RFL
Kigali

Miss World 2016: Amatora yatangiye, ubu ushobora guhesha amahirwe Miss Mutesi Jolly

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/11/2016 12:01
16


Nyuma yaho ba nyampinga bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’isi(Miss world 2016) bagereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazamara igihe gisaga ukwezi bahatanira iri kamba rifatwa nk’irya mbere rikomeye mu marushanwa nk’aya y’ubwiza, kuri ubu hamaze gushyirwaho uburyo bwo kubatora ukabahesha amahirwe yo kuza mu 10 ba mbere.



Ni irushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda ruhagarariwemo, aho Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington DC ahazabera iri rushanwa kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo.

jolly

Miss Mutesi Jolly ubwo yari mu ndege yerekeza i Washington DC

Nyuma yo guha ikaze abakobwa basaga 110 bitabiriye iri rushanwa rya Miss World ndetse bagahabwa n’umwanya wo kugaragaza impano zabo n'ibiranga umuco wabo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo, abategura iri rushanwa bahise banatangiza uburyo bwo guha amahirwe aba bakobwa yo gutsindira igihembo cya Nyampinga watoranijwe cyane n’abantu(People's Choice Award), kinaguhesha amahirwe yo kwinjira bidasubirwaho mu 10 ba mbere(Top 10)

Bikorwa bite?

Ku bantu bafite telefone zigezweho (smart phone), ujya muri google play ugashaka application ya Miss world App, ukayishyira muri telephone yawe(uyi downloading), ubundi ukayifungura. Buri wese aba yemerewe gutora batatu ba mbere yifuza. Ni ukuvuga niba uhisemo Miss World Rwanda Mutesi Jolly, n’abandi babiri ku buryo ari top 3, uba ubahaye amahirwe.

Nkuko twabivuze haruguru, nyampinga uzagira amanota ari hejuru y’abandi azahita atsindira bidasubirwaho igihembo cya ‘People’s Choice awards’, ubundi ahgahita yinjira no mu 10 ba mbere bazavamo nyampinga w’isi.

Miss Jolly

Gutora bigusaba kubanza kudownloadinga iyi App ya Miss World 

Gutora ubu byatangiye kuzageza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa kuya 18 Ukuboza 2016, saa munani z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ku masaha ya hano mu Rwanda nibwo gutora muri ubu buryo bizaba birangiye nkuko bigaragara ku rubuga rwa Miss World.

Mutesi Jolly

Mbere yo guhaguruka i Kigali yahawe ibendera ry'igihugu na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne

Tubibutse ko mbere yo guhaguruka i Kigali, Miss Mutesi Jolly yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yatangaje ko intego ye ari uguserukira neza u Rwanda ashyize imbere indangagaciro n’umuco wa banyarwanda kandi akaba yizeye ko azitwara neza.

Miss Mutesi Jolly yagize ati “Ngiye nizeye gutsinda, byose birashoboka gutsinda cyangwa gutsindwa, ariko ntabwo wajya mu irushanwa uvuga ko ugiye gutsindwa. Njyewe ngiye guhatana, ndizera gutsinda ariko ntabwo ari njye uziha amanota reka dutegereze, gusa ubutumwa nabasigira ni uko Njyanye intego kandi niyizeye.”

Kanda hano urebe ikiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye n'itangazamakuru agaruka kuri iri rushanwa

Iri kamba Miss Mutesi Jolly na bagenzi be barimo guhatanira ryari risanzwe rifitwe n’umunye-Espanyekazi, Miss Mireia Lalaguna Royo waryambaye mu Ukuboza umwaka ushize wa 2015, akaba ari ku nshuro ya 66 iri kamba rigiye guhatanirwa kuva mu 1951, gusa muri izo nshuro zose, akaba ari ubwa mbere mu mateka u Rwanda ruhagarariwe.

Mutesi Jolly

Mutesi Jolly ubwo yari ageze i Washington DC

Mutesi Jolly

Umunsi wa mbere wari uwo gusabana no kumenyana kw'abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa

Miss Jolly

Mu kwerekana impano, Miss Mutesi Jolly yamuritse agaseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kenny Kaneza7 years ago
    Uyu mukobwa ni umwibone, arasuzugura akanavuga nabi. Sinamutora kandi n'abazamutora ni mbarwa. Miss Rwanda njye mbona ikwiye guhagarikwa ikazongera kuba yizwe neza inategurwa n'ababikwiye kugirango uba Miss abe abe ari nyampinga imbere n'inyuma.
  • Umutoni7 years ago
    Amahirwe masa nubwo bigoye!!
  • 7 years ago
    Yarananuste bikabije yaratukuye nka jackson Mana weee cyereste niba irushwanwa aribyo bategestwe nahubundi nataha azarebe uko yisubiranya byararabuye peeee aha amahirwe masa kuriwe noku rwanda
  • Abiellah 7 years ago
    Ariko uyu miss Jolly Mutesi ko agenda arushaho gusa nka Michael Jackson aho ni amahoro?
  • Lysa7 years ago
    Sha nta kigenda kabisa, umuntu wamushutse ngo yitere kiriya gishahuro yaramukoze, Yesuuuuu weeeeeeeeee, wagirango neza ni Michael Jackson mu minsi ya nyuma nikuriya yasaga. Na mbere nta cyagendaga none yarabihuhuye yisiga umuvango.
  • Uwera 7 years ago
    Ark abanyarwanda twabaye dute kko mwagiye muha agaciro umuntu uko ari niba yarisize nuburenganzira bwe courage rata Jolly uzaduheshe ishema nkurwanda kndi urashoboye ndakwizera
  • Mandela Nelson7 years ago
    Uwo Mwali Arabikwiye Kbs Tumurinyuma
  • 7 years ago
    kwisiga kwe ntacyo intwaye ahubwo kunanuka kwe kurakabije cyaneeeeee. azongere uturo rwose kuko wagirango ararwaye. agitorwa yasaga neza...kunanuka cyane ntibigira umuntu mwiza bimugira mubi kandi uri kwica ubuzima bwawe. ibiro nka 4 ubyongeyeho ntacyo byagutwara
  • 7 years ago
    Uwera we ntawambuye agaciro jolly turagaya uburyo yakoresheje butuma buriwese amubonaho inenge kugirango nagaruka azagire ibyo akosora ndamushyigikiye mwirushanwa kuko ni igihugu kirihariya nkurwanda gusa ntibyabuzako ikosa yakoze arimenya akazarikosora nawe itegereze kuriya ananuste nogutukura bituma isura ikobana ntibimubereye ariko yonjyereye ibiro byagira injyana ubuse urujyero ko prissirah prencess yitukuje ubona bidafite injyana??? Nawe najyerajyeze ukoyonjyeraho ibiro bizahita bimubera ikamba byose birashoboka yarizana surtout que azikwihagararaho mugusubiza.uwo uvugango ntiyamutora aramwanga ntacyohabihindura iyo umugisha w Imana ugiye kumuntu nonese uramwanga bimwambure ikamba cgwe bitume ataha adahatanye???hahaha ibyaribyose intambwe yateye nkumukobwa ukirimuto ndeste vuba byihuse wowe byagusaba imyaka agahishyi Ntakidashoboka nubu wabona ahacanye umucyo byose bijyenwa n Imana jyawirinda amashyari kuko numutwaro uremerera nyirukuwikorera nyirikurigirirwa yidejyembya bitanamubuza gukomeza gutera intambwe
  • Ange7 years ago
    Miss Jolie go go, insinzi izataha murwa Gasabo. courage kdi tukwifurije kuzamura ibendera.
  • bcool7 years ago
    Aka kana karwaye anemia!
  • Anitha7 years ago
    uyu mukobwa yagiye gusebya u Rwanda ntakindi azamara! ubuse ko yitukuje arabona ari byo byiza. njyewe sinamutaho umwanya mutora. azagwe Ku bandi puuuu, ni umwibone!
  • cyusaagape7 years ago
    azanywe ifu yigikoma yo muri rice malt irabyibushya akayivanga namata cg azaze muhe ubufasha mu kongera ibiro narabihuguriwe bibaho ko yangana kuriya nta kibazo afite gusa arananutse cyane namufasha akongeraho nkibiro umunani pe email yanjye ni cyusaagape@gmail.com
  • prossy7 years ago
    Courage Jolly. Uzabitsinda abavuga ntubiteho ntawushimwa na bose. Gusa mumenyeko gutora Miss wacu ari ugutora igihugu cyawe kuko siwe kugiti cye ahubwo ahagarariye igihugu. Biragayitse kumva umuntu avuga ngo ntiyamutora. Ubuse nujya mubindi bihugu uzavuga ngo nimwe nafanaga bagushime? Mujye mureka diiiii
  • Pauline7 years ago
    Twe abakobwa burwanda tukurinyuma wadufunguriye amarembo Reka tugusengere uzatsinde cy ugere na ba mama bacu bagufatiye iryiburyo kandi ntawugera kubyiza ataciye mubikomeye birimo no kuvugwa nabatishimiye izamuka ryawe ahubwo bigutere imbaraga KUGERA KUBIDASANZWE UBA WARAKOZE IBIDASANZWE NAWE RERO tukubona nkudasanzwe kumyaka itageze 20 uhagarariye igihugu ahubwo ufite numugisha abatakwishimira bigomba kubaho
  • mimi7 years ago
    yeweeeee.arenda kunogoka neza za kujya kuri taye se ni ukwanika utugufa? afite inzara mumaso kdi yaranitukuje .jyewe sinshaka no kumureba puuuuu





Inyarwanda BACKGROUND