RFL
Kigali

Miss World 2018 izabera mu Bushinwa, u Rwanda ruzahagararirwa ku nshuro ya gatatu rwikurikiranya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/03/2018 9:21
6


Muri iyi myaka ya vuba ni bwo u Rwanda rutangiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’Isi rivamo umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ubwenge. Ku nshuro ya 3 rwikurikiranya, u Rwanda ruzahagararirwa muri iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa benshi baturuka ku migabane itandukanye y’Isi.



Bwa mbere ubwo iri rushanwa ryitabirwaga n’umunyarwandakazi hari muri 2016 ubwo uwari wabaye Miss Rwanda Mutesi Jolly yitabiriye nk’umunyarwandakazi wa mbere winjiye muri iri rushanwa. Icyo gihe uyu mukobwa nta kamba iryo ari ryo ryose yigeze abasha kuzana mu gihugu cyane ko bwari n'ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye.

Uyu mukobwa Mutesi Jolly yafashwe nk’ugomba gutinyura abandi ndetse akanabarebera uko biba byifashe mu irushanwa nk’iri mpuzamahanga. Mutesi Jolly irushanwa yitabiriye ryabereye muri Amerika icyo gihe ikamba ryegukanywe n’umunya Puerto Rico, Stephanie Del Valle.

Iradukunda Liliane ni we uzahagararira u Rwanda muri uyu mwaka

Nyuma ya Mutesi Jolly, muri 2017 Iradukunda Elsa wari wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2017 yaje kwitabira irushanwa rya Nyampinga w'isi ryabereye mu Bushinwa, uyu nawe akaba atarahiriwe n’iri rushanwa cyane ko nta kamba yigeze yegukana. Iradukunda Elsa yari uwa kabiri w’umunyarwandakazi witabiriye iri rushanwa ryari ryabereye mu Bushinwa. Umukobwa w’umuhindekazi witwa Manushi Chhillar ni we wegukanye ikamba.

miss world

Umuhindekazi niwe wegukanye ikamba rya Miss World 2017

Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa byongeye kwemezwa ko rizabera na none mu gihugu cy’u Bushinwa aha bakaba bahise batangaza Iradukunda Liliane nk’umukobwa uzaba uhagarariye u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Iradukunda Liliane azaba agiye guhatanira ikamba n’abakobwa benshi bazaba bahagarariye ibihugu binyuranye byo ku Isi yose. Icyakora n'ubwo hatangajwe igihugu kizakira iri rushanwa ndetse na bamwe mu bakobwa bamaze kumenyekana ko bazaryitabira ntihigeze hatangazwa igihe iri rushanwa rizatangirira, gusa byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo bazabitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki5 years ago
    Iyo njiji yacuse Liliane itazi English ubu Koko haricyo izacyura . Ariko nogutembera ntacyo bitwaye .
  • sorry5 years ago
    yewee uvuze ukuri uyu utumva icyo bamubajije se azasubiza iki muri miss world nuguherekeza abandi pe ..
  • Ema5 years ago
    Ahora asubirishamo ibibazo nabanyamakuru aba ari kubasubirishamo niwe mu miss wakagoryi
  • Uwera5 years ago
    Uyu mwana wacu rero inama namuha natangire akaze imyitozo cyn mu kuvuga no kumva vuba English ,ababishinzwe bamwunganire.thx
  • claude5 years ago
    gutukana nicyaha iyo umwita injiji ushigira kuki yabaye miss abiksiriye Imana iramuzi aca manyanga yako
  • Amri5 years ago
    Mwese mumutima ngo Injiji. Ubwo niwamukobwa birukanye nutundi dukobwa twamafuti dufite ishyari komeza rata





Inyarwanda BACKGROUND