RFL
Kigali

Miss World 2017 Manushi yagiriye inama abarimo Iradukunda Liliane bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2018 11:53
1


Umukobwa witwa Manushi Chillar w’imyaka 20 y’amavuko wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi 2017, yavuze ko kwambikwa ikamba rya Miss World ari umurimo utoroshye usaba ubushishozi. Ariko kandi ngo binasaba ko umukobwa wegukanye iryo kamba abanza kwikunda akaba umunyakuri mu mico no mu myifatire.



Ibi uyu mukobwa yabitangaje ubwo yerekezaga mu mujyi wa Sanya mu gihugu cy’u Bushinwa aho azava atanze ikamba yari amaranye umwaka. Mbere yo guhagaruka mu Buhinde, yahawe uburinzi na Polisi y’iki gihugu.

Manushi w’imyaka 20 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss World 2017, yaryambikiwe muri Sanya mu Bushinwa. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri; Stephanie Hill [Miss England] wabaye igisonga cya mbere, naho Alma Andrea Meza Carmona [Miss Mexico] aba igisonga cya kabiri. Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya 67.

Manushi yerekeza i Sanya

Manushi yerekeza i Sanya yahawe uburinzi.

Manushi yabaye umuhindekazi wa kabiri wegukanye ikamba rya Miss World nyuma ya Priyanka Chopra waryegukanye mu mwaka w' 2000. Uyu mukobwa aritegura gutanga iri kamba mu birori bikomeye bizaba ku wa 08 Ukuboza, 2018 bibera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort mu Ntara ya Hainan.

Ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 19 Ugushyingo, 2018 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu Buhinde yerekeza mu Bushinwa aho azava atanze ikamba rya Miss World 2018. Ni urugendo yakoze aherekejwe n’abapolisi bamucungiye umutekano.

Mu kiganiro n’ ikinyamakuru Times Now, uyu mukobwa yabajijwe ibyo Miss World akwiye kuba yujuje. Yavuze ko umukobwa ukwiye kwambikwa ikamba agomba kuba abikunda, ikirenze kuri ibyo anabyiyumvamo. Yavuze ko kwambikwa iri ikamba ari umurimo ukomeye. Yagize ati “Icyo numva cya mbere n’uko ugomba kuba ubikunda. Akwiye gukunda ibyo ukora n’umutima we wose. Akwiye kandi kugira iyo ntumbero yo kuba Miss World kuko si umurimo woroshye.”

Yongeraho ati “Akwiye kuba umunyakuri. Ntakwiye kuba umunyakuri ku bantu bakorana gusa ahubwo nawe ubwe akwiye kuba umunyakuri muri we. Miss World si umurimo wo gukinisha ahubwo ni wowe ndetse n’ishingano wahawe wizewe.”

Miss World ihurije hamwe abakobwa 122 bahataniye ikamba barimo na Miss Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda 2018. Mu ijoro ry’uyu wa 20 Ugushyingo, 2018 hateganyijwe irushanwa rihuza abakobwa bose bahatanira ikamba, 30 ba mbere barahita bashyirwa mu cyiciro kizavamo Nyampinga w’isi, 2018.

AMAFOTO:

aabahenid

Abahindekazi bashimira byizameyo Manushi wongeye gutuma bisubiza ikamba rya Nyampinga w'Isi.

yavuze ko

Manushi yavuze ko kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'Isi ari umurimo utoroshye.

Image result for Miss World Manushi on way to Sanya

Umuhindekazi Manushi w'imyaka 20 wambitse ikamba rya Nyampinga w'Isi, 2017.

 liliabne

Umunyarwandakazi Iradukunda Liliane ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi.

Miss Iradukunda Liliane yageze mu Bushinwa aho yatangiye ubuzima bw'i Sanya ahari kubera irushanwa rya Miss World-AMAFOTO

Ushobora guha amahirwe Iradukunda Liliane unyuze ku mbuga nkoranyambaga ukagaragaza ko wishimiye amafoto ye cyangwa se ugashyira muri telefone yawe porogaramu 'mobstar'.

AMAFOTO: Miss World Time






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Iradukunda tumurinyuma kbx kdmbona ariwe mukobwamwiza Urr mo ikamba azaritwara kbx too





Inyarwanda BACKGROUND