RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Sura abakobwa 20 bashakishwamo Miss Rwanda 2018 bari mu mwiherero i Nyamata

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2018 8:20
4


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki hagatorwa Miss Rwanda 2018 uzasimbura Miss Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017. Kuri ubu abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari i Nyamata mu mwiherero bazavamo nyuma y'iminsi 14.



Kuva bageze i Nyamata aho bari gukorera umwiherero, kugeza ubu abakobwa 20 bashakishwamo Miss Rwanda 2018 bamaze gukora ibikorwa bitandukanye nk'uko tugiye kubibereka mu mafoto. Buri mu gitondo aba bakobwa bakora imyitozo ngororamubiri. Bakoze kandi ibiganiro mpaka ndetse banahawe umwanya wo kugaragaza impano buri umwe afite.

Mu minsi ishize bagiye kwipimisha mu bitaro by'i Nyamata, basuzumwa n'inzobere z'abaganga baho mu rwego rwo kugira ngo herebwe uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu minsi ishize basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Miss Rwanda 2018

Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Twabibutsa ko Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorerwa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre aho kwinjira bizaba ari 5.000Frw ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10000frw mu gihe abantu icumi bazaba bishyize hamwe bazahabwa ameza ya 5.00.000Frw. Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018 azahabwa imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse azajya ahembwa ibihumbi 800 (800.000Frw) ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe azamarana ikamba.

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ni; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.

Gutora umukobwa buri wese ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 birakomeje, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru umukobwa uyoboye abandi mu majwi y'abatora akorerwa kuri terefone ni Uwase Ndahiro Liliane ufite amajwi 23,902 mu gihe umukobwa uri ku mwanya wa 20 ari Dushimimana Lydia ufite amajwi 1,079. Umukobwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2018 azatorwa hashingiwe ku buranga, ubwenge n'umuco.

REBA AMAFOTO AGUHA ISURA Y'UKO BABAYEHO MU MWIHERERO

No automatic alt text available.

Uko abahatanira Miss Rwanda 2018 bakurikirana mu majwi

Image may contain: one or more people, people standing, sky, house, tree and outdoorImage may contain: 4 people, people standingImage may contain: 3 people, outdoor

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi


Hano bari basuwe n'abakobwa b'ikipe y'igihugu y'amagare

Hano bari basuye umuterankunga mukuru w'irushanwa rya Miss Rwanda

UBWO BARI BASUWE NA MINISITIRI W'URUBYIRUKO

Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi ubwo yaganirizaga aba bakobwa


Nyuma y'ibiganiro basangiye amafunguro

UBWO BARI BASUWE NA HON BAMPORIKI

Image may contain: 9 people, people standing and indoorImage may contain: 2 people, people standingImage may contain: 6 people, people smiling, people standing and indoor

Basuwe na Hon Bamporiki Edouard, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itorero ry'igihugu

ABAHATANIRA MISS RWANDA 2018 BAHERUTSE GUKORA AMAHANO

nokia-623939_1280Miss Rwanda 2018

Abahatanira Miss Rwanda bakamiye mu kadobo k'isabune ibintu bitabaho mu muco nyarwanda,... nyuma yaho abategura iri rushanwa baje kwisegura

UKO BYARI BIMEZE MU IJORO RYA ST VALENTIN

Miss Rwanda 2018

Bose uko ari 20 bafatanyije gukata umutsima

Miss Rwanda 2018

Mu gusoza ibirori kuri St Valentin basangiye amafunguro

Mu gihe cy'amasomo

UBWO ABAHATANIRA MISS RWANDA BARI BAGIYE KWA MUGANGA 

Baganirizwa n'abaganga bakora mu bitaro by'i Nyamata

Hano bari mu kiganiro mpaka

Bakora ibiganiro mpaka ku ngingo zitandukanye

Mu gihe cyo gufata amafunguro

Nyampinga uzatorwa ni ufite uburanga, ubwenge n'umuco

BAFATA UMWANYA BAGAKORA SIPORO

Mu masaha ya mu gitondo bakora siporo

Za mpanga zahuriye mu mwiherero zigira urukumbuzi zivanze n'amarira

Belise yagize urukumbuzi rwinshi rumutera kujya gusura impanga ye Belinda

Bagenzi ba Belinda bahise bahagarika siporo bamuha umwanya n'impanga ye

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Bavuye i Nyamata baza i Kigali kuri Stade Amahoro kureba imbonankubone umukino wa Rayon Sports na LLBS4A

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Kuri Stade Amahoro ubwo bafanaga APR FC yahuye na Anse Reunion

Miss Rwanda 2018

Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

AMAFOTO: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalimba6 years ago
    Sha reka ndeke kubishinga njye kwishakira ubugari n'inyanya byo kurarira.
  • Hakiziman Kevin6 years ago
    Ndasaba Abazaba bahagarariye i Rushanwa kuzakoresha ukuri.dore ko bavugwa buri munsi kubogama
  • Paul6 years ago
    Mugire inama umutoniwase Paula areke gusenya izabandi Abe nyampinga ubereye urwanda areke kwandikirana nabagabo babandi
  • ALEXIS5 years ago
    BA NYAMPINGA BACUBOSENIBEZAPE!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND