RFL
Kigali

Uganda ihagarariwe n’umunyarwandakazi mu irushanwa ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika–Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2016 12:27
8


Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2016 muri Afurika hatangiye irushanwa ryo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Kaneza Lynka Amanda, mu gihe abaturanyi bo muri Uganda bo bahagarariwe n’umunyarwandakazi Mutoni Orbinah.



Inyarwanda.com ikimenya aya makuru ko uyu mukobwa uhagarariye Uganda ari umunyarwandakazi yifuje kumumenyaho byinshi maze turamwegera tugirana ikiganiro gito. Uyu mukobwa uhagarariye Uganda yatangiye yivuga amazina agira ati “Nitwa Mutoni Orbinah navutse mu 1994, ndi umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Uganda kuko niho niga nanatuye ndetse nkorera.”

mutonimutoni

Mutoni Robinah uhagarariye Uganda mu marushanwa yo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburanga muri Afurika

Mutoni Orbinah ubusanzwe ari umunyamakuru kuri Televiziyo ya Spark Tv akaba yiga mu ishuri rya Umcat school of Journalism aho yiga itangazamakuru. Mu kiganiro na Inyarwanda, yadutangarije ko ari umunyarwandakazi kandi akaba atewe ishema no kuba ari umunyarwandakazi nubwo ahagarariye igihugu cya Uganda bikaba bidakuraho kuba ari umunyarwandakazi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA MUTONI ROBINAH MURI AYA MARUSHANWA

Mutoni Orbinah yabwiye Inyarwanda ko avuka ku babyeyi babiri barimo papa we w’umunyarwanda ndetse na nyina w’umugandekazi bityo ngo nta kibazo yagira igihe cyose yaba ahagarariye Uganda ariko akazirikana ko ari umunyarwandakazi. Ati” N'ikimenyimenyi ubu ndahamya ko nzi ikinyarwanda kinshi mu rwego rwo kugumana ururimi rw’iwacu ku ivuko.”

mutonimutoni

Mutoni Robinah atewe ishema no kuba umunyarwandakazi uhagarariye Uganda muri aya marushanwa

Mutoni Robinah uri mu marushanwa y’abahatanira ikamba ry’uhiga abandi uburanga muri Afurika yatangaje ko yiteguye neza guhagararira Uganda muri aya marushanwa ariko yumva bimuteye ishema kuba ari umunyarwandakazi ari naho yahereye asaba abanyarwanda kumushyigikira kabone nubwo adahagarariye iki gihugu ariko ari umwana wacyo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline7 years ago
    namwe muhagarariwe nuburundi ntimukirate
  • 7 years ago
    Izi ndaya muba muzitubwiramo ibiki
  • bcool7 years ago
    U Rwanda ruhagarariwe n'Umurundikazi, Uganda igahagararirwa n'umunyarwandakazi? haha... wabona na Sudan ihagarariwe n'umugandekazi noneho? Birasekeje!
  • niyonsaba fabien7 years ago
    ni byiza tumwifurije guterimbere
  • le7 years ago
    hhhhhhh mbega mwebwe muransetsa kbsa muvuga nabi
  • allan7 years ago
    Ark abanyarwanda mwari bonye uburi muntu wese nu munyarwanda muza fungako na trump aru munyarwanda
  • Anonymous7 years ago
    Abaye umunyarwanda ate c kandi, kandi ahagarariye Ubugande. twishyira imbere tugakabya p
  • Sam7 years ago
    Ntimukagire ishyari ry,ubusa banyarwnda,kuki bavuga ibyiza n,abeza b,u Rwanda mukarakara? Noneho muzashake ikindi gihugu muzajya guturamo. Ibyo ntibidukwiriye.





Inyarwanda BACKGROUND