RFL
Kigali

Mu kwizihiza umunsi w’abagore, Mbabazi Yvette yateguye igikorwa cyo gukundisha abagore gutega igitambaro nk’umurimbo wa kinyafurika-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/03/2018 11:51
2


Ku itariki 08 Werurwe buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Mu gihe hari abagore batega igitambaro kuko mu mutwe hasa nabi, bihuta cyangwa kubera imyemerere, Mbabazi Yvette we ashaka kugaragariza abagore n’abakobwa ko igitambaro cyo mu mutwe gishobora kuba umurimbo ugereranywa n’ikamba ry’umunyafurikakazi.



Mbabazi Yvette ni umwali urangije kaminuza mu bijyanye na Network and Communication Systems ariko akaba atarahise abona akandi kazi, bityo ahitamo gutangiza brand yise ‘ICYEZA’ ukaba ari umushinga yatekereje agamije gukundisha abantu igitambaro cyo mu mutwe nk’umurimbo wa cyamikazi.

Iyi brand igamije kongerera agaciro igitambaro cyo mu mutwe Yvette azayishyira ku mugaragaro tariki 10/03/2018 kuri Impact Hub mu Kiyovu guhera saa cyenda z’amanywa. Avuga ko iki gikorwa yifuzaga ko kiba ku munsi nyirizina w’abagore ariko yacyimuriye muri weekend kugira ngo hatazagira ucikanwa ari mu kazi cyangwa ibindi biherana abantu mu minsi y’imibyizi.

Mbabazi Yvette

Yvette avuga ko igitambaro cyo mu mutwe kuri we ari nk’ikamba buri mugore n’umukobwa wese yagakwiye guterwa ishema no kwambara ngo kuko umugore wese n’umukobwa wese ari umwamikazi. Mu magambo y’icyongereza insanganyamatsiko y’umunsi azashyirira ku mugaragaro ye brand ‘ICYEZA’, yagize ati “BECAUSE EVERY WOMAN IS A QUEEN & QUEENS WEAR CROWNS”

Abazitabira iki gikorwa bazasabana, bige gutega igitambaro ndetse banahabwe igitambaro cyo gutahana. Yvette kandi azaba ari kumwe na mugenzi we witwa Gloria uzaba ufite ibindi bijyanye n’ubwiza (makeup). Yvette avuga ko uretse gutega ibitambaro, uzaba ari umwanya mwiza w’abagore n’abakobwa batandukanye guhura bakamenyana bakaba banaganira indi mishanga yarushaho kubahuza no kubateza imbere.

Mbabazi Yvette

Yvette yifuza ko igitambaro cyo mu mutwe waba umwambaro wiyubashye aho kuba icyo guhisha umwanda

Yvette kandi yagiriye inama abagore n’abakobwa bafite impano zitandukanye bashobora kubayaza umusaruro ariko baka bitinya, avuga ko ibintu byose umuntu abitangira gahoro gahoro nyamara bikazamugeza ahantu kure, icya ngombwa kikaba kwitinyuka.

Dore ikiganiro kirambuye Yvette yagiranye na INYARWANDA:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ninde wamubeshyeko ari icyo guhisha umwanda?cyore hahhh niba we ariko abikora siko abandi babikora.igitambaro tucyambara kuko dushaka kurimba nta gashya azanye rwose ntabyitake.nta muntu ujya utega igitambaro atya ngo arahisha umwanda ahubwo aba arimba
  • Mignone6 years ago
    Mu mpamvu avuze, ntaguhisha umwanda nabonyemo ariko





Inyarwanda BACKGROUND