RFL
Kigali

UTB (RTUC) bagiye gutora Nyampinga uzasimbura Elisabeth umazeho imyaka 4

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2016 13:56
1


Mu ishuri rikuru rya UTB ryahoze ryitwa RTUC bagiye gutora Nyampinga ndetse na Rdasumbwa nyuma y'imyaka ine. Nyampinga uzatorwa azasimbura Miss Elisabeth Ibyishaka wari umaranye imyaka hafi ine iri kamba.



Usibye Nyampinga ugiye gutorwa, muri iri shuri rikuru hazatorwa na Rudasumbwa,umusore uhiga abandi mu gikundiro. Iri shuri rya UTB rifite amashami abiri ariyo ishami rya Kigali na Rubavu.

Nkuko twabitangarijwe na Bwana Mukubu Jordan umuyobozi wa Mind Africa Group, kompanyi yatsindiye isoko ryo gutegura iki gikorwa, ngo iri rushanwa rigiye gukorwa mu bitaramo bitatu bikomeye bizatanga Nyampinga na Rudasumbwa w’iyi kaminuza.

Mukubu Jordan umuyobozi wa Mind Africa Goup iri gutegura ibi bikorwa yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com bagiye gukora ibitaramo bitatu ku ikubitiro bakaba bazakorera igitaramo mu karere ka Rubavu aho bagomba gutoranya abakobwa 5 n’abahungu 5 bazahagararira abiga muri UTB ishami rya Rubavu.

Iki gikorwa giteganyijwe tariki 10 Nyakanga 2016 akaba aribwo hateganyijwe amajonjora yo muri UTB ishami rya Rubavu. Abamaze kwiyandikisha bose hamwe ni 28 harimo abahungu 19 n’abakobwa 9. Abo bose bazavamo icumi, ni ukuvuga abahungu batanu nabakobwa batanu aribo bazajya guhatana k'umunsi wa nyuma.

Nyuma y’iki gitaramo hakazaba andi majonjora azabera mu mujyi wa Kigali aho abakobwa ndetse n'abahungu biyandikishije bazakurwamo abahungu batanu n’abakobwa batanu mu gitaramo naho giteganyijwe kubera muri Hilltop Hotel, ku itariki 17 Nyakanga 2016.

miss rtucMu mwaka wa 2012 nibwo muri RTUC baherukaga gutora Nyampinga w'iri shuri

Igitaramo cya nyuma cyizatanga nyampinga wa UTB giteganyijwe ku itariki 06 Kanama 2016, nyuma y’iminsi itatu abakobwa n’abahungu bazahabwa y’umwiherero uzabera muri Hilltop Hotel naho ibirori byo gutora nyampnga bibere muri Lemigo Hotel mu mujyi wa Kigali.

Ibi birori byose bikaba bizitabirwa n’abahanzi bazajya baba bambariye gushimisha abantu bazaba bitabiriye ibi bitaramo na cyane ko abateguye ibi birori bo bagatangaza ko bashishikajwe no kuzamura impano z’abanyeshuri bahize cyangwa bahiga ndetse n'abandi bahanzi bazwi ku rwego rw’igihugu bazabafasha gushimisha abantu.

Ku kibazo cy’icyatumye iyi myaka yose ihita, Mukubu Jordan watsindiye isoko ryo gutegura ibi bikorwa yatubwiye ko nta byinshi yabivugaho uretse ubuyobozi bw’iyi kaminuza. Ati "Abayobozi nibo bonyine bafite icyo babivugaho, njye se ubu nabivugaho iki koko? Sinjye wari usanzwe mbitegura, ariko buriya hari impamvu zabiteye kuko ntakabura imvano. Wenda mwazabaza abayobozi b’iri shuri.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirakiza Kizito7 years ago
    Ndamushigikiye Byahatari!





Inyarwanda BACKGROUND