RFL
Kigali

MU MAFOTO 200: Ihere ijisho uko byari bimeze mu birori Iradukunda Liliane yatorewemo kuba Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2018 8:28
3


Tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 usimbura Miss Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017.Iri kamba ryaje kwegukanwa na Iradukunda Liliane w'imyaka 18 y'amavuko.



Ibi birori byatinze gutangira dore ko byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi n'ebyiri, gusa uwari Mc ariwe Friday James yageze kuri stage Saa mbiri na 35, abanza kwerekana abagize akanama nkemurampaka, abo akaba ari Teddy Kaberuka, Miss Mutesi Jolly, Sandrine Isheja, Rwabigwi Gilbert na Sonia Rolland wabaye Miss France mu mwaka w'2000.

Mu masaha y'ijoro ahagana isaa Tanu na 30 (11: 30 pm) ni bwo hatangajwe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 uwo akaba ari Iradukunda Liliane w'imyaka 18 y'amavuko akaba areshya na 1.70 cm. Miss Iradukunda Liliane yinjiye muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, biza kurangira yegukanye ikamba.

Iradukunda Liliane yatorewe kuba Miss Rwanda 2018 asimbura Iradukunda Liliane

Usibye kuba Iradukunda Liliane yatwaye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yanahawe ikamba rya Miss Photogenic ni ukuvuga Nyampinga uberwa n'amafoto. Abandi bakobwa batsindiye amakamba muri Miss Rwanda 2018 ni Uwase Ndahiro Liliane wabaye Miss Congeniality, Mutoniwase Anastasie umwe wagiye mu mwiherero ateze moto akaba yabaye Miss Popularity ni ukuvuga Nyampinga ukunzwe na rubanda, Dushimimana Lydia wabaye Miss Heritage, Irebe Natacha wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda na Shanitah Umunyana wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda. 

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane hamwe n'ibisonga bye

Abakobwa 5 babashije gukomeza muri Miss Rwanda 2018 ari nabo batowemo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018, ni: Iradukunda Liliane (7), Ishimwe Noriella (22), Umunyana Shanitah (1), Dushimimana Lydia (23) na Irebe Natacha Ursule (21). Nyuma yo gutwara ikamba, ababyeyi ba Iradukunda Liliane batangaje ko Imana ibasekeje nkuko yasekeje Sarah. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize Iradukunda Liliane yatangaje ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 azaharanira guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho azibanda ku gusura ndetse no gusigasira ahantu nyaburanga mu gihugu.

Iradukunda Liliane yatunguwe no kuba Miss Rwanda 2018

Umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda 2018 ari we Iradukunda Liliane yahawe imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse azajya ahembwa ibihumbi 800 (800.000Frw) by'amanyarwanda ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe azamarana ikamba. Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba igikorwa ngarukamwaka aho buri mwaka mu gihe nk'iki hatorwa umukobwa uhiga abandi Uburanga, Ubwenge n'Umuco, irushanwa rikabera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali. Ikamba ry'uyu mwaka wa 2018 ryegukanywe na Iradukunda Liliane mu birori tugiye kubereka mu buryo bw'amafoto utasanga ahandi. 

MU MAFOTO KURIKIRA UKO BYARI BIMEZE MU GUTORA MISS RWANDA 2018


Uyu musore yari ashyigikiye bikomeye Iradukunda Liliane

N'abazungu bari bahari mu gutora Miss Rwanda 2018

Arasuzuma niba iyi tike atari impimbano

Ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre


Irebe Natacha imbere y'akanama nkemurampaka

Yvan Buravan yaririmbye agaragiwe n'abahatanira ikamba

Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

Imodoka yahawe Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Sonia Rolland Miss France 2000 yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka

Kalimpinya na Fanique

Umunyana Shanitah yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018

Irebe Natacha yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2018


Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane hamwe n'ibisonga bye bibiri

Iradukunda Liliane yagize ibyishimo bivanze n'amarira


Iradukunda Liliane yarize amarira aratemba


Iradukunda Liliane ni we Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 mu kiganiro n'abanyamakuru

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zouzou6 years ago
    rwose ndashimira akanama nkemurampaka mwakoze akazi kanyu neza ubundi Maik iyo bamukuramo kera ,rwose mwakoze
  • Nsengiyumva serge6 years ago
    Kuva amarushanwa ya miss yatangira gukurikirwa na benshi iyi twabonye ya 2018 niyo yarangiye hishimiwe ukuri kwaranze abagize Akanama nkempurampaka. Nimwitabire business isaba igishoro gito(16$) ya iraisers international.0738695360 niyo whatsapp nkoresha.
  • KOBRA5 years ago
    AYAMAFRANGA NIMODOKA BISHORWA MURUYUMUKINO WUZUYE UBUSAMBO YAKABAYE YUBAKISHWA AMASHURI Cg IMIHANDA NAHO IBI NIMIKINO YABABANA





Inyarwanda BACKGROUND