururimi kavukire muri uyu mwaka byatangiye, aho yatangaje ko byatangiye haba inama ku mikoreshereze y’ikinyarwanda muri iki gihe, asobanura ko kandi hatangiwemo ibiganiro 4 birebana n’uruhare rw’umuryango mu kwigisha no kunoza ikinyarwanda, uruhare rw’itangazamakuru mu kunoza ikinyarwanda, ikinyarwanda mu burezi n’imikoreshereze y’ikinyarwanda mu nzego z’abikorera, aha kandi yasobanuye ko iyi nama yafatiwemo imyanzuro izafasha mu kunoza no kwiga ikinyarwanda.
Umuzungu watunguye benshi uburyo avuga ikinyarwanda akanasakuza
Ibi birori nk'uko amafoto abigaragaza byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, aho umushyitsi mukuru yari Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne. Mu ijambo rye Minisitiri Uwacu yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abantu ko ikinyarwanda ari umurunga uhuza abanyarwanda kuko ari ururimi kavukire rwabo bose.
Yibukije abanyarwanda ko buri wese afite inshingano zo kurusigasira,ariko buri wese akanarwiga kuko buri munsi hari byinshi uru rurimi rwunguka. Yagaragaje ko kandi kuruvuga no kurwandika ku buryo bunoze bireba buri munyarwanda. Yasoje iri jambo rye yibutsa buri wese kumvako kwita ku rurimi bimureba.
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ni bo bari benshi muri ibi birori
Intore Tuyisenge uyobora urugaga nyarwanda rwa muzika na we yari yitabiriye ibi birori
Imyambarire y'uyu musaza yakumbuje benshi ibihe bya kera
Inkirigito ya Ben Nganji yashimishije benshi
Makanyaga na Senderi bongeye kubonako bafite abakunzi benshi mu rubyiruko
Indatabigwi zo mu rugaga rwa muzika zahiguye umuhigo zari zarahize ziririrmba indirimbo zakoze
Mu rugaga rw'amakinamico nabo basusurukije benshi
Benshi basanga nta muco uruta umuco nyarwanda
Bravan yeretswe urukundo n'abanyeshuri ku buryo bwagaragariye buri wese
TANGA IGITECYEREZO