RFL
Kigali

Mu bintu 4 Mutesi Jolly ahamya ko azakora abaye Miss Rwanda 2016 harimo no kurwanya uburaya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2016 8:35
4


Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa 25 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016. Uyu avuga ko akomoka k’Umwami Kigeli wa IV Rwabugiri umwe mu bami bayoboye u Rwanda. Mu irushanwa Miss Rwanda 2016, uyu mukobwa ahagarariye intara y’Uburengerazuba.



Tariki ya 10 Mutarama 2016 mu Karere ka Rubavu mu muhango wo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’u Burengerazuba, Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ni umwe muri 3 batoranyijwe ndetse aza kubarusha amanota.

Mutesi Jolly(hagati) ni umwe muri 3 bahagarariye Intara y'Uburengerazuba

Mutesi Jolly afite umwihariko wo kuba yaravuze ko akomoka ku Mwami Kigeli wa IV Rwabugiri, aca agahigo ko kuba ariwe mukobwa rukumbi wavuze ko akomoka ku Mwami, mu bamaze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuva ryatangira.

Ubwo yavugaga ibisekuruza bye, Miss Mutesi Jolly yagize ati:“Nitwa Mutesiwase Jolly Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Ndima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.”

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mutesi Joly ufite icyizere cyinshi cyo kuzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2016, abajijwe ibintu ateganya kuzakora aramutse atwaye iryo kamba agasimbura Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, mu bintu bine  yadutangarije harimo kuzafatanya n’abanyarwanda bakarwanya uburaya. Uburaya akaba ari ingeso y’ubusambanyi yugarije cyane urubyiruko.

Gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, gufatanya n’abanyarwanda kurwanya uburaya, gushishikariza umwana w’umukobwa kwihesha agaciro no gushishikariza abacikishije amashuri kujya mu myuga. Miss Mutesi Jolly

Jolly wigeze guhagararira u Rwanda mu biganiro mpaka (Ifoto/Irakoze R.)

Mutesi Jolly azafatanya n'abanyarwanda kurwanya uburaya/Ifoto-Richard Irakoze

Miss Mutesi Jolly wasoje ayisumbuye umwaka ushize wa 2015, akayasoreza mu kigo cya King David Academy giherereye mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko mu nzozi ze mu bijyanye n’umwuga  wa buri munsi yazakora,ko yifuza kuzaba umunyamategeko(Lawyer) akazarwanya akarengane ako ariko kose.

Mu magambo y’icyongereza, yagize ati “My dream profession is being a lawyer, I love take decisions and seeing things be put on the right board. Bikaba bishatse kuvuga ngo ”Inzozi zanjye mu mwuga, ni ukuba umunyamategeko, nkunda gufata imyanzuro no kubona ibintu bishyirwa mu bikorwa mu buryo buboneye nta karengane.

Mu bindi bikorwa azwiho yagiye yitabira, Miss Mutesi Jolly azwi cyane mu biganiro mpaka(Debate) aho umwaka ushize wa 2015 yabaye uwa kabiri ku rwego rw’igihugu mu kuvugira mu ruhame. Ikindi ni uko yahagarariye u Rwanda mu biganiro mpaka byabereye muri Uganda. Ibyo byose bikaba bimuha icyizere cyinshi cyane cyo kuzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Rutamu umunyamakuru wa RBA ukora mu mikino avuga ko Mutesi Jolly ariwe ukwiye kuba Miss Rwanda 2016

Hagati aho gutora birakomeje aho ushobora guha amahirwe umwe mu bakobwa 25 wifuza ko azaba Nyampinga w'u Rwanda wa 2016. Gutora bikorerwa kuri terefone wohereje ubutumwa bugufi. Kuwa 14 Gashtantare uyu mwaka mu muhango uzabera kuri Petit Sitade nibwo hazamenyekana abakobwa 15 bazatoranywamo umwe uzambikwa iri kamba kuwa 27 Gashyantare rifitwe na Miss Kundwa Doriane.

Nimero z'abakobwa 25 ushobora kwifashisha uha amahirwe uwo wifuza ko azambikwa ikamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MINANI Gear Seleverien8 years ago
    Ibyo RUTAMU yatangaje kuri uyu nyampinga ndbishyigikiye.
  • incognito8 years ago
    petite soeur ntiwabishobora rwose,uburaya ntibwacika ...
  • 8 years ago
    Reka mbere yabyose tubanze tumenye uburaya icyarico, nu kwigurisha nu kwirirwa mu bagabo nu gukundana nabagabo benshi nu kugiraubuntu uje wese ukamwitangira uburaya ni iki? nimba Atari ukwigurisha gusa bimwe tumenyereye nu kuvuga ko ibyo bintu byose ugomba kurwana nabyo. Good luck mukobwa mwiza.
  • musore sematama denis8 years ago
    mutesi jolly deserve to be miss Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND