Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki hagatorwa Miss Rwanda 2018 uzasimbura Miss Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017. Kuri ubu abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bari i Nyamata mu mwiherero bazavamo nyuma y'iminsi 14.
Kuva bageze i Nyamata aho bari gukorera umwiherero, kugeza ubu abakobwa 20 bashakishwamo Miss Rwanda 2018 bamaze gukora ibikorwa bitandukanye nk'uko tugiye kubibereka mu mafoto. Buri mu gitondo aba bakobwa bakora imyitozo ngororamubiri. Bakoze kandi ibiganiro mpaka ndetse banahawe umwanya wo kugaragaza impano buri umwe afite.
Mu minsi ishize bagiye kwipimisha mu bitaro by'i Nyamata, basuzumwa n'inzobere z'abaganga baho mu rwego rwo kugira ngo herebwe uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu minsi ishize basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018
Twabibutsa ko Nyampinga w’u Rwanda 2018 azatorerwa mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre aho kwinjira bizaba ari 5.000Frw ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari 10000frw mu gihe abantu icumi bazaba bishyize hamwe bazahabwa ameza ya 5.00.000Frw. Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018 azahabwa imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse azajya ahembwa ibihumbi 800 (800.000Frw) ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe azamarana ikamba.
Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 ni; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.
Gutora umukobwa buri wese ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 birakomeje, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru umukobwa uyoboye abandi mu majwi y'abatora akorerwa kuri terefone ni Uwase Ndahiro Liliane ufite amajwi 23,902 mu gihe umukobwa uri ku mwanya wa 20 ari Dushimimana Lydia ufite amajwi 1,079. Umukobwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2018 azatorwa hashingiwe ku buranga, ubwenge n'umuco.
REBA AMAFOTO AGUHA ISURA Y'UKO BABAYEHO MU MWIHERERO
Uko abahatanira Miss Rwanda 2018 bakurikirana mu majwi
Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
Hano bari basuwe n'abakobwa b'ikipe y'igihugu y'amagare
Hano bari basuye umuterankunga mukuru w'irushanwa rya Miss Rwanda
UBWO BARI BASUWE NA MINISITIRI W'URUBYIRUKO
Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi ubwo yaganirizaga aba bakobwa
Nyuma y'ibiganiro basangiye amafunguro
UBWO BARI BASUWE NA HON BAMPORIKI
Basuwe na Hon Bamporiki Edouard, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe itorero ry'igihugu
ABAHATANIRA MISS RWANDA 2018 BAHERUTSE GUKORA AMAHANO
Abahatanira Miss Rwanda bakamiye mu kadobo k'isabune ibintu bitabaho mu muco nyarwanda,... nyuma yaho abategura iri rushanwa baje kwisegura
UKO BYARI BIMEZE MU IJORO RYA ST VALENTIN
Bose uko ari 20 bafatanyije gukata umutsima
Mu gusoza ibirori kuri St Valentin basangiye amafunguro
Mu gihe cy'amasomo
UBWO ABAHATANIRA MISS RWANDA BARI BAGIYE KWA MUGANGA
Baganirizwa n'abaganga bakora mu bitaro by'i Nyamata
Hano bari mu kiganiro mpaka
Bakora ibiganiro mpaka ku ngingo zitandukanye
Mu gihe cyo gufata amafunguro
Nyampinga uzatorwa ni ufite uburanga, ubwenge n'umuco
BAFATA UMWANYA BAGAKORA SIPORO
Mu masaha ya mu gitondo bakora siporo
Za mpanga zahuriye mu mwiherero zigira urukumbuzi zivanze n'amarira
Belise yagize urukumbuzi rwinshi rumutera kujya gusura impanga ye Belinda
Bagenzi ba Belinda bahise bahagarika siporo bamuha umwanya n'impanga ye
Bavuye i Nyamata baza i Kigali kuri Stade Amahoro kureba imbonankubone umukino wa Rayon Sports na LLBS4A
Kuri Stade Amahoro ubwo bafanaga APR FC yahuye na Anse Reunion
Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018
AMAFOTO: Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO