RFL
Kigali

Mu gitaramo kinogeye ijisho, Itorero Intayoberana ryerekanye ubushongore bwaryo - Amafoto & Video

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:24/12/2015 8:34
9

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2015, Itorero Ndangamuco “INTAYOBERANA” ryakoze igitaramo kinoneye ijisho, iri torero rikaba ryashimangiye ubushongore n’ubukaka mu kwimakaza umuco nyarwanda bahereye mu bakiri bato, mu mbyino, indirimbo n’udukino tugaragaza ishusho y’umuco gakondo.

Ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba, nibwo iri torero ndangamuco ryatangiye gutaramira abari bitabiriye igitaramo cyabo muri Hoteli Serena yo mu mujyi wa Kigali, habanza guseruka abana bato cyane batangaje bakanashimisha imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo. Ubuhanga bwagaragajwe n’aba bana mu gukina imikino ndangamuco, mu kubyina imbyino gakondo no kuririmba indirimbo z’umuco bikaba byashimishije cyane ababyeyi n’abandi benshi bari bitabiriye iki gitaramo.

Urubyiniro rwabereyeho igitaramo mbere y'uko rufungurwa ngo abitabiriye igitaramo bagezweho ibyo bari bahishiwe

Uruhimbi rwabereyeho igitaramo mbere y'uko rufungurwa ngo abitabiriye igitaramo bagezweho ibyo bari bahishiwe

Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi bari mu ngeri zitandukanye

Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi bari mu ngeri zitandukanye

Uyu yarebanaga ubwuzu imitegurire y'igitaramo, ategereje kwihera amaso ibikurikiraho

Uyu yarebanaga ubwuzu imitegurire y'igitaramo, ategereje kwihera amaso ibikurikiraho

Hari abari bambaye ingofero zijyanye n'umunsi mukuru wa Noheli

Hari abari bambaye ingofero zijyanye n'umunsi mukuru wa Noheli

Abana bato batangiye bakora imyiyerekano imbere y'abari bitabiriye igitaramo

Abana bato batangiye bakora imyiyerekano imbere y'abari bitabiriye igitaramo

Aline Sangwa; umuyobozi akaba n'umutoza w'itorero Intayoberana, yabanje kwizeza abantu ko bagiye kuryoherwa

Aline Sangwa; umuyobozi akaba n'umutoza w'itorero Intayoberana, yabanje kwizeza abantu ko bagiye kuryoherwa

Muri iki gitaramo cyari cyiswe “Umwana ni nk’undi, umwana ni umutware”, Itorero Intayoberana ryagaragarije abanyarwanda ko hari icyizere gihagije cy’uko umuco gakondo utazigera ucika, kuko bafite abakiri bato muri iri torero bazakurana indangagaciro z’abanyarwanda bakanagira uruhare mu kwimakaza umuco nyarwanda bifashishije ubuhanga bafite mu kubyina, kuririmba no kugaragaza umuco nyarwanda mu nzira zinyuranye.

Uyu yaserutse ku rubyiniro avuza umwirongi

Uyu yaserutse ku rubyiniro avuza umwirongi

Uyu nawe yagaragaje ubuhanga mu gucuranga umuduri abantu baranyurwa

Uyu nawe yagaragaje ubuhanga mu gucuranga umuduri abantu baranyurwa

Uko byagendaga bikurikirana, niko byagendaga birushaho no kuryoha

Uko byagendaga bikurikirana, niko byagendaga birushaho no kuryoha

Muri iki gitaramo, ababyeyi bakanguriwe gukundisha abana umuco wabo no kubatoza indangagaciro z’Abanyarwanda, bihanangiriza ababyeyi baraga abana babo ishavu n’agahinda biturutse ku ntonganya n’amahane biba mu ngo, ahubwo babasaba kuzajya bibuka kubabera urugero kandi bakanibuka ko iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ridakwiye gutuma umuco gakondo wibagirana.

intayoberana

intayoberana

Abanyarwandakazi b'abahanga mu kubyina imbyino gakondo bahacanye umucyo

Aba bana batangaje abantu kubera ubuhanga bifitemo mu mikino n'imbyino ndangamuco

Aba bana batangaje abantu kubera ubuhanga bifitemo mu mikino n'imbyino ndangamuco

Mu kugaragaza uburyo abana batozwa umuco nabi bitewe n'ababyeyi, herekanywe uburyo ubusinzi bubigiramo uruhare

Mu kugaragaza uburyo abana batozwa umuco nabi bitewe n'ababyeyi, herekanywe uburyo ubusinzi bubigiramo uruhare

Intayoberana zagororaga umubyimba zinerekana ibiranga umuco nyarwanda

Intayoberana zagororaga umubyimba zinerekana ibiranga umuco nyarwanda

Iki gitaramo cyari kitabiriwe mu buryo bugaragara, cyarimo n’abahanzi nyarwanda batandukanye nka Butera Knowless, Aline Gahongayire, Mani Martin n’abandi banyacyubahiro mu nzego zinyuranye bashimye cyane imigendekere y’iki gitaramo. Iki gitaramo cyasojwe ahagana ku isaha ya saa yine, kirangira abari bakitabiriye bose bigaragara ko bifuzaga gukomeza kwirebera no gukurikira ibikorwa by’iri torero.

Ubuhanga aba bana bo mu itorero Intayoberana bafite, butanga icyizere ko ejo hazaza h'u Rwanda ari heza

Ubuhanga aba bana bo mu itorero Intayoberana bafite, butanga icyizere ko ejo hazaza h'u Rwanda ari heza

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Abakobwa b'iri torero babyinnye imbyino zitandukanye zigaruka ku muco gakondo

Abakobwa b'iri torero babyinnye imbyino zitandukanye zigaruka ku muco gakondo

Kuba Itorero Intayoberana rimaze igihe kitarenze umwaka umwe n’igice ariko rikaba rigaragaza ibikorwa n’ubushobozi buhambaye, byashingiweho n’abantu batandukanye muri iki gitaramo barimo na ba nyirubwite, bemeza ko ahazaza h’iri torero hashimishije kandi ko rizakomeza kuva isoko ivomwamo ibyiza by’umuco nyarwanda.

Butera Knowless muri iki gitaramo cy'itorero Intayoberana

Butera Knowless muri iki gitaramo cy'itorero Intayoberana

Umuhanzi Mani Martin nawe yanze gucikwa n'iki gitaramo ndangamuco

Umuhanzi Mani Martin nawe yanze gucikwa n'iki gitaramo ndangamuco

Knowless yari yicaranye na Aline Gahongayire

Knowless yari yicaranye na Aline Gahongayire 

NIbagwire Dida, umwe mu nshuti z'umuco nyarwanda cyane, akaba ari n'umujyanama wa Mani Martin

Nibagwire Dida, umwe mu nshuti z'umuco nyarwanda cyane, akaba ari n'umujyanama wa Mani Martin

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Cyari igitaramo kiryoheye amatwi n'amaso, hagaragajwe imbyino gakondo zo mu bice bitandukanye by'igihugu

 intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu b'ingeri zose, n'abana bato barebaga bagenzi babo uburyo babyina bakizihirwa 

Ndayizeye Emmanuel; umuyobozi wungirije w'Itorero Intayoberana, aha yagaragazaga ibyishimo yatewe n'uko igitaramo cyabo kitabiriwe

Ndayizeye Emmanuel; umuyobozi wungirije w'Itorero Intayoberana, aha yagaragazaga ibyishimo yatewe n'uko igitaramo cyabo kitabiriwe

Sangwa Aline; umuyobozi mukuru w'iri torero nawe yashimiye ababafashije ngo igitaramo kigende neza

Sangwa Aline; umuyobozi mukuru w'iri torero nawe yashimiye ababafashije ngo igitaramo kigende neza

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BYIFASHE:

PHOTOS: JEAN LUC/ AFRIFAME PICTURES

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvan8 years ago
    ndabona i ibicika
  • muzungu 8 years ago
    avec tatu kumaboko ukabivanga numuco kbisa
  • Muhire prince8 years ago
    Good ariko mujye mugabanya macquillage c'est pas rwandaise
  • 8 years ago
    imana ihabwe icybahiro kuko yatubaye hafi amen muzungu wee winsetsa tatu igutwayr iki kuki we wowe utagenda ufite amasunzu niba ukurikirana umuco cg ngo wambare ukenyeye cg wambare uruhu ndumva ibyo ataribyo byarimo bibi ahubwo sinzi impamvu uvuga gutyo umeze nkababandi bashakira impamvu aho zitariii Reba ibizima naho gushakira impamvu ahozitari byaba bifite ikibyihishe inyuma makiyaje rero burya gusaneza bigaragara neza kuko ntiwajya imbere yabantu udasa neza burya usa neza agaragara neza murakoze iyaba wavugaga kobabyinnye nabi Wenda ariko imiterere yumuntu nimitakire yumubiriwe sicyokibazo
  • ndayizeye8 years ago
    dushimiye abitabiri igitaramo cyacu imana ibahe umugisha nukuri naho abashakira amakosa aho Atari ntawamenya ikibyishishe inyuma
  • Nina8 years ago
    Woooow it was so perfect sinarinziko intayoberana culture troupe mwabyina kuriya mugategura igitaramo kimeze kuriya kumwaka umwe nigice mukabikora kuriya byari byiza kuri twese mwaradususurukije turishima mukwiye award muri 2015 nkabakoze igitaramo cyiza kurusha abandiii bose mukomereze ahoo turabemera
  • ferronier8 years ago
    Mwakoze kutunezeza pe ndavuga banyirigukora iyinkuru
  • mbera amir8 years ago
    byari byiza cyane pe keep it up guys byose birashoboka ntimucike intege. naho failure yo ntayo twabonye pe. perfect and professional!!!!
  • Mbabazi 8 years ago
    Hhhhh, Magnifique vraiment!!! Courage cyane kd mwadukoreye ibintu byiza en tout cas, @Ndayize nyibwirira umuntu ashaka kwinjira muri troupe yanyu bisaba iki? Yanyu he?

Inyarwanda BACKGROUND