Nyuma yaho ba nyampinga bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’isi(Miss world 2016) bagereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazamara igihe gisaga ukwezi bahatanira iri kamba rifatwa nk’irya mbere rikomeye mu marushanwa nk’aya y’ubwiza, kuri ubu hamaze gushyirwaho uburyo bwo kubatora ukabahesha amahirwe yo kuza mu 10 ba mbere.
Ni irushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda ruhagarariwemo, aho Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington DC ahazabera iri rushanwa kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo.
Miss Mutesi Jolly ubwo yari mu ndege yerekeza i Washington DC
Nyuma yo guha ikaze abakobwa basaga 110 bitabiriye iri rushanwa rya Miss World ndetse bagahabwa n’umwanya wo kugaragaza impano zabo n'ibiranga umuco wabo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo, abategura iri rushanwa bahise banatangiza uburyo bwo guha amahirwe aba bakobwa yo gutsindira igihembo cya Nyampinga watoranijwe cyane n’abantu(People's Choice Award), kinaguhesha amahirwe yo kwinjira bidasubirwaho mu 10 ba mbere(Top 10)
Bikorwa bite?
Ku bantu bafite telefone zigezweho (smart phone), ujya muri google play ugashaka application ya Miss world App, ukayishyira muri telephone yawe(uyi downloading), ubundi ukayifungura. Buri wese aba yemerewe gutora batatu ba mbere yifuza. Ni ukuvuga niba uhisemo Miss World Rwanda Mutesi Jolly, n’abandi babiri ku buryo ari top 3, uba ubahaye amahirwe.
Nkuko twabivuze haruguru, nyampinga uzagira amanota ari hejuru y’abandi azahita atsindira bidasubirwaho igihembo cya ‘People’s Choice awards’, ubundi ahgahita yinjira no mu 10 ba mbere bazavamo nyampinga w’isi.
Gutora bigusaba kubanza kudownloadinga iyi App ya Miss World
Gutora ubu byatangiye kuzageza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa kuya 18 Ukuboza 2016, saa munani z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ku masaha ya hano mu Rwanda nibwo gutora muri ubu buryo bizaba birangiye nkuko bigaragara ku rubuga rwa Miss World.
Mbere yo guhaguruka i Kigali yahawe ibendera ry'igihugu na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Tubibutse ko mbere yo guhaguruka i Kigali, Miss Mutesi Jolly yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yatangaje ko intego ye ari uguserukira neza u Rwanda ashyize imbere indangagaciro n’umuco wa banyarwanda kandi akaba yizeye ko azitwara neza.
Miss Mutesi Jolly yagize ati “Ngiye nizeye gutsinda, byose birashoboka gutsinda cyangwa gutsindwa, ariko ntabwo wajya mu irushanwa uvuga ko ugiye gutsindwa. Njyewe ngiye guhatana, ndizera gutsinda ariko ntabwo ari njye uziha amanota reka dutegereze, gusa ubutumwa nabasigira ni uko Njyanye intego kandi niyizeye.”
Kanda hano urebe ikiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye n'itangazamakuru agaruka kuri iri rushanwa
Iri kamba Miss Mutesi Jolly na bagenzi be barimo guhatanira ryari risanzwe rifitwe n’umunye-Espanyekazi, Miss Mireia Lalaguna Royo waryambaye mu Ukuboza umwaka ushize wa 2015, akaba ari ku nshuro ya 66 iri kamba rigiye guhatanirwa kuva mu 1951, gusa muri izo nshuro zose, akaba ari ubwa mbere mu mateka u Rwanda ruhagarariwe.
Mutesi Jolly ubwo yari ageze i Washington DC
Umunsi wa mbere wari uwo gusabana no kumenyana kw'abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa
Mu kwerekana impano, Miss Mutesi Jolly yamuritse agaseke
TANGA IGITECYEREZO