RFL
Kigali

Bimwe mu bihe by’ingenzi bitazibagirana byaranze Rwanda Cultural Day i San Francisco - AMAFOTO na VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/09/2016 18:36
2


Tariki ya 24 Nzeri 2016, ni umunsi wari udasanzwe ku banyarwanda b'ingeri nyinshi bari baturutse muri Leta zinyuranye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ahandi hirya no hino ku isi, bahuriye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.



Uyu munsi witwa Rwanda Day, ni umunsi wihariye umaze kwinjira mu muco w’igihugu, aho abanyarwanda baba ndetse banatuye mu mahanga(Diaspora) n’inshuti zabo, tutibagiwe abanyarwanda baba baturutse mu Rwanda ndetse n'abaturutse mu bindi bihugu bahurira ahantu hamwe bakaganira ku murongo mwiza igihugu kigenderaho ndetse bakungurana ibitekerezo n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza gusenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda hanyuma hakabaho ubusabane n’imyidagaduro mu muco gakondo w'abanyarwanda.

Ikindi kandi gituma uyu munsi uba akarusho ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME na we ubwe aba ahari akaganira n'abitabiriye uyu munsi ndetse akanabagezaho impanuro zitandukanye.

Kuri iyi nshuro itorero ry’igihugu Urukerereza ryari ryabukereye mu mbyino n’imikino yakumbuje benshi u Rwanda rwo hambere n'umuco wa ba Sogokuru bacu. Abandi bahanzi bagezweho barimo King James Meddy, Alpha Rwirangira, Teta Diana, Sofia Nzayisenga, Massamba n’abandi na bo bitabiriye uyu munsi ndetse bamwe basusurutsa abitabiriye ibi birori.

Muri iyi nkuru twifuje kubagezaho amafoto anyuranye yerekana uko ibirori by'uyu munsi byagenze ndetse na Video igaragaza  ibihe by’umunezero byaranze ibi birori kandi bizaba urwibutso ruhoraho rw'uyu munsi: 

Rwanda dayUrugwiro no kumarana urukumbuzi ni bimwe mu biranga uyu munsi


Rwanda day

Rwanda day

Rwanda day

Rwanda dayAbana bato na bo bishimira kwitabira ibi birori

KING JAMES
King James na we yasusurukije abitabiriye Rwanda Cultural Day i San Francisco

teta Diana

teta Diana
Teta Diana na we yari yabukereye

Alpha Rwirangira
Alpha Rwirangira yari ari i San Francisco

Rwanda day
Umuhanzi w'imivugo, Ange Mutoni na mugenzi we bavuze umuvugo bari bateguye

SophieSophia Nzayisenga ucuranga inanga na we yabakumbuje u Rwanda

Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Itorero Urukerereza riyobowe na Muyango bahanyuranye umucyo, mu mbyino n'imikino bari bateguye
Rwanda day
N'abanyamahanga barizihiwe batarama nk'abanyarwanda

Rwanda day
Yasigaranaga amafoto y'urwibutso
Rwanda day
Eng. Joseph Masengesho watangije urubuga rwa Inyarwanda.com, na we yasangije abitabiriye Rwanda Day uburyo umuco  watanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga  

Rick Warren
Pasiteri Dr Rick Warren yifatanije n'abanyarwanda kwizihiza uyu munsi, aboneraho kubabwira ko nta gihugu na kimwe yabonye kiyobowe neza nk'u Rwanda

Rwanda day
Rwanda day
Ubwo Perezida Paul Kagame yari ageze ahabereye uyu muhango  asuhuza abitabiriye abantu

Rwanda day
Pasiteri Rick Warren, Perezida Paul Kagame na Janet Kagame akanyamuneza kari kose muri ibi birori

Kagame Paul
Kagame Paul
Umukuru w'igihugu yatanze impanuro zinyuranye muri uyu muhango

Rwanda day
Rwanda day
Kagame Paul
Bifuzaga gusigarana ifoto ya perezida Paul Kagame

paul kagame
Rwanda day
Madame Janet Kagame aganira na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo

Ange Kagame
Ange Kagame na we yitabiriye Rwanda Cultural Day i San Francisco

Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Buri wese yifuzaga gusigarana ifoto y'urwibutso

Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Rwanda day
Umunsi w'umunezero ku muryango nyarwanda utuye mu mahanga wari wateguwe neza

James
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco(RALC), Dr Vuningoma James na we yari i San Francisco muri Rwanda Day

REBA VIDEO Y'UKO IBI BIRORI BYOSE BYAGENZE  HANO: 
Amafoto: Village Urugwiro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chanty7 years ago
    Binejeje umutima.Proud of Rwanda!Rwanda oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!komeza utsinde Rwanda Rwacu.
  • 7 years ago
    Jyenda Rwanda urinziza ukobwije uko bukeye ndushaho kugukunda Rwanda Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!! ukwanga azagume ishyanga.ufite ubuyobozi bwiza peee ufite abaturage beza pe urubakitse Rwanda rwa Gasabo. SINZAGUHARA RWANDA.





Inyarwanda BACKGROUND