Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2015, Itorero Ndangamuco “INTAYOBERANA” ryakoze igitaramo kinoneye ijisho, iri torero rikaba ryashimangiye ubushongore n’ubukaka mu kwimakaza umuco nyarwanda bahereye mu bakiri bato, mu mbyino, indirimbo n’udukino tugaragaza ishusho y’umuco gakondo.
Ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba, nibwo iri torero ndangamuco ryatangiye gutaramira abari bitabiriye igitaramo cyabo muri Hoteli Serena yo mu mujyi wa Kigali, habanza guseruka abana bato cyane batangaje bakanashimisha imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo. Ubuhanga bwagaragajwe n’aba bana mu gukina imikino ndangamuco, mu kubyina imbyino gakondo no kuririmba indirimbo z’umuco bikaba byashimishije cyane ababyeyi n’abandi benshi bari bitabiriye iki gitaramo.
Uruhimbi rwabereyeho igitaramo mbere y'uko rufungurwa ngo abitabiriye igitaramo bagezweho ibyo bari bahishiwe
Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi bari mu ngeri zitandukanye
Uyu yarebanaga ubwuzu imitegurire y'igitaramo, ategereje kwihera amaso ibikurikiraho
Hari abari bambaye ingofero zijyanye n'umunsi mukuru wa Noheli
Abana bato batangiye bakora imyiyerekano imbere y'abari bitabiriye igitaramo
Aline Sangwa; umuyobozi akaba n'umutoza w'itorero Intayoberana, yabanje kwizeza abantu ko bagiye kuryoherwa
Muri iki gitaramo cyari cyiswe “Umwana ni nk’undi, umwana ni umutware”, Itorero Intayoberana ryagaragarije abanyarwanda ko hari icyizere gihagije cy’uko umuco gakondo utazigera ucika, kuko bafite abakiri bato muri iri torero bazakurana indangagaciro z’abanyarwanda bakanagira uruhare mu kwimakaza umuco nyarwanda bifashishije ubuhanga bafite mu kubyina, kuririmba no kugaragaza umuco nyarwanda mu nzira zinyuranye.
Uyu yaserutse ku rubyiniro avuza umwirongi
Uyu nawe yagaragaje ubuhanga mu gucuranga umuduri abantu baranyurwa
Uko byagendaga bikurikirana, niko byagendaga birushaho no kuryoha
Muri iki gitaramo, ababyeyi bakanguriwe gukundisha abana umuco wabo no kubatoza indangagaciro z’Abanyarwanda, bihanangiriza ababyeyi baraga abana babo ishavu n’agahinda biturutse ku ntonganya n’amahane biba mu ngo, ahubwo babasaba kuzajya bibuka kubabera urugero kandi bakanibuka ko iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ridakwiye gutuma umuco gakondo wibagirana.
Abanyarwandakazi b'abahanga mu kubyina imbyino gakondo bahacanye umucyo
Aba bana batangaje abantu kubera ubuhanga bifitemo mu mikino n'imbyino ndangamuco
Mu kugaragaza uburyo abana batozwa umuco nabi bitewe n'ababyeyi, herekanywe uburyo ubusinzi bubigiramo uruhare
Intayoberana zagororaga umubyimba zinerekana ibiranga umuco nyarwanda
Iki gitaramo cyari kitabiriwe mu buryo bugaragara, cyarimo n’abahanzi nyarwanda batandukanye nka Butera Knowless, Aline Gahongayire, Mani Martin n’abandi banyacyubahiro mu nzego zinyuranye bashimye cyane imigendekere y’iki gitaramo. Iki gitaramo cyasojwe ahagana ku isaha ya saa yine, kirangira abari bakitabiriye bose bigaragara ko bifuzaga gukomeza kwirebera no gukurikira ibikorwa by’iri torero.
Ubuhanga aba bana bo mu itorero Intayoberana bafite, butanga icyizere ko ejo hazaza h'u Rwanda ari heza
Abakobwa b'iri torero babyinnye imbyino zitandukanye zigaruka ku muco gakondo
Kuba Itorero Intayoberana rimaze igihe kitarenze umwaka umwe n’igice ariko rikaba rigaragaza ibikorwa n’ubushobozi buhambaye, byashingiweho n’abantu batandukanye muri iki gitaramo barimo na ba nyirubwite, bemeza ko ahazaza h’iri torero hashimishije kandi ko rizakomeza kuva isoko ivomwamo ibyiza by’umuco nyarwanda.
Butera Knowless muri iki gitaramo cy'itorero Intayoberana
Umuhanzi Mani Martin nawe yanze gucikwa n'iki gitaramo ndangamuco
Knowless yari yicaranye na Aline Gahongayire
Nibagwire Dida, umwe mu nshuti z'umuco nyarwanda cyane, akaba ari n'umujyanama wa Mani Martin
Cyari igitaramo kiryoheye amatwi n'amaso, hagaragajwe imbyino gakondo zo mu bice bitandukanye by'igihugu
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu b'ingeri zose, n'abana bato barebaga bagenzi babo uburyo babyina bakizihirwa
Ndayizeye Emmanuel; umuyobozi wungirije w'Itorero Intayoberana, aha yagaragazaga ibyishimo yatewe n'uko igitaramo cyabo kitabiriwe
Sangwa Aline; umuyobozi mukuru w'iri torero nawe yashimiye ababafashije ngo igitaramo kigende neza
REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BYIFASHE:
PHOTOS: JEAN LUC/ AFRIFAME PICTURES
TANGA IGITECYEREZO